Washington na Rafiki basohoye indirimbo yitiranwa n’umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda


Yanditswe kuya 11-07-2012 - Saa 10:53' na Richard Irakoze

Utunganya indirimbo akaba n’umuhanzi Washington, ukorera mu Rwanda no muri Uganda, yakoranye indirimbo n’umuhanzi Rafiki uririmba mu njyana ya Coga indirimbo yo mu njyana ya Coga-Reggae yitwa “Alliony”.

Iri zina rizwi cyane mu Rwanda kuko risanzwe rikoreshwa n’umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat witwa Allioni. Uyu muhanzi byagiye bivugwa ko yaba akundana na Producer Washington, wahisemo kwita indirimbo ye nshya na Rafiki izina Alliony.

Mu kiganiro Rafiki yagiranye na IGIHE, yavuze ko iri zina ryatanzwe na Producer Washington bafatanije kwandika no kuririmba iyi ndirimbo. Rafiki avuga ko yemeye ko iyi ndirimbo yitwa ityo kuko ari izina ry’umukobwa. Akavuga ko barihisemo kugira ngo ribe nk’izina rihagarariye umwali w’imico myiza w’u Rwanda.

Yagize ati : ”Impamvu twayise Alliony ni igitekerezo cya Washington yifuzaga ko twaririmba izina ry’umukobwa w’umunyarwandakazi, rero twaririmbye izina ry’umukobwa w’umunyarwandakazi. Navuga ko ari izina ry’umukobwa rihagarariye andi mazina y’abakobwa kuko buri zina ry’umukobwa wese ntiwarivuga mu ndirimbo.”

Producer Washington i bumoso, Allioni hagati na Rafiki

Tumubajije niba nta rujijo byazateza na cyane ko hashize igihe gito bivugwa ko Producer Washington yaba akundana n’umuhanzi Allioni, Rafiki yavuze ko ntacyo bizateza. Gusa yongeraho ko kumukunda nabyo nta kibazo kibirimo. Yagize ati : ”Nawe kumukunda ntabwo bibujijwe, kumukunda nta kibazo.”

Aganira na IGIHE ku murongo wa telefone ye igendanwa, Allioni, uheruka gukorana indirimbo ‘Impinduka’ na Producer Washington, yavuze ko iyo ndirimbo atarayumva. Avuga ariko ko yabwiwe n’inshuti ze ko Washington na Rafiki baririmbye indirimbo yiswe “Alliony”, ndetse ko banayumvise.

Allioni avuga ko adakundana na Producer Washington, aho yahamije ko hagati yabo igihari ari uko amutunganyiriza indirimbo gusa.
Yagize ati : “Oya, ntabwo dukundani ni producer wanjye gusa.”

Iyi ndirimbo yakorewe muri Studio Big Town ya Bac-T yumvikanamo amagambo y’urukundo, Washington na Rafiki baba babwira umukobwa bagira bati :”Alliony we, ni iki umutima wawe umpishiye ? Because I love you, I love you (ndagukunda ndagukunda).”

Gusa imyandikire y’iyi ndirimbo iherwa na ‘Y’ itandukanye ho gato n’uko izina rya Allioni ryo riherwa na ‘I’ nk’uko nyir’ubwite asanzwe aryandika.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Alliony By Rafiki Ft Washington
IBITEKEREZO
Nti mukatubeshye man urazi nibura iyo mupfa kuririmba Nyiransibura naho se Alliyoni ni igiki koko ?
Musubize23.10.2012 saa 13:19
jonathan
Aha abigize abasesenguzi nkaho nimusesengure gusa numva kubwanjye iyindirimbo ari feke nubwo muyishima kandi mumubeshya kuvugisha ukuri ntacyo bitwara bonne journé ||
Musubize17.10.2012 saa 09:31
Nelly
nibyo koko bashatse kuvuga umunyarwandakazi wimico myiza. ariko se allioni ryaba ari irinyarwanda ra
Musubize10.10.2012 saa 01:56
tboss mugisha
icyakoze birasekeje sana.allion ha ha ha ha ha ,no ne se ko numva atari iri nyarwanda ra ?
Musubize13.07.2012 saa 08:49
fils
Iyindirimbo ninziza kbsa ntimugapinge mbwira wwe iyiruta muzasoho vuba ?
Musubize12.07.2012 saa 05:02
peter
ahahha,ndabizi ubwo mwatangiye kurwanya washington ! ahubwo washington akomeze atsinde kuko arimwo kwigisha abaproducer bacu umuzika.
Musubize12.07.2012 saa 01:00
rumanzi
Washington !Washington !Washington !Washington ! plz stop singing !! arikose abntu bose bakoreye kwa Washington bagomba kuririmbana nawe ? cg ni itegeko ?? umenya atabakorera batamushyizemo !!! erega bibaye kwigura !!? muzagaruka gukorera mu Rwanda murabeshya tu !! kuko ndumva beats ze zimaze kuba zimwe !!!
Ariko kuki mwigiz abasesenguzi aka karirimbo ni keza.enjoy
Musubize11.07.2012 saa 14:10
kirutataruki@yahoo.fr
Ariko abantu twbaye gute ?ntushaka nokuryoherwa nindirimbo kwanza ariko utangiye kuvugango allioni nonese za bella za jeanne,....namazina yamanyarwanda ?ngendumva iyindirimbo,nintagereranywa kabisa
Musubize11.07.2012 saa 13:53
john
My friend Washington, i had gone without saying this. Stick to producing please, singing with spoil your name sir. I didn't like you singing in "BMW" when featuring Urban boys and now this one with Rafiki is a messsssss.
Musubize11.07.2012 saa 08:26
demun
Rafiki muri Reggae !!!!
11.07.2012 saa 10:28
O’
Demun, Nimwe bashyira muri jury maze mugaha ibikombe abo bitagenewe kuko mutazi na mba umuziki icyo aricyo mugatuma imbaga nyamwishi itishimira itangwa ry'ibikombe. Muri BMW vanamo chorus ya washington hama wandike indi iyikuramo cg utubwire uko iyo RMX yaba imeze ? Aho wasanga utayihinduye Sagihobe ? Ese uzi icyo bita Notes, Octave, Arrangement na Production ? None uzakosora abantu ute ? Ugeze he wowe werekana ikosora niba ubizi ? Simpinga aba producers b'abanyarwanda ariko nabo bamenye ko impamvu nyamunini beats zabo zitagira agaciro cg hits nini ni uko batarasobanukirwa neza. Uzumve beats za SAT-B kuva Buja hama umbwire ko usibye ikiundi aririmba kandi neza biramutse ari icyongereza yaba ataniye he na ba Khalifat cg Wizzy ? Simvuze ko abigana gusa ingoma ze zikwereka buryo ki hano mu Rwanda tugifite urugendo rurerure mu muziki. Aba producers be kwibwira ko bageze iyo bajya ni bige kandi bamenye ko music itarangirira kuri machine. umuntu ucurangira ku machine tukamufana atazi no gucuranga na piano ari yo yoroha ? akaba atanigereza guitar ? akaba atazi no gucuranga drums ? ubu koko uwo ni umucuranzi ? Ese A9 aba azi icyo ari cyo cyangwa E" (E diese) ? None se ubwo ni gute uwo muntu azacuranga koko ibintu bifite ireme ? Uyu mwanya mfashe si ukuwutakaza kuko ushaka kweza abagarira umurima we. Thanks Biz
17.10.2012 saa 08:21
Biz
Nta ndirimbo irimo, ni umwanya bapfushije ubusa gusa, gute umuntu nka Washington yasohora indirimbo nkiyi idafite icyo ivuga ? niba utarimo gusubira inyuma hari ikindi kitazwi, you use to be a good producer but now i don't know what's long with you. I'm very sory.
Musubize11.07.2012 saa 08:10
kali
Wapi kabisa, indirimbo ntabwo iryoshye nk'uko nari mbyiteze. Washington yigumire kuba producer byonyine areke kuririmba kuko si utuntu twe.
Musubize11.07.2012 saa 08:01
demun
alliony ntabwo ari izina ry'umukobwa w'umunyarwandakazi kuko sinikinyarwanda,hari andi menshi iyo muba mushaka werekana ko ari umunyarwandakazi ayo ni amazina y'amanyamahanga,iyo muyita za giteko,maribori gatesi,gikundiro,nyiraguhirwa,mukamana nandi nkayo nibwo twari kubonako ari umunyarwandakazi koko,ubundi indirimbo yo ni ok !
Musubize11.07.2012 saa 07:40
aimable
Cyangwa se bakayita Mukabutare, Nyirakavumbi, n andi menshi...
11.07.2012 saa 09:33
Joshy
None se kuki batayita nyiramwiza mwumvise izina Allion ari irinyarwanda ? Usanga abahanzi b'abanyarwanda bafite akabazo mugusubiza za Interview. jye sinzi impavu kandi mbona ari ikibazo gikomeye mumuzika nyarwanda.
Musubize11.07.2012 saa 07:13
Bwenge
ubundise niwewitwa iryozina wenyine mu Rwanda wumukobwa barahari besnhi, jye abanyarwanda baranyobeye ntushobora guhagararana numugabo urumugore ngo bumveko ntayindi mishinga mwakorana uretse gukundana LOVE ubu koko muzajijuka ryali ????
Musubize11.07.2012 saa 06:56
ukombibona
nangwa nawe wowe ntakwemera nukubajijura kabisa kuko harabagifite imitwe igifunze nonese oko uvuganye numuntu ninkombwa nabindi mwavugana uretse guteretana nukwisubiraho .
17.10.2012 saa 09:40
Nelly
niba bakundana ni mubareke bikundanire ntaribi rwose.
Musubize11.07.2012 saa 04:17
master.p

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!