00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare mu Rwanda byitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 August 2017 saa 09:11
Yasuwe :

Ibyamamare byo mu Rwanda biri mu barenga miliyoni esheshatu bitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017.

Abanyarwanda bujuje ibyangombwa bagera kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana inani nibo biteganyijwe ko bitabira amatora ya Perezida wa Repubulika. Abatuye muri Diaspora batoye kuwa Kane tariki ya 3 Kanama 2017.

Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa ari mu bayiraye ku ibaba kuko yatoye mu ba mbere kuri site y’itora y’Ishuri ribanza rya Gikondo[Ecole Primaire de Gikondo].

Miss Iradukunda Elsa ni ubwa mbere atoye kuva yavuka, abarirwa mu bandi bagera kuri 25% [ku giteranyo cya 6.800.000 by’agabomba gutora] bitabiriye igikorwa cyo gutora Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere.

Miss Kundwa Doriane na we ni ubwa mbere yitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika gusa we yatoreye muri Canada aho amaze umwaka yimukiye.

Senderi Hit uri mu batoye mu gitondo cya kare, yavuze ko amatora ya Perezida y’uyu mwaka ari umwihariko kurusha mu bindi bihugu aho usanga habaye imvururu ndetse bamwe bakayasigamo ubuzima mu gihe mu Rwanda itora rikorwa mu ituze n’umudendezo udasanzwe.

Yagize ati “Abanyarwanda aho bavuye ni habi kandi barahazi, n’aho bifuza kugeza u Rwanda bifuza bamaze kuhamenya. Jenoside aho yagejeje u Rwanda turahazi, ibyo bihugu bindi ntibizi umuruho n’icuraburindi byo kubura umudendezo. Kuba Abanyarwanda batoye mu mutuzo ni uko bazi neza icyuya babize ngo babone amahoro buri wese yishimiye kugeza ubu.”

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.

Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000; muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.

Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe hakoreshejwe miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bari ku ilisiti y’itora ni 6,897,076.

Umuririmbyi King James yatoreye kuri site ya Saint André i Nyamirambo
Miss Iradukunda Elsa ari mu batoye mu ruturuturu
Ni ubwa mbere Miss Iradukunda Elsa yitabiriye itora
Miss Kundwa Doriane na we bwa mbere yatoye Perezida wa Repubulika
Senderi yatoreye kuri site ya SFB i Gikondo
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yatoreye i Remera
Ni ubwa mbere Miss Mutesi Jolly na we yitabiriye amatora
Patient Bizimana yatoreye kuri site ya GS Rubirizi mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe
Umuhanzi Patient Bizimana yamaze guhitamo uwo yumva akwiye kuyobora u Rwanda
Jules Sentore yatoreye mu Murenge wa Kacyiru kuri APAPER Rwinzovu
Sentore yaherekejwe n'umukobwa we
Nemeye Platini wo muri Dream Boyz yatoreye ku Kicukiro
Anita Pendo yatoreye ku Kacyiru hafi y'aho RBA ikorera
Isheja Sandrine ukorera Kiss FM yamaze gutora
Queen Cha yatoreye i Nyamirambo
Christopher yatoreye mu Murenge wa Nyakabanda
Bruce Melody yatoreye muri Nyarugunga i Kanombe
Tizzo wo muri Active yatoreye kuri site ya Camp Kigali
Masamba Intore na we yatoye
Mani Martin yatoreye muri Rwezamenyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages