Umuhanzi ‘Eric Mucyo’ wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ni ko zubakwa’ yakoranye na Kidum, ‘Smiling’, ‘Aho ubabara’, n’zindi yakoranye n’umuraperi indirimbo bise “i Bwiza” iri mu njyana gakondo nyarwanda itari isanzwe imenyerewe mu muzika nyarwanda ugezwe.
Uyu muhanzi usanzwe uririmba imbonankubone (live) mu matsinda atandukanye ajya ataramira abandi ahantu hakomeye, dore ko yanafashaga abahanzi mu kuririmba mu bitaramo byakorwa mu gihe cy’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yabanje, yari amaze kwigaragaza mu njyana ya Zouk, ariko ubu azanye uwmihariko w’injyana gakondo yo kuririmba mu mudiho w’Ikinyemera, warangaga abanyarwanda bo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Eric Mucyo yagize ati: “Kera nkiri muto, nagize amahirwe yo gutozwa imbyino gakondo, nkura mbikunze ariko nza gusa nk’utabona umwanya wo kubikomeza, none kuri ubu nari mbikumbuye cyane bihita binsunikira gukora injyana gakondo insubiza mu mizi y’ibiranga abanyarwanda. Nagize amahirwe yo kuyifatanya na Jay Polly, kuko na we mu bihangano bye akunda ibishingiye ku muco nyarwanda cyane kurusha uw’amahanga.”
Yakomeje atubwira ko muri iyi ndirimbo ‘i Bwiza’yashatse gutangamo ubutumwa bugaragaza ukuntu iwacu ari heza, hakirangwa abantu bafite ubumuntu no kubahana, kandi haturuka abantu bazima ndetse beza.
Ku birebana n’ukuntu agenda ageza ku bakunzi be ibihangano bike bike, Eric Mucyo yagize ati: “Jyewe, simfata ubuhanzi nko gusiganwa cyangwa kurushanwa, kuko ndabanza nkicara, nkareba ubutumwa nageza ku bafana banjye n’abanyarwanda muri rusange, bukabubaka. Muri make, ndeba igikomeye.”
Iyi ndirimbo yatunganyijye na Producer Jimmy muri ’Celebrity Music’, imwe mu mazu atunganya muzika ya hano muri Kigali.
Mu gihe akiri gutegura album ye ateganya gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba ataratangaza, Eric Mucyo ari gutegura amashusho y’iyi ndirimbo hamwe n’aya ‘Smilimg’ azageza ku bakunzi be mu gihe kitarambiranye.
Umva indirimbo "i Bwiza" hano:



















TANGA IGITEKEREZO