00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maboneza igihangange muri ruhago y’u Rwanda yatabarutse

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 April 2013 saa 07:10
Yasuwe :

“Umupira uri hejuru ndi mu ntambwe dizi witi (dix huit) narawubikaga pe ukagenda uvuza ubuhuha”, ayo magambo ni ari mu ijwi benshi mu bakurikira Radio Salus bari barimenyereye mbere na nyuma y’Ikiganiro cy’Urubuga rw’Imikino, rikaba iry’umusaza Maboneza. Ku wa 9 Mata 2013 yaratabarutse.
Ku myaka 91, ni bwo umukambwe Maboneza Frederic yitabye Imana azize indwara ya Gapfura (Bronchutes), akaba yaratabarutse nyuma y’iminsi igera kuri irindwi arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza y’u (…)

“Umupira uri hejuru ndi mu ntambwe dizi witi (dix huit) narawubikaga pe ukagenda uvuza ubuhuha”, ayo magambo ni ari mu ijwi benshi mu bakurikira Radio Salus bari barimenyereye mbere na nyuma y’Ikiganiro cy’Urubuga rw’Imikino, rikaba iry’umusaza Maboneza. Ku wa 9 Mata 2013 yaratabarutse.

Ku myaka 91, ni bwo umukambwe Maboneza Frederic yitabye Imana azize indwara ya Gapfura (Bronchutes), akaba yaratabarutse nyuma y’iminsi igera kuri irindwi arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Uyu mukambwe yakiniye igihe kinini ikipe y’Amagaju yo mu cyitwaga Ubufundu, bw’Umutware Rutaremara yahanganaga cyane n’ikipe y’Ingabo nziza y’i Kabgayi yashinzwe na Padiri Schumacer.

Amakuru dukesha bimwe mu bitangazamkaru avuga ko uretse kuba yarabaye intyoza muri ruhago, Maboneza yanabaye umurezi mu Ishuri Ryisumbuye rya Kansi ubu ni mu karere ka Gisagara.

Maboneza wakinaga mu b’imbere akaba yarasatiraga izamu, ngo yari umuhanga bitangaje, kugeza n’ubwo Abakoloni b’Ababiligi bashatse kumujyana mu gihugu cyabo ariko Se umubyara akababera ibamba, kuko yatinyaga ko na we yahasiga ubuzima dore ko na mukuru we yari yaraguye ku rugamba mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo Ababiligi bamujyanaga guhangana n’Abadage.

Uyu mukambwe wari wuzukuruje yari utuye mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba, yari mu ba mbere bari bagize ikipe y’igihugu ku gihe cy’Umwami Rudahigwa.

Maboneza kandi yanagaragaraga mu gitabo kivuga ku mateka y’umupira w’Amaguru mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages