Ni ibitaramo uyu muhanzi yakoze mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho yagombaga gukora igitaramo kimwe ku wa 1 Kanama 2026, ariko nyuma yo kugurisha amatike yose ya BK Arena yakira abantu ibihumbi 10, mu minsi itatu gusa, abakunzi be batayabonye bamusaba kubashumusha, ashyiraho umunsi wa kabiri.
Igitaramo cy’umunsi wa kabiri ni cyo cyabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama, aho nk’uko byari byagenze ku wa Gatandatu, na cyo cyabaye mu byiciro bitatu.
King James bamwe bita “Umwami James” yaririmbye indirimo nyinshi zirimo izo yakoze wenyine n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi barimo abagiye bamusanga ku rubyiniro bakaririmbana.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:
00:03: ‘Ndagutegereje’ ni yo ipfundikiye igitaramo
Nyuma yo gufata akanya ko gushimira abitabiriye iki gitaramo n’abandi bose bamubaye hafi, King James yaririmbye “Ndagutegereje” yakoze mu 2013.
Ni indirimbo yaririmbye ndetse akayibyina ajyana n’abakunzi be, agezemo hagati abasaba gucana amatoroshi ya telefoni akananyuzamo akabashimira ati “Mwakoze cyane”.
23:58: King James yashimye
Mu gihe igitaramo kiri kugana ku musozo, King James afashe umwanya ashimira abamushyigikiye mu bitaramo bibiri akoze mu mpera z’iki cyumweru.
Ati “Ndabanza gushima cyane mwebwe, mwihe amashyi. Ndashima n’abandi baje ejo, numvise ko hari n’abagarutse. Ni amateka. Ndashaka gushimira umuryango wanjye, baje iminsi ibiri. Mama yigomwe nubwo bwije ndakeka agihari.”
23:55: ‘Inzozi’ na ‘Buhoro Buhoro’ zazamuye imitima ya benshi
Ubwo King James yari amaze kuririmba “Umuriro watse”, MC Tino yageze ku rubyiniro asaba abafana gucana amatoroshi ya telefoni zabo.
Uyu muhanzi yahise aririmba “Inzozi” yo mu myaka 12 ishize, indirimbo yishimiwe cyane n’abari muri BK Arena.
Gusa aho ntibyari birangiye, bombi bahise bakurikizaho “Buhoro buhoro” yo mu 2013, maze na yo irabyinwa biratinda.
23:40: Ganyobwe yanyeganyeje BK Arena
Nyuma ya “Ibare”, indirimbo yakurikiyeho ni “Ganyobwe” aho King James yayiririmbye yegerewe cyane n’abasore bayibyina.
Abitabitabiriye igitaramo na bo bakoresheje imbaraga bagifite babyina iyi ndirimbo.
23:35: Bull Dogg yasanze King James ku rubyiniro
Ubwo King James yaririmbaga indirimbo ya gatatu mu gice cya gatatu ari yo “Ayo arya ni ayanjye”, ku rubyiniro hahise hahinguka umuraperi Bull Dog bayikoranye mu 2016.
Iyi ndirimbo na yo yishimwe, by’akarusho ihita ikurikirwa na “Ibare” ibyinitse cyane.
23:30: Biracyaza
Turi ku ndirimbo ya kabiri gusa mu gice cya gatatu, ndetse ni “Biracyaza”. Uko byagenda kose si yo ya nyuma ndetse n’iyikurikira si yo isoza igitaramo.
King James amaze kuyiririmba abaza abari muri BK Arena ati “Mwananiwe se?”
23:25: King James yinjiye mu gice cya nyuma cy’igitaramo
Ni igice cya gatatu cy’igitaramo ku munsi wa kabiri wikurikiranya wo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
King James abanjirijwe n’abasore babiri bacuranga, hakurikiraho ababyinnyi, na we yinjira yambaye ikote risanzwe ritukura ndetse aririmba “Pala pala” yo mu 2012.
Iki gice cyitezwemo indirimbo zibyinitse kandi zihuta kurusha izabanje.
23:05: King James yongeye gufata akaruhuko
Igice cya kabiri cy’igitaramo cya kabiri cya King James muri BK Arena kimaze iminota 55.
Muri iki gice, indirimbo uyu muhanzi asorejeho ni “Yantumye” yakoze mu 2014.
Yahise ava ku rubyiniro, DJ Inno yongera gucuranga indirimbo z’abandi bahanzi mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye igitaramo.
22:55: Chris Eazy yasanze King James ku rubyiniro
Ubwo King James yari ageze kuri “Wakanaka”, Chriss Eazy yahise amusanga ku rubyiniro bafatanya kuyiririmbana.
Ku wa Gatandatu, ubwo King James yakoraga igitaramo cya mbere, Chriss Eazy yari i Rubavu muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ aho yaririmbye yambaye umupira uriho ifoto ya King James.
22:50: Udafite uwo bari kumwe aritekerezaho
Indirimbo igezweho muri aka kanya “Nturare Utabivuze”, aho uburyo icuranzemo n’uko ibyinitse, bifasha bamwe kubyinana begeranye.
Benshi mu bari muri BK Arena bari kubyinana ari babiri, mu gihe abahagaze bonyine nta yandi mahitamo bafite uretse kuririmba.
22:45: Riderman yeretswe urukundo afitiwe
Uyu munsi biraza kugorana kubona amagambo asobanura byihariye buri kimwe cyabereye muri BK Arena.
Indirimbo yakurikiye “Bagupfusha ubusa” yabaye “Niko Nabaye” King James yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Ubwo yari atangiye kuyiririmba, ku rubyiniro hahingutse Riderman na we uri mu bahanzi bakunzwe, abari muri BK Arena barasimbuka.
22:40: ‘Bagupfusha ubusa’ ishyize bose mu bicu
Muri iki gice cya kabiri cy’igitaramo, King James ari kwibanda ku ndirimbo yagiye akorana n’abandi bahanzi.
Kugeza ubu, iyitwa “Bagupfusha ubusa” King James yasubiyemo mu 2012, iciye ibintu muri BK Arena kuko yayigezeho haza Uncle Austin, nyuma haza Safi Madiba, ndetse aba bahanzi bombi bishimiwe bidasanzwe.
22:35: Abafana banze kurekura Mico the Best
Ubwo “Umugati” yari irangiye, abitabiriye igitaramo basabye Mico the Best ko we na King James bayisubiramo.
Uyu muhanzi asubiyemo agace gato amasegonda make, arangije agenda abasogongeza ku ndirimbo ze zirimo “Igare”, “Umutaka” na “Umunamba”.
King James wari wasubiye inyuma, akitarura urubyiniro, yagendaga amufasha gake.
22:30: Mico the Best na we yahageze
Hashize amasaha abiri n’iminota 15 King James ageze ku rubyiniro, ariko ageze ku ndirimbo “Yebabawe”, abari muri BK Arena baba bashya.
Iyi ndirimbo ni yo irimo agambo agira ati “Yababawe, ibi birakabije, ibi birakabije.”
Mu gihe yari irangiye, King James yahise akurikizaho “Umugati”, maze Mico the Best bayikoranye mu 2015 ahita amusanga ku rubyiniro.
22:20: P-fla yakiriwe ku rubyiniro
Nyuma y’iminota 10 atangiye igice cya kabiri cy’igitaramo, King James yavuze ko agiye kwakira umuraperi P-fla wahise umusanga ku rubyiniro bafatanya kuririmba “Nisubiyeho” bakoranye mu 2014.
22:15: Igice cya kabiri gishobora kuba gitandukanye
Nyuma yo kuririmba “Ndakwizera” abifashijwemo n’abakobwa babyina, King James yageze kuri “Abubu” yo mu 2013, ku rubyiniro hajya itsinda ry’ababyinnyi b’abasore.
Indirimbo ya gatatu muri iki gice ni “Icyangombwa” yo muri Kanama 2019, birumvikana ko ari mu myaka irindwi ishize, gusa uko abari hano bayiririmba, wagira ngo yasohotse ejo.
22:10: King James yahinduye imyambaro
Nyuma y’iminota 30 y’akaruhuko, King James asubiye ku rubyiniro yambaye imyambaro y’umweru mu gihe mu minota 90 ya mbere yari yambaye umukara.
Indirimbo ahereyeho mu gice cya kabiri cy’igitaramo ni "Ndakwizera" yo mu 2012.
– Uko byari byifashe mbere gato y’igitaramo
22:00: Ibyishimo birigaragaza ku maso ya benshi bitabiriye igitaramo
Mu gihe tugitegereje ko King James asubira ku rubyiniro, ndetse abitabiriye bakaba bari gususurutswa na DJ Inno, dore uko byari byifashe mu bitabiriye igitaramo mu minota yabanje.
21:40: King James ufite ababyinnyi benshi, afashe akaruhuko
Bitewe n’indirimbo igezweho, ababyinnyi bari gufasha King James bari guhinduka, atari uko bahinduye imyambaro ahubwo no mu mubare.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo “Igitekerezo”, yifashishije itsinda ry’abakobwa bo mu Itorero Inyamibwa babyina gakondo, batega amaboko.
Iyi ndirimbo irangiye, uyu muhanzi yahise ava ku rubyiniro, abashyushyarugamba Lucky Nzeyimana na Zuba Mutesi bagaruka gushyushya abitabiriye igitaramo.
21:30: Hagezweho ingwatira
Nyuma yo kuririmba “Ndagukunda”, King James yakurikijeho “Poupette” ibyinitse mu buryo bwa ‘zouk’ cyangwa ingwatira.
Ku rubyiniro, hari abasore babiri bari kumwe n’abakobwa babiri, umwe ari kumwe n’undi nka ‘couple’.
Aba babyinanye begeranye ndetse abari ko bikomeza kuri “Narashize” uyu muhanzi yakurikijeho.
Iyi mibyinire ntiri ku rubyiniro rwa King James gusa kuko n’abitabiriye igitaramo bafite aho babyinira.
21:15: Ishimwe Clément yacurangiye King James
Isaha ya mbere irangiye, King James yavuze ko Kina Music yagize uruhare rukomeye mu muziki we, akaba ari yo mpamvu agiye kwakira Producer Ishimwe Clément.
Clément yahise ajya ahari piano, atangira gucuranga “Nta mahitamo” King James yakoze mu 2014.
Uyu muhanzi wari umwicaye iruhande, yakurikijeho “Ese warikiniraga”, aho izi ndirimbo zombi zigenda gahoro, yaziririmbye afatanyije n’abakunzi be bari muri BK Arena.
Zombi zirangiye, King James yagize ati “Amashyi menshi kuri Clément” wahise ugenda.
Yahise akurikizaho “Birandenga”.
21:05: Urwibutso rw’igitaramo cy’amateka rufatiwe aha!
Birashoboka ko nzi zimwe mu ndirimbo King James aza gukurikizaho, ariko sintekereza ko hari indi iza gukora ku mitima y’abari muri BK Arena nka “Naramukandaga.”
Iyi ndirimbo imaze imyaka 11 isohotse, ariko abakunzi be bayiririmbanye na we kuva itangiye kugeza irangiye.
Ibyo si bishya kuri iki Cyumweru kuko no mu ndirimbo zabanje babikoze. Ikinyuranyo cyabaye uburyo benshi, abafite telefoni zikirimo umuriro, bahisemo kuririmba bifata amashusho, ibishimangira uburyo ibintu byageze ku rundi rwego.
21:00: King James yikuye ikote
Ubwo yaririmbaga indirimbo “Umugisha” yitiriye album ya mbere mu 2019, King James yakuyemo ikote yari yambaye, asigarana ishati.
Iyi ndirimbo igenda gahoro, yahise ayikurikiza “Yaciye ibintu”, na yo yongera guhindura ibintu muri BK Arena bitewe n’uburyo ibyinitse kandi yihuta.
20:50: Ni iki utabona?
Biragoye kumenya uwabaza undi iki kibazo hagati ya King James n’abakunzi be bari hano muri BK Arena kuri uyu mugoroba bitewe n’uburyo bitabiriye ubu butumire bwe kandi na we ukabona ko ari kubashimira aho bashaka.
Indirimbo ya munani “Ni iki utabona” itumye King James afata gitari, aracuranga, ariko nyuma asubiza iyo gitari, ahubwo afata micro, abacuranzi bakora akazi kabo, abaririmba bararirimba, abandi barabyina.
Biragoye ko waba uri muri BK Arena muri aka kanya ngo ntubone uburyo uyu muhanzi akunzwe ndetse ashyigikiwe n’abakunzi be.
20:45: Zuba Ray yasanze King James ku rubyiniro
Nyuma y’iminota 28 ku rubyiniro, amaze kuririmba indirimo esheshatu, King James yagize ati “Reka twakire Zuba”.
Zuba Ray yahise asanga uyu muhanzi ku rubyiniro, bafatanya kuririmba “Ikirezi” bakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ni indirimbo ifite amagambo agira ati “Nkukunda nk’aho nakubonye kera, nakubonye rimwe umutima wanjye urafatwa.”
20:40: Byongeye guhindura isura muri BK Arena
“Hari ukuntu”, indirimbo ya gatanu ya King James mu gitaramo cya kabiri kuri iki Cyumweru, yumvikanye bitandukanye n’izindi ebyiri zaherukaga mu matwi y’abari muri BK Arena, benshi bahita biterera mu bicu.
Ni indirimbo ifite ingoma, isaba kuririmbira mu ijwi rihanitse, ubishoboye akabyina ndetse birasa n’aho buri wese uri hano uyu mugoroba azi icyamuzanye: Kuririmba, wabishobora ukanabyina!
Uyu muhanzi ahise ayikurikiza “Agatimatima” na yo igenda muri uwo mujyo, abakunzi be bakomerezaho.
20:30: Indirimbo zigezweho ni izigenda buhoro
Byasaga n’ibihinduye isura muri BK Arena ubwo King James yaririmbaga “Nzakubona ryari”, abantu bose bagatangira kubyina ku buryo wabonaga ko ibigiye kubera muri iyi nzu y’imyidagaduro bidasanzwe.
Gusa, indirimbo ya gatatu ari yo “Narihannye” yacubije urwego abitabiriye igitaramo bari bagezeho kuko igenda gake, ndetse byongeye “Ese uracyamukunda” na “Meze neza” zikomerezaho.
20:20: ’Nibazaga igihe nzababonera’
Indirimbo ya kabiri ya King James kuri uyu mugoroba yabaye “Nzakubona ryari” yishimiwe bidasanzwe muri BK Arena.
Ubwo iyi ndirimbo yo mu 2014 yari irangiye, uyu muhanzi yagize ati “Nanjye nibazaga igihe nzababonera, none nababonye.”
– 20:12: King James yageze ku rubyiniro avuye hejuru muri BK Arena
Nk’uko byagenze ku munsi wa mbere, no kuri iki Cyumweru King James yageze ku rubyiniro ari mu cyuma gifite imigozi igifashe, cyaturutse hejuru mu gisenge cya BK Arena, kimumanura buhoro buhoro, aririmba indirimbo ye yise “Naratomboye” yo mu 2009.
Bamwe mu bari muri BK Arena bafite telefoni zabo mu ntoki, aho bari gufata amashusho, abandi bakaririmbana na we.
King James hari abamwita "Umwami James"
King James wihariye impera z’iki cyumweru mu myidagaduro y’u Rwanda, yinjiye mu muziki mu 2006, ahereye ku ndirimbo yise "Ni Wowe Nkunda" gusa ntiyahise amenyekana.
Indirimbo yise ‘Intinyi’ yasohoye mu 2009 ni yo yamugize ikimenyabose mu muziki nyarwanda.
King James yabaye umuhanzi utarakunze gukora wenyine kuko yakunze gukorana n’abahanzi batandukanye biganjemo abaraperi. Yakoranye indirimbo n’abari bagize itsinda rya Tuff Gangs barimo Jay Polly, Fireman, Bull dog na P Fla. Yakoranye kandi indirimbo na Riderman, bise "Ijoro ryiza".
Yanakoranye kandi n’abahanzi barimo Knowless mu ndirimbo bise "Nahise mbimenya" nubwo itamenyekanye cyane. Yanahuriye mu ndirimbo yo kwamamaza na Meddy na The Ben, bise "Wiceceka."
Mu bahanzi bo muri iki kiragano gishya, yakoranye indirimbo na Ariel Wayz, Zuba, Chris Eazy, Juno Kizigenza, Mutima, Manick Yani.
Ku wa 31 Werurwe 2012, King James yashyizeho agahigo ko kuba umuhanzi Nyarwanda wa mbere wegukanye ibihembo bine mu ijoro rimwe mu bihembo bya Salax Awards.
Icyo gihe yabaye umuhanzi w’umwaka, agira album nziza y’umwaka, ahiga abandi mu njyana ya R&B, anatwara igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka.
Muri uwo mwaka kandi King James yaje no kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Stars.
Kugeza ubu, King James ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gusohora album nyinshi. Amaze gushyira hanze zirindwi ari zo: Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze Neza, Urukundo ndetse n’iyo yise Ubushobozi.
Ni umwe mu bahanzi badatinya gukora mu njyana runaka kuko kugeza none afite indirimbo zirenga 100 yakoze mu njyana zitandukanye nka R&B, Zouk, Gakondo, Reggae, Afrobeat, Rumba n’izindi.
Uretse umuziki kandi uyu muhanzi afite ibikorwa by’ishoramari birimo Alimentation ye yise ’Mango Super Market’ iherereye i Nyamirambo ndetse na Bikono Retreat, inyubako iri mu Karere ka Rutsiro ifasha abashaka kuruhukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
19:50: Umubyeyi wa King James yaje kumushyigikira
Mu bitabiriye uyu munsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki harimo umubyeyi we, mushiki we n’abandi bantu bafitanye isano.
19:45: DJ Inno ari gususurutsa abageze muri BK Arena
Umuhanga mu kuvanga imiziki, Izabayo Innocent [DJ Inno] ni we uri gususurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zinyuranye zirimo iz’abahanzi Nyarwanda n’iz’abanyamahanga.
19:40: Phil Emon yahawe iminota 10 ku rubyiniro
Umuhanzi Phil Emon ni we ubimburiye abandi ku rubyiniro rw’igitaramo cy’umunsi wa kabiri wa "20 Years of King James", aho yaririmbye indirimbo ebyiri ari zo "Delicious" yakoranye na Nel Ngabo n’indi yise "Umunyarwandakazi".
19:24: Lucky na Zuba batangiye gushyushya abitabiriye igitaramo
Umunyamakuru wa RBA, Nzeyimana Luckman na Zuba Mutesi ni bo bashyushyarugamba b’umunsi wa kabiri w’igitaramo cy’Imyaka 20 ya King James.
Bombi bageze ku rubyiniro baha ikaze abitabiriye, bavuga ko bagiye kongera kugira igitaramo cyiza nk’icyabaye ku wa Gatandatu.
19:00: Aantu batangiye kgera muri BK Arena
Ab’inkwakuzi bamaze gufata ibyicaro byabo muri BK Arena mu gihe n’abishyuye amatike y’aho guhagarara, hafasha benshi mu kubyina bisanzuye, na bo bamaze kugera mu myanya yabo.
Kuri gahunda, igitaramo cyagombaga gutangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ariko abacyitabiriye bashobora kugira uruhare mu kugena isaha.
Amafoto: Nzayisingiza Fidèle & Cyubahiro Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!