Umuhanzi Rick Password wari usanzwe ukora mu njyana ya Rock muri Studio Celebrity Music, ntagicana uwaka na Producer Jimmy ukorera muri iyi studio wamufashije mu itunganywa ry’ibihangano yatangiriyeho.
Password avuga ko impamvu yatandukanye na Jimmy ari uko batumvikanye mu mikorere. Asobanura ko Jimmy yifuzaga kumuzirikira muri iyi studio kandi we ashaka kwagura ibikorwa bye ajya no gukorera ahandi.
Aganira na IGIHE, Rick Password yavuze ko yahise anahindura injyana, ubu akaba ari gukora injyana zo mu bwoko bubiri; izigezweho mu Rwanda (Afrobeat/Pop) n’injyana gakondo zishobora kujya ku rwego mpuzamahanga.
Password avuga ko ibi byose biri mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Producer Jimmy avuga ko yatunguwe no kumva iki cyemezo cy’umuhanzi Rick Password kuko ngo yari azi ko ngo bari bagikorana.
Jimmy avuga ko yari amaze igihe yumva uyu muhanzi akorera ibihangano ahandi hantu atamubajije, ariko ko ngo yateganyaga kuzabimubazaho neza.
Soma Ikiganiro kirambuye IGIHE twagiranye na Rick Password:
IGIHE: Rick Password, twamenye ko ushobora kuba utagikorana na Jimmy, ese nibyo?
Password: Yego nibyo, ntabwo tugikorana.
IGIHE: Kubera iki?
Password: Hari ibintu bimwe na bimwe tutumvikanyeho, cyane cyane imikorere ya G-Battalion Crew (itsinda ry’abaraperi bakorana na Studio Celebrity Music ya Jimmy).
Bari barambwiye ko nta handi ngomba gukorera hatari muri Celebriry Music ariko nkumva bimbangamira kubera ko kuri njye numvaga nshaka gukorana n’abandi batunganya indirimbo.
IGIHE: Ni iyihe studio waba warashatse gukorana nayo akakubuza?
Password: Ubundi byahereye ku kuba narakoranye indirimbo yitwa "Mbega Wowe" n’umuhanzi Elion Victory tuyikoreye muri Future Records, bikamubabaza kuko ngo nayikoreye ahandi hantu. Kuri njye numvaga ari ibintu bisanzwe kuko no kugeza icyo gihe njyewe nta birebana na Crew nari nzi gusa nari nzi ko ihari ariko numvaga bita mbuza gukora umuziki wanjye uko mbyumva.
Ikindi tutumvikanye ho ni uko bari baranambwiye ko ngo indirimbo yanjye yose maze kuyirangiza ngomba kujya mbanza nkayumvisha iryo tsinda rye rikaba ari ryo ryemeza ko isohoka, ibyo nkumva ari ibintu bimbangamiye.
IGIHE: Ni iki bagufashagga mu buhanzi bwawe?
Password: Jimmy yaramfashije cyane mu muziki wanjye. Hamwe nawe twabashije gukora indirimbo za Rock zigeze kuri enye, ari zo “Ndababaye”, “Umukunzi Utazwi”, “Twibyinire” na “Wikozeho”
IGIHE: Kuva utandukanye na Jimmy utangiye gukora izindi njyana; ese waba wahagarikiyeko injyana ya Rock?
Password: Nasanze hari abantu benshi batarayiyumvamo kandi nifuza gukora umuziki wumvwa n’abantu benshi bakawishimira. Ubu ndi gukora injyana za Afrobeat bitambuza ariko ko nakora n’izindi njyana.
Ubu nifuje kandi gukora umuziki wanjye mu byiciro bibiri; kimwe kijyanye n’umuziki ugezweho hano mu Rwanda n’ikindi cy’umuziki uri mpuzamahanga, urugero nk’indirimbo zanjye nshyashya, iyitwa “Afrika” iri mu njyana ya gakondo ishobora no kujya ku rwego mpuzamahanga mu gihe izindi ebyiri mperuka gusohora “Umwihariko” na “MOLO [My Only Love]’ ziri muri Afrobeat.
IGIHE: Usanzwe uri umubyinnyi mu itorero “Inganzo Ngali” ese haba hari icyo bigufasha mu muziki wawe?
Password: Biramfasha cyane cyane ko abo tubyinana baranshyigikira cyane.
IGIHE: Ubu uri gukorera he, uri gukorana nande?
Password: Ubu ndi gukorana na Studio ya ZEGE Ltd, ikoreramo producer Sebz, ahateganye n’ishuri nderabarezi KIE.
IGIHE: Urakoze kuri iki kiganiro ugiranye na IGIHE
Password: Namwe murakoze!



















TANGA IGITEKEREZO