Si impano ibura, si ibikoresho bibura, si abatunganya amashusho, ahubwo ni uko abahanzi nyarwanda batarabasha kubona amafaranga ahagije yo kwishyura amashusho meza kandi agezweho yatuma bacurangwa ku mateleviziyo mpuzamahanga nka MTV, Trace, Chanel O n’ayandi.
Ibi byemezwa na Ikuzwe Iba ukoresha izina ry’ubuhanzi rya IBAlab, ni umusore w’imyaka 21, umwe mu bamaze kwereka u Rwanda ko hari ibyo ashobora kurugezaho mu bijyanye n’amashusho.
Uyu musore wakoze indirimbo “Uruhinja” ya Ama-G The Black, Kabimye ya Kamichi n’izindi nyinshi ni murumuna w’umuhanzi, umushyushyabirori akaba n’umunyamakuru Ally Soudy, ubu usigaye ubana n’umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Amaze gukorana n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda nka Samputu, Kitoko, Riderman, Dream Boyz, Mani Martin, Masamba Intore n’abandi.
Uretse Uruhinja na Kabimye yakoze, IBAla azwi kubera izindi ndirimbo yakoze nka Bad Girl Swagga ya Angel, Victory ya True D, Mbona Bikaze ya Tizzo, Isabukuru RPF ya All Stars, Ganza ya Samputu, Arambona Agasaseka ya Zizou na All Stars, The Rise ya True D, Ako Kantu ya Kamichi n’izindi.
Indirimbo ya True D yitwa Victory yabaye indirimbo ye ya mbere yaciye kuri Televiziyo iri mu zikomeye mu muziki muri Afurika ya Channel O.
Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:
IGIHE: Wakuyehe impano yo gutunganya amashusho?
IBAlab: Nakundaga kureba amashusho, ngakunda gukinisha telefone ngakunda kuyatunganyirizamo udushusho nikinira.
IGIHE: Ni iyihe ndirimbo wahereyeho utunganya mu z’abahanzi?
IBAlab: Ni iyitwa “Bad Girl Swagga” ya Angel
IGIHE: Hari ryari?
IBAlab: Mu 2009
IGIHE: Ni iyihe ndirimbo wakoze igatuma abantu benshi bakumenya?
IBAlab: Ni indirimbo yitwa “Bararira” ya Riderman
IGIHE: Ni iki wifuza mu bihe bizaza?
IBAlab: Ni ukuba ngeze ku rwego rw’igihe video nkoze nkazahita nyibona kuri Trace TV n’ibindi bitangazamakuru bikomeye mu ruhando rw’umuziki.
IGIHE: Ni iki mubona kikibuza abahanzi nyarwanda kugeza amashusho yabo hanze y’u Rwanda?
IBAlab: Habamo ibibazo nk’aba bahanzi ntabwo bumva ko video ari ikintu gihenze. Kuri twe abatunganya amashusho nta kintu kidashoboka; ibyuma birahari ariko habura ko abahanzi babona ubushobozi bwo kwishyura ngo hakorwe ikintu kinini.
IGIHE: Ubushobozi se buramutse bubonetse, urumva indirimbo mutunganya zagera kure?
IBAlab: Batanze amafaranga njye kuri MTV nahita ngerayo kabisa.
IGIHE: Ese ibikoresho byo biri ku rwego mpuzamahanga birahari mu Rwanda?
IBAlab: Ubu ngubu hari ibyuma nyabyo by’ingenzi, birashoboka n’ibitari bihari mu cyumweru gishize hari umuntu wabizanye turanakorana ni ukuvuga ngo umuhanzi niyiyemeza ngo ndashaka gukora video nkamukorera script (amagambo y’uko amashusho azagenda) nkamubwira ngo azambaze ngo indirimbo yanjye ntiyageze hano na hariya ku mateleviziyo akomeye.
IGIHE: None se ahubwo abahanzi nyarwanda bo ubona bafite za mpano mu muziki koko wajyana ku rwego mpuzamahanga wifashishije ayo mashusho meza?
IBAlab: Impano iragaragara, urugero hari indirimbo nakoreye True D, ariko bitewe n’ayo mashusho meza namukoreye twayigejeje kuri Chanel O bahita bayemera. Ubu bajya bananyandikira bambaza ngo nta zindi ndirimbo. Ariko hari izo njya mboherereza bakambwira ngo ntibazemeye bitewe n’abaririmbyi cyangwa n’ingufu nke twagaragaje mu mashusho. Birasaba ko tubyiyemeza ngo twumve ko ari akazi tubishyiremo amafaranga n’umutima.
IGIHE: Ehh, wabyakiriye gute kubona bwa mbere indirimbo yawe kuri Chanel O?
IBALAB: Byaranshimishije cyane, byahise bintera imbaraga.
IGIHE: Wowe se ukora iki mu mafaranga make uba wahawe?
IBAlab: Ku bwanjye ubushobozi bwanjye mba nabumuhaye; icyo nkora ni ukumutekerereza ikintu cyatuma indirimbo ikundwa, nkamwandikira uko izagenda (script) n’uburyo hazaba hateguye (design). Kugira ngo rero byose tubigereho haba hakenewe ubushobozi bwo kugira ngo bya bitekerezo bishoke, bishyirwe mu bikorwa.
IGIHE: Abatunganya amashusho yo mu Rwanda mujya munengwa ko mutagira umwihariko mudatekerereza cyane abahanzi ikintu gishya nk’uko hanze babigenza, wowe ubivugaho iki?
IBAlab: Ku ruhande rwanjye nta muntu ushobora kubitinyuka kumbwira gutyo. Ngerageza gukora ibintu byose bishoboka nkanagaragaza ibintu bitandukanye nk’ubuzima busanzwe, ibizaza, n’ibindi. Ufashe nk’indirimbo nyarwanda ukazireba ubona ahubwo ko mu Rwanda ubona zitandukanye cyane. Tugerageza gukora ku buryo abantu bose bibonamo, uburyo tubikora ni uburyo bwa gihanzi (artistique).
IGIHE: Ese ibyo ukora warabyize?
IBAlab: Yego narabyize. Nabyize muri Kenya ahantu hitwa Jamhuri School. Nabyize aho muri Kenya nuko nza na hano mu Rwanda ndabikomeza muri Kwetu. Nanabyigishijeho; natanze amasomo muri Kwetu igihe kigera ku mezi ane.
IGIHE: Ni uwuhe mu batunganya amashusho mu Rwanda ubona ari umuhanga cyane, ni uwuhe ukunda ibikorwa akora mu gutunganya amashusho?
IBAlab: Ni Meddy Saleh, ubona ari we ubikora abisobanukiwe. Muby’ukuri uwo nemera akora amafilimi yitwa Nasser Naizi. Gusa we akunda kwikorera ibijyanye n’amafoto n’amafilimi bitari ibi byacu by’indirimbo.
IGIHE: Uwo Nasser ubona ari iki arusha abandi?
IBAlab: Azi ibijyanye na Camera settings (kuregera camera). Niwe ukora menshi mu mashusho ya MTN n’aya mafoto menshi aba ari kubyapa binini muri Kigali.
IGIHE: Kuki wiyise IBAlab?
IBAlab: Harimo amazina yanjye IBA, naho Lab numva niifuza ko byaba ikintu kinini (Label)
IGIHE: Haba hari ikibazo tutakubajije wifuza gusubiza?
IBAlab: Icyo navuga ni ukubwira abahanzi ko nteganya gukora cyane muri iyi minsi kandi ibintu bishyashya bashatse bangana. Kandi ndumva ko muri uyu mwaka ngomba gucisha indirimbo kuri MTV, hari abahanzi ndi gukorana nabo nka Angel, Benny Black, True D, ni bamwe mu bampa icyizere ko muri uyu mwaka mfite video kuri MTV.
IGIHE: Urakoze, IBA!
IBAlab: Murakoze namwe, Irako!
Amafoto:
Amwe mu mashusho yakoze:
Kabimye ya Kamichi:
Ako Kantu ya Kamichi (Ifatwa ry’amashusho-Behind the scene) :
Victory ya True D (BMCG):
Uruhinja ya Ama-G The Black na Gisa:



















TANGA IGITEKEREZO