Kata bishatse gusobanura amayeri n’uburiganya abahanzi bamwe na bamwe bagiye bakoresha mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ngo bakomeze mu bakunzwe cyangwa se banegukane igihembo cy’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi.
Aganira na IGIHE, Bull Dogg, wakunze kugaruka kuri iri jambo kenshi, yagize ati “Ni nko kuvuga agakino [amayeri] cyangwa se uburiganya”.
Aya mayeri yakunze kujya avugwa n’abahanzi baririmo bagaragaza ko hari ubwo habamo akarengane hagakomeza umuhanzi udakunzwe kurusha abandi, ahubwo hagakomeza uwakoresheje uburiganya.
Muri izo kata, iyakunze kugaruka cyane ni ukwitoresha ku bahanzi, aho bamwebagiye bagura amasimukadi (sim card) menshi bakitoresha kugeza n’ubwo mu irushanwa rya PGGSS II, bamwe bavuze ko ryabaye irushanwa rya Primus Gura Gura Simukadi.
Ku wa Gatandatu ubwo hatangazwaga abahanzi batanu bakomeza muri PGGSS III, umuhanzi Senderi yagarutse kuri izi kata, gira ati "Ubutaha ababishinzwe hazabemo ukuri gusesuye ibyo bakurikije nari mbujuje murabizi neza, haba muri Stade LIVE, haba i Muhanga, haba i Musanze naririmbye neza, ariko aba batoranyijwe ntabwo mbizi nkomeje kwihanganisha abafana banjye mwihangane ndabizi mwatakaje byinshi, mwaramperekeje ariko mwihangane Imana inshumbusha ntaho yagiye ubutaha nzongera, ubu tugiye kwiga aho izo kata aho zibera tuhamenye”.
Urutonde rwa Kata zabayeho muri Primus Guma Guma:
- 1. Kwitoresha
- 2. Ibitaramo kwinjiramo ari ukwerekana ko watoye
- 3. Gukoresha ibitaramo by’ubuntu muri za gare (nka Nyabugogo)
- 4. Kugurira abantu za M2U ngo bagutore
- 5. Kumenya SMS z’uwo muhanganye akurusha (PGGSS I)
- 6. Kugura abafana ngo abagize akanama nkemurampaka babone ko ukunzwe
- 7. Kwishyigikiriza amakipe
- 8. Gukoresha amafoto manini n’ibyapa ngo werekane ko ukunzwe kurusha abandi
- 9. Gutegera abafana bakagukurikira aho ugiye mu bitaramo
- 10. Kwishyura abantu ngo bagufane
Ubuyobozi bwa East African Promoters na BRALIRWA bategura amarushanwa ya PGGSS bwagiye bufata ingamba zikarishye zo kurwanya izi kata. Urugero ni nk’aho mu 2012, hatangajwe mu nama n’abanyamakuru ko umuhanzi wese uzafatwa agurira abaturage M2U azahita avanwa mu marushanwa nta yindi nteguza.
Kuri iyi nshuro, bamwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III baracyagaragaza impungenge ku kuba hari bamwe bashobora kwitoresha kurusha abandi bakaba ari bo bakwegukana umwanya w’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi atari bo babikwiye.
Gusa kuri izi mpungenge, Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters aherutse gutangariza IGIHE ko nta bundi buryo bamenyamo umuhanzi ukunzwe kurusha abandi abafana be batamutoye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013 kuri stade Amahoro hazatangazwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda hagati ya Riderman, Urban Boyz, Knowless, Dream Boyz na Mico The Best.



















TANGA IGITEKEREZO