Mu ruzinduko ari gukorera mu Rwanda, umuhanzi w’Icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Christina Aguilera yasuye Akarere ka Nyamagabe (ahitwa Cyanika), anasura inkambi ya Kigeme iri muri ako karere, kuri uyu wa Gatatu.
Kuri uyu wa Kane, Aguilera, w’imyaka 32, yerekeje mu Karere ka Bugesera, aho yasuye amashyirahamwe y’abahinzi baho.
Christina Aguilera, asanzwe ari intumwa y’Ishami ry’Umuryango wita ku Biribwa (World Food Program) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko twabyanditse mu nkuru y’ukuza kwe mu Rwanda http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/icyamamare-christina-aguilera.
Aganira na IGIHE, umuyobozi w’inkambi ya Kigeme, Ntirenganya Deo, yavuze ko Christina Aguilera yabonanye n’abana bafite imirire mibi muri iyi nkambi ndetse n’abandi batabona ibiribwa bakenera nk’abagore babyaye bityo akazabakorera ubuvugizi.
Yagize ati “Ejo twaririranywe umunsi wose. Yaraje areba impunzi, areba uburyo zibayeho, areba abana bafite ibibazo by’imirire mibi, tunagirana ibiganiro binyuranye”.
Muri uru rugendo ari kumwe n’abashinzwe umutekano be, abamufotora n’abandi bazananye nawe hamwe n’abakozi bo muri HCR n’inzego z’umutekano n’iz’Ubuyobozi z’u Rwanda.
Minisiteri ya Siporo n’Umuco yatangaje ko n’ubwo Christina Aguilera ari umuhanzi w’icyamamare ku Isi, nta gitaramo cyo kuririmba ateganya gukorera i Kigali. Minisiteri yavuze kandi ko nta byinshi bazi kuri uru ruzinduko rwe mu Rwanda.
Zimwe mu ndirimbo Christina Aguilera aheruka gusohora ziri kubica bigacika:



















TANGA IGITEKEREZO