Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Richard Mutabazi, uyobora Akarere ka Bugesera yeretse Bwiza ko we n’abaturage biteguye kumuha ikaze mu gitaramo azakorera iwabo ku ivuko.
Mu magambo ye Meya Mutabazi yagize ati “Abakeramurimo turahari cyane. Aha ni home.”
Bwiza uri mu bakobwa bashya mu muziki w’u Rwanda, akaba afashwa na Sosiyete ya KIKAC Music. Ni nayo yamufashije gutegura igitaramo cyo kwiyereka abo ku ivuko mu Bugesera.
Uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Bugesera yinjiye muri KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ry’abanyempano b’abakobwa rya ‘The Next Diva’.
Nyuma yo gukora indirimbo nka ‘Available’ na ‘Yiwe’ yasohoye mu minsi ishize, yateguriwe igitaramo cyo kwiyereka abo ku ivuko mu Bugesera; kizabera ahitwa Palast Rock tariki 24 Ukuboza 2021.
Byitezwe ko kizabanzirizwa no kubanza kumwereka ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera mbere y’uko ku mugoroba asusurutsa abaturanyi b’iwabo ku ivuko.
Bwiza azaba aherekejwe n’abahanzi bafite amazina mu muziki w’u Rwanda nka Riderman, Mico The Best, Social Mula, Kevin Skaa na Chris Eazy.
#Abakeramurimo turahari cyane.
Aha ni home.— Richard Mutabazi (@MutabaziRich) December 8, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!