IGIHE.com > Imikino > Karate

Ikipe y’u Rwanda ya Karate yegukanye imidari 42


Yanditswe kuya 30-05-2012 - Saa 11:29' na Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO

Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2012 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27, ikipe y’u Rwanda ya Karate yabarizwaga mu gihugu cy’u Burundi ubwo yari yitabiriye amarushanwa ahuza ibihugu bibarizwa mu karere ka gatanu azwi ku izina rya zone 5, ndetse iyi kipe byarangiye yegukanye imidari 42.

Mu kiganiro IGIHE cyagiranye n’umutoza w’ikipe y’Igihugu Ruslan Adamov, yatangaje ko akurikije imyitozo Ikipe y’Igihugu yakoze itarabaye miremire nk’uko babyifuzaga, ko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza bakegukana imidari mirongo ine n’ibiri (42) irimo ibiri (2) ya zahabu.

Uyu mutoza yadutangarije ko ikipe y’u Rwanda yari igizwe na bamwe mu bakinnyi bamenyereye amarushanwa, hamwe n’abandi bana barimo kwimenyereza akaba ahamya ko ikipe y’u Rwanda bigaragara ko izaba ikomeye cyane mu minsi iri imbere.

Umutoza Ruslan yashoje ikiganiro yagiranaga na IGIHE atangaza ko, ubu hari amarushanwa bagiye gutangira kwitegura ariyo shampiyona ya Afurika izabera mu gihugu cya Maroc mu kwezi kwa Kanama, bayitwaramo neza bakazayavamo bakomereza muri shampiyona yo ku rwego rw’isi izabera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

JPEG - 70.1 ko
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Karate, Ruslan Adamov n’umwe mu bakinnyi b’u Rwanda w’umukobwa
IBITEKEREZO
karate ntacyo wayinganya ibyayo nibyinshi ;umuti ;displine ;ubwenge ;harikindi ukeneye ?
Musubize9.07.2012 saa 17:51
karegire Eric
Nta muti mbonye aho, Abakinnyi ba karate uzabitegereze uzamenya icyo nshatse kuvuga. Niba uyikina bwo, kakubayeho
13.07.2012 saa 00:24
Kung-fu
MWEGERANYE BANO BANA NAHO UBUNDI !!! NTAMUSARURO MUZA BONA BAHERUKA GUTSINDA BARI HAMWE MURI UNR UBU BURIWESE YABAYE UMUHIZI. MUBEGERANYE MUBASHAKIRE AKAZI HAMWE BAJYE BAHURIRA HAMWE BAKORE IMYITOZO MAZE UREBE IBIKOMBE BAZAZANA NAHO UBUNDI MURATA IGIHE
Musubize18.06.2012 saa 05:06
KIKI
njye ndi umukinnyi wa karate umaze iminsi itari mike,gusa kugirango tujye twitwara neza kurushaho,abayobora karate mu rwanda ntibazongere kujya batujyana gukina hanze nta myitozo ihagije dufite,ahubwo bajye babireka,ubundi batugurire ikibuga cyabugenewe,naho ubundi nako bari batuziho kazasibangana,
Musubize31.05.2012 saa 09:51
analyste
nimuvuga imidari u Rwanda rwabonye mujye muvuga niyo ibindi bihugu byabonye nibwo tumenya niba baritwaye neza. Haruwigeze kuvuga ngo u Rwanda rwabaye urwakabiri kandi nubundi haratanaga ibihugu bibiri gusa, bivuze ngo rwarirwabaye urwanyuma ariko agatinya kubivuga atyo.
Musubize30.05.2012 saa 19:16
umusomyi
Ndakwemeye !
13.07.2012 saa 00:26
Karateka
Bigango weeeeeeeeeeeeeeeee. Uri he sha ko utavuga wazanye imidari ingahe ???? Bazanategure iz'abasaza turebe abo ba SINZI b'i Butare uko babakubita.
Musubize30.05.2012 saa 09:53
SINZI
mutubwire ikipe y'uburundi uko yitway..thx
Musubize30.05.2012 saa 09:07
x factor
Ese Bigango yarashaje !?
Musubize30.05.2012 saa 05:57
Kange
SHA JYEWE KARATE YARAMFASHIJE CYANE ,ARI MU BURWAYI ARI MU BUZIMA BUSANZWE,NDAYEMERA PEEEEEEEEEEEEEE
Musubize30.05.2012 saa 05:02
ceou-cescou

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!