00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dady de Maximo yatonganye n’umusore wamuterese, Shaddy Boo yabaye imbarutso

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 August 2017 saa 08:09
Yasuwe :

Dady de Maximo usanzwe azwi nk’umunyamideli akaba n’umuhanzi ubizobereyemo yakozanyijeho n’umusore wamwibasiye amushinja ubutinganyi, intandaro ni amagambo yavuze asabira imbabazi Shaddy Boo wabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga.

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh ni we wabaye imbarutso y’izi ntonganya. Uyu mugore asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi mike ishize yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru yamubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, atazuyaje yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”

Yasohotse mu kiganiro urwenya rutangira ubwo, ku mbuga nkoranyambaga hatangira gusakazwa videos ngufi zikubiyemo amagambo Shaddy Boo yavuze, ni nako abahanga mu gusetsa bagenda bakora amashusho yumvikanisha uburyo ibyo uyu mugore yavuze ari agahomamunwa.

Dady de Maximo ukunze kugaragaza ibitekerezo bye ku ngingo hafi ya zose ziba zateje impaka mu byerekeye imyidagaduro mu Rwanda, yanditse ubutumwa bw’amagambo agera ku bihumbi bibiri avuganira Shaddy Boo ndetse asaba abamuha urw’amenyo kumufasha hasi kuko ngo ‘kumuha induru bidakwiye na gato’.

Mu bakurikirana Dady de Maximo kuri Facebook hari abahise bamusamira hejuru baramunenga bivuye inyuma abandi bakavuga ko yakoze ubuvugizi mu buryo budakwiye kuko ibyabaye kuri Shaddy Boo ‘ari ibisanzwe ku bantu bazwi nka ba socialite’ ku mbuga nkoranyambaga.

Mu banenze cyane ubuvugizi bwa Maximo harimo uwitwa Ndekezi Johnson wazuye impaka nshyashya yumvikanisha ko ‘Dady de Maximo atari miseke igoroye kuko nawe aryamana n’abahungu bagenzi be’.

Ibi byababaje cyane Dady de Maximo maze na we yandika ubutumwa burebure asobanura uburyo uyu Ndekezi yamwandikiye kenshi amutereta undi arabyanga. Ibi byakurikiwe n’impaka zikomeye kugeza ubwo Dady de Maximo yasibye ubutumwa yari yanditse kuri Shaddy Boo [bugashyirwaho ibitekerezo birenga magana atanu].

Igisubizo cya Dady de Maximo ku wamwibasiye amushinja ubutinganyi

Hari n'abandi batemeranyije na Dady de Maximo
Dady de Maximo yaberetse ko yasabiye agahenge Shaddy Boo ku bw'umutima we wabimusabye
Uyu mukobwa ni we wabaye imbarutso atuma havuka intonganya

N.B: Amagambo ya Ndekezi Johnson ntiyashyizwe muri iyi nkuru kuko yuzuyemo ibitutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages