Rick Ross [William Leonard Roberts II] yageze i Nairobi kuwa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018. Yatumiwe na Radio ikomeye yitwa NRG Radio iri mu zibanda cyane mu gucuranga umuziki ugezweho muri Kenya.
Yaririmbiye ahitwa Carnivore Grounds urenze gato Ikibuga cy’Indege cya Wilson cyakira izikorera ingendo mu gihugu gusa. Rick Ross yabanjirijwe n’abahanzi bo muri Kenya barimo Khaligraph [wakoranye na Bruce Melody muri Coke Studio], Camp Mulla, Fena Menal na Nyashinski.
Igitaramo cya Rick Ross cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikarangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo; ibi siko byagenze. Ubwo abantu bari batangiye kwinjira imvura ikomeye yahise irindimuka, yaguye mu gihe kigera ku masaha atatu abantu bamwe batangira kugaragaza impungenge ko igitaramo gishobora kutaba kubera umuriri yagwanye.
Iyi mvura yagwanye ingufu nyinshi yagabanyije umurego ahagana saa mbili n’igice z’ijoro maze abakunzi b’umuziki muri Kenya bahita bazira rimwe ndetse n’aba Dj bahita batangira kurekura umuziki igitaramo kiba kiratangiye.
Byari bigoye kuba wahura n’umufana akakwemeza ko yavuye iwabo akarabye kubera uburyo buri wese wasangaga yarengewe n’ibyondo ndetse abari basanzwe bazi imiterere ya Carnivore Grounds babyigiye imitwe baserukana bote [boots] ku buryo bakataga umuziki badatinya urwondo.
Abahanzi bo muri Kenya babanjirije Rick Ross hafi ya bose bagaragaje ko bafite imbaraga n’icyerekezo gikomeye mu kuririmba. Ku Munyarwanda utamenyereye kubibona washoboraga gukeka ko buri wese yizaniye abafana nyamara ngo “Ni umuco Kenya yihariye mu gushyigikira umuziki w’abaturage bayo.”
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bafana witwa Kamau Mac Robert yavuze ko “buri muntu muri Kenya aharanira kubona ibendera ry’igihugu rizamuka kubera umuziki. No mu ba Djs, abanyamakuru n’abateza imbere umuziki bose barabizi, ibyacu biza imbere.”
Iby’uyu mufana yavuze wabyemera uramutse witabiriye iki gitaramo! Mu masaha arenga icyenda igitaramo cyamaze, abavanze imiziki bose nta n’umwe wigeze acuranga indirimbo zo mu bindi bihugu, bacuranze izigezweho iwabo zashira bakareba mu gaseke izakunzwe hambere.
Nta ndirimbo n’imwe yo muri Tanzania bigeze bacuranga [ibi si amakabyankuru] n’iyacuranzwe mu buryo busa nk’aho urutoki rwa Dj rwanyereye akarekura ‘911’ ya Harmonize na Yemi Alade nabwo bacuranze igice kiririmbwa n’uyu Munyanijeriya gusa.
Indirimbo zo mu Rwanda zo aba Dj bazifata nk’izitaba ku ikarita y’Isi. Uwitwa Dj Xclusive, yabwiye IGIHE ati “keretse Alpha watwaye Tusker, we afite umuziki mwiza cyane, hano urakunzwe, abandi numvise ni uwitwa Bruce [Melody], abandi ndakeka bakorera iwabo gusa.”
Boss…Tajiri…
Rick Ross na we yunze mu ry’abacuranga umuziki muri Kenya. Mu masaha abiri n’imisago yamaze aririmba, ntiyacuranze iyitwa ‘Waka’ yakoranye na Diamond mu gihe mu kiganiro yagiranye na NTV umunyamakuru yamuhishuriye ko ariyo ndirimbo ye ikunzwe cyane muri Afurika ko ‘nayiririmba ikirori kiza kuryoha’.
Uyu muraperi usanzwe ayobora inzu iteza imbere umuziki ya Maybach Music Group [kuva mu 2009], yavuye muri Kenya yihaye irindi zina rya ’Tajiri’ ndetse yarisubiyemo kenshi mu gitaramo abwira abafana ngo barimenyere.
Yaririmbiye kuri CD mu gihe kirenga amasaha abiri. Ibi ntibyabujije abakunda umuziki kwishima mu gihe iyo bikozwe mu Rwanda bifatwa nk’icyaha ku muhanzi bose bakamunengera icya rimwe. Abahanzi bo muri Kenya na bo nta n’umwe waririmbye live, bashyiragamo CD ubundi bakabwira abafana ngo babyine bityo bahangane n’imbeho yatumaga bamwe bakomanya amenyo.
Mu ndirimbo yaririmbye zikishimirwa ku rwego rukomeye harimo "Triple Beam Dreams" f/ Nas; "Holy Ghost" f/ Puff Daddy; "Rich Forever" f/ John Legend; "Maybach Music II" f/ Lil Wayne, Kanye West & T-Pain, "New Bugatti" f/ Puff Daddy, "Stay Schemin" f/ Drake, French Montana, "Push It" ndetse yasoreje ku yitwa "So Sophisticated" f/ Meek Mill avuga ko abikoreye Meek Mill uherutse kuva muri gereza.
Rick Ross arifuza kwitwa Umunyakenya
Mu gitaramo hagati, Rick Ross yafashe ijambo abwira abafana be muri Kenya ko yanyuzwe n’uko yakiriwe uhereye ku kibuga cy’indege kugera mu gitaramo. Yagize ati “Ntabwo mwakumva uko merewe, ndumva nishimye cyane, nanyuzwe n’urukundo rwanyu.”
Yongeyeho ko yamaze kugira icyifuzo ko “Kenya yaba urugo rwa kabiri”. Yagize ati “Nabyifuje, nako ndumva ndi umuturage hano, sibyo ra? Murumva icyo nshatse kuvuga. Hano ni mu rugo rwanjye rwa kabiri. Mu rugo rwa Rozay…”
Rick Ross wasubiragamo kenshi ko yitwa ‘Boss’ bya nyabyo kuko ari umunyamafaranga, yabwiye abafana be muri Kenya ko yamaze kubona izina rishya rya ‘Tajiri’ [Umukire], iri rijya gusa n’iryo asanganywe rya ‘Rich Forever’ [Umukire Iteka] gusa ryo riri mu Giswahili.
Izina ‘Tajiri’, Rick Ross yatangiye kurikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ze asobanurira abafana ko ‘Boss yabonye indi nyito’.
Umukobwa yahaye Rick Ross isutiye
Uretse izina yakuye muri Kenya, Rick Ross yanahawe umwitero gakondo wa Kenya, inkoni n’agati gafite ubwoya hejuru; ibi byose ngo ni bimwe mu bizashimangira ko ‘Rozay yagiranye isano na Kenya’.
Uyu muraperi yatunguwe ubwo yari ageze hagati aririmba, umwe mu bakobwa yiyambura isutiye [akenda gafata amabere] arayimujugunyira undi arayitaza itorwa n’umwe mu bagize itsinda rye ahita ayereka imbaga.
Amafoto: Mugwiza Olivier|Nairobi-Kenya



















TANGA IGITEKEREZO