Gatsinda Jean Paul uzwi ku izina rya Jay P yatorewe kuyobora itsinda ry’abatunganya indirimbo mu Rwanda (Producers).
Jay P, usanzwe ukorera muri Studio yitwa Hope Street, yatowe mu nama yateguwe na Minisiteri ya Siporo n’umuco mu bufatanye na Ikirezi Group mu rwego rwo guhuriza hamwe abatunganya indirimbo mu Rwanda.
Iyi nama yabereye i Remera mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 16 Gicurasi 2013.
Abandi batowe muri komite harimo Producer Nicolas na Clement Ishimwe wo muri Kina Music watorewe kuba umunyamabanga.
Producer Jay P avuga ko ikiri ku isonga ari uko bifuza guca akavuyo ko kwimuka kw’abatunganya indirimbo bajya mu mastudio batarangije indirimbo z’abahanzi.
Yagize ati “Buri wese yakoraga ibyo ashaka umuntu akimuka akajya muri studio akajya mu yindi atarangije indirimbo."
Jay P avuga kandi ko bateganya gushyiraho uburyo bwo gukwirakwiza ku maradiyo no mu bitangazamakuru indirimbo zakozwe. Agashimangira ko ibi bizaca umuco wo kubanza gutanga amafaranga ku banyamakuru kugira ngo bacurange indirimbo nshya z’abahanzi.
Mu minsi iri imbere abatunganya indirimbo barateganya guhurira hamwe bose bagashyiraho amahame n’amategeko abagenga.
Gusa hari bamwe mu batunganya indirimbo bavuga ko batemera ubu buyobozi bushya bwatowe.



















TANGA IGITEKEREZO