Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2015, Akon yiriwe mu Mujyi wa Kigali, yahageze mu rukerera. Impamvu nyamukuru y’uruzinduko rwe i Kigali, ni ugutangira ibiganiro n’abayobozi batandukanye bafite aho bazahurira n’uyu mushinga afite mu bihugu 12 bya Afurika kuri ubu byiyongereyemo u Rwanda.
Akon n’itsinda rimufasha mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, bagiranye ibiganiro na Minisitiri y’Ibikorwaremezo, James Musoni, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Francis Gatare n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Yasoje ikiganiro ahita ajya gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi aho yunamiye Abatutsi bashyinguwemo ndetse anasobanurirwa byinshi mu byaranze aya mateka yahekuye u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Akon yasobanuye ko umushinga we wo kugeza amashanyarazi y’izuba mu byaro bidafite amatara uzagera kuri benshi gusa ngo ntaramenya neza ingengo y’imari izakoreshwa.
Abazagerwaho n’iki gikorwa ntibaramenyekana uko bazaba bangana kuko akiganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda ngo hamenyekane neza koko ibice bikeneye amashanyarazi n’umubare w’abazayahabwa.
Akon agiye gutanga akazi ku bihumbi by’Abanyarwanda
Ibiganiro arimo na Leta y’u Rwanda nibirangira vuba, Akon yijeje Abanyarwanda ko mu gihe kitarenze amezi atandatu uyu mushinga uzatangira.
Yagize ati "Ibintu byose bigenze neza uko tubyifuza uyu mushinga uzatangira mu mezi atandatu uhereye uyu munsi. Dutegereje ko leta iduha amakuru akenewe y’aho yifuza ko twakorera...”
Mu gukora umushinga “Akon Lighting Africa”, ngo ntabwo azazana abakozi b’abanyamahanga ahubwo azakoresha ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda kugira ngo ubagirire akamaro ndetse unatange akazi ku bagakeneye.
Yasobanuye ko azazana abahanga bazobereye mu gukwirakwiza amashanyarazi hanyuma bagaha amahugurwa Abanyarwanda bazafatanya n’abo batekinisiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Akon azaha amashanyarazi Abanyafurika miliyoni 600
Uyu mushinga yawutangiye mu mwaka wa 2014, ugamije gukwirakwiza amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba mu abaturage bo mu bice by’icyaro babasha kugerwaho n’amashanyarazi ahendutse.
Akon yihaye intego yo kuzageza aya mashanyarazi ku Banyafurika miliyoni 600 bo bihugu bigera kuri 12 muri Afurika birimo Mali, Niger, Senegal, Guinea Conakry, Sierra Leone, Benin, Guinea Equatorial, Gabon, Congo Brazaville, Namibia, Madagascar na Burkina Faso ndetse kugeza ubu u Rwanda narwo rwiyongereyemo.
U Rwanda ni igihugu kimwe mu bigifite ibibazo bishingiye ku mashanyarazi adahagije, aho ubu rukoresha Megawate 119 mu gihe hakenewe 563.
U Rwanda kandi rurashaka kuzamura umubare w’ingo zifite amashanyarazi ukagera kuri 70% muri 2017 uvuye kuri 22%.
Mu kuziba iki cyuho, hashowe imari mu mishinga y’ingufu ndetse hari na gahunda yo gukura umuriro ungana na megawate 400 mu bihugu by’ibituranyi nka Kenya na Ethiopia.
Amafoto: Bizimana Jean
Twitter: @murungisabin



















TANGA IGITEKEREZO