Umunyazambia Mohammed Essa niwe wegukanye igihembo cya Rwanda Mountain Gorilla Rally akoresheje amasaha 2 iminota 57 n’amasegonda 24 mu gihe Giancarlo ukina nk’Umunyarwanda atasiganwe kuko yakoze impanuka ku munsi wa kabiri w’iri siganwa.
Essa yari kumwe na Gareth Dawe bari bahanganye n’Abanya Côte d’Ivoire Chaynes Gary na Comas Romain bari aba mbere ku rutonde rw’Afurika mbere yo gukina Rwanda Mountain Gorilla Rally babarusha amanota 8. Gary na Comas bakoresheje amasaha 3 iminota 6 n’amasegonda 31.
Abagande Duncan Mubiru na Musai Paul babaye aba gatatu bakoresheje 3h9’12”. Ku mwanya wa kane haje Abarundi Bukera Valery na Khetia Nitak birutse mu 3h9’26”.
Umunyarwanda waje hafi ni Murengezi Johny wari wungirijwe na Dusquesne Christophe bakoresheje 3h18’28”, Mitraros Elefterios na Paolo Paganin bakoresha 3h19’46".
Imodoka ya Gakwaya Claude na Mugabo Claude yakoresheje 3h43’46’ mu gihe Felekeni Mayaka na Nyiridandi Fabrice barangije isiganwa akoresheje 3h46’31".
Mu modoka 18 zasiganwe kuwa Gatandatu bakina umunsi wa kabiri 8 gusa nizo zarangije isiganwa.
Ubwo abasiganwaga bageraga ku kararo kari mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, imodoka yari itwawe n’Abagande Nsamba Geoffrey na Mulindwa Urban yagonze imaze kuharenga gato bahita bajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ariko nta bikomere bikabije bagize.
Bidatinze, izindi modoka ebyiri zimaze kurenga ka gateme zihita zipfa, harimo iya Abagande Sempebwa Abdu na Wamala Francis.
Umwaka ushize, Rwanda Mountain Gorilla Rally yari yegukanywe na Giancarlo Davite.
Ku ngengabihe y’amasiganwa y’amamodoka muri Afurika igaragaza ko bazakomereza muri Uganda bakina, Pearl of Africa Uganda Rally kuva tariki ya 15-17 Kanama 2014.
Irindi siganwa ry’amamodoka mu Rwanda riteganyijwe muri Nzeli 2014 i Huye bakina Memorial Gakwaya kimwe n’isiganwa ry’amamoto.



















TANGA IGITEKEREZO