Umuhanzi usetsa Arthur hamwe na bagenzi be bo muri Comedy Night yerekeje mu gitaramo bateganya gukorera muri iyi weekend ahitwa Centre Islamique, i Bujumbura mu Burundi.
Umuhanzi Kanyombya nawe uzwi mu makinamico n’ibihangano bisetsa, hamwe na Jay Polly nabo berekeje muri iki gihugu cy’u Burundi mu bitaramo bibiri byateguwe na Belgine, umuhanzi uririmba akaba n’umujyanama mushya wa Kanyombya.
Igitaramo cya mbere cyahariwe Kanyobya kirabera kuri uyu wa Gatanu ahitwa Vuvuzera, naho icyahariwe Jay Polly kibere kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, ahitwa Bodaboda.
Amafoto n’amakuru y’uko ibi bitaramo bizagenda tuzayabagezaho ku rubuga rwacu rwan IGIHE mu kirundi ari rwo http://www.igihe.bi/



















TANGA IGITEKEREZO