Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018 nibwo amafoto agaragaza abakobwa bahataniye ikamba bakamira mu ndobo ya Omo yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga igikorwa benshi banenze bivuye inyuma bavuga ko ‘gitambamira umuco’.
Icyanenzwe cyane kuri aya mafoto, ni uburyo abakobwa bari bambaye amakabutura mato asanzwe yambarwa muri siporo n’inzara ndende zisize amabara z’umukobwa wakamiraga mu ndobo ya Omo bigaragara ko yashoboraga gucikwa akaba yashoboraga gusarika iyi mbyeyi.
Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwemeye ikosa ndetse busaba imbabazi umuntu wese warakajwe n’ibyakozwe n’aba bakobwa.



















TANGA IGITEKEREZO