Amakuru ararushaho gucaracara hirya no hino ko Urban Boyz yaba ishobora kutazagaruka i Kigali nk’uko bigenda bigaragara kuri bamwe mu bahanzi bakundwa mu Rwanda bagahita bigira kuba hanze.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE arahamya ko Niyibikora (Safi Lee), w’imyaka 24, yatangiye kugurisha bimwe mu bikoresho byo mu nzu yabagamo; birimo akabati, igitanda na matola.
Umwe mu baguze na Safi kimwe muri ibi bikoresho yabwiye IGIHE ko Safi yamubwiye ko ari kugurisha ibikoresho bye byose. Yagize ati “Yarambwiye ngo yaba tapi, cyaba igitanda, yaba matola ngo igikoresho cyose yewe ngo n’imodoka mushakire umukiriya”.
Aba bahanzi ba Urban Boyz bari gukora ibitaramo bise “Bye Bye Urban Boyz” izina naryo rifite igisobanuro cyo gusezera.
Barateganya kwerekeza mu Bubiligi mu gitaramo kizaba kuwa 5 Ukwakira cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda muri icyo gihugu.
Aganira na IGIHE, Safi yemeye ko yagurishije intebe gusa, kandi nayo avuga ko nta kibazo biteje.
Yavuze ko iby’ayo makuru y’uko baba bateganya kuzaguma i Burayi atari byo, ko ari ababa batifuriza Urban Boyz ineza.
Yagize ati “Oya abo ni abashaka kudusebya baba bashaka ngo abantu bavuge ko tutazagaruka. Tuzakora igitaramo tariki ya gatanu Nzeri hanyuma tariki ya gatandatu n’iya karindwi dutembere, tariki ya munani cyangwa iya cyenda tugaruke”.
Safi yahumurije abafana ba Urban Boyz agira ati “Abafana bacu ibyo ni ibihuha Urban Boyz izagaruka nta mpamvu zo guhera i Burayi; dukunda Abanyarwanda nabo baradukunda”.
Umwe mu baturanyi ba Safi yabwiye IGIHE ko kuwa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2013, Safi (w’i Ngoma) na Muhammed Nshimiyimana-Nizzo (wo mu Cyarabu) bagiye i Huye aho bakomoka ‘gusuhuza umuryango banawusezera’ ko bagiye mu Bubiligi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira nibwo biteganijwe ko Urban Boyz izahaguruka i Kigali yerekeza mu Bubiligi.
Mu minsi ishize abaririmbyi ba Kesho Band uko bari bane batorokeye i Nice mu Bufaransa, bari bajyanye na Mani Martin baherekeje umuhanzi Ras Kayaga wa Benegihanga.
Kubita indirimbo nshyashya ya Urban Boyz:



















TANGA IGITEKEREZO