00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Bayingana agiye kurushinga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 May 2013 saa 05:18
Yasuwe :

Umunyamakuru David Bayingana usanzwe unamenyerewe nk’inararibonye mu bijyanye na muzika mu Rwanda azashyingirwa n’umurundikazi witwa Teriteka Kesia, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013.
Ubu bukwe buzaba ari ubwo gusezerana imbere y’Imana. Buzabera mu rusengero rw’Abangilikani St Etienne-Biryogo nyuma ibirori bikomereze ahitwa Tropicana Kicukiro.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Bayingana yavuze ko uyu munsi w’ubukwe bwe uzaba ari uw’amateka mu buzima bwe.
Yagize ati (…)

Yagize ati “Burya umunsi uba ari umwe. Birangiye umwirondoro wanjye nyuhinduye aho nifuza kubishyira ku mugaragaro tariki ya 25 z’ukwa Gatanu. Itariki y’amateka kuri njye, nyitegerezanyije amatsiko.”

Tariki ya 21 Werurwe, Bayingana yashyingiwe imbere y’umuryango n’uyu Teriteka i Bujumbura mu Burundi. Tariki ya 23 Werurwe 2013 Bayingana yashyingiwe imbere y’amategeko mu biro by’Ububabyi n’Amahanga by’u Rwanda mu Burundi.

Bayingana ni umunyamakuru mu ishami ry’imikino kuri Radio 10.

Amafoto ya Teriteka Kesia mu bihe bitandukanye
Ubwo basezeranaga imbere y'amategeko
Teriteka Kesia aryamye kuri Bayingana bagiye gushingana urugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages