00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye kurushaho kunoza imikorere ya AS Kigali n’Indatirwabahizi

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 16 August 2012 saa 01:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihaye intego kuwa 12 Kanama 2012 yo kuvugurura ikipe ya AS Kigali y’abagabo n’iy’abagore, ndetse n’itorero Indatirwabahizi mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yayo no kuzibyaza umusaruro.
Mukeshimana Vestine, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza rifite siporo n’imyidagaduro mu nshingano zaryo, atangaza ko ubusanzwe aya ma kipe n’iri torero byabaga gusa mu nshingano z’Umujyi wa Kigali.
Mukeshimana yavuze ko impamvu y’iri vugurura ari ukugirango (…)

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihaye intego kuwa 12 Kanama 2012 yo kuvugurura ikipe ya AS Kigali y’abagabo n’iy’abagore, ndetse n’itorero Indatirwabahizi mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yayo no kuzibyaza umusaruro.

Mukeshimana Vestine, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza rifite siporo n’imyidagaduro mu nshingano zaryo, atangaza ko ubusanzwe aya ma kipe n’iri torero byabaga gusa mu nshingano z’Umujyi wa Kigali.

Mukeshimana yavuze ko impamvu y’iri vugurura ari ukugirango Abanyakigali bagire uruhare mu iterambere ry’amakipe yabo.

Ubu inteko rusange ya AS Kigali igizwe na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, Inama njyanama y’umujyi wa Kigali, Komite Nyobozi y’uturere tw’Umujyi wa Kigali, Biro z’inama njyanama z’uturere tw’umujyi wa Kigali, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere tw’umujyi wa Kigali, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’Umujyi wa Kigali, Abakozi bashinzwe siporo mu mujyi wa Kigali no mu turere tw’Umujyi wa Kigali n’Abanyamuryango ba AS Kigali .

Mu kugera ku ntego bihaye AS Kigali ngo izashingira cyane cyane ku bakinnyi b’Abanyarwanda, ariko ngo akarusho bakaba ari abanyeshuri bafite nibura munsi y’imyaka 25. Yongeyeho ko hashobora kwitabazwa abakinnyi b’abanyamahanga ariko bafite ubuhanga n’agashya bazanira ikipe, ubu ngo hakaba hashakishwa bamwe bo mu karere ka CECAFA ariko ko bajya n’ahandi bibaye ngombwa.

Ikindi ngo ni uguhembera igihe abakinyi n’abandi bakozi bo mu makipe.
Ku bijyanye n’Itorero Indatirwabahizi, Umujyi ugiye kubanza kubaha ibikoresho by’ibanze, maze nabo binjire muri gahunda yo kwinjiza amafaranga avuye mu bikorwa bwabo byo gususurutsa ibirori bitandukanye hano mu Rwanda.

Iri torero ngo ryitezweho kuteza imbere Umuco Nyarwanda no kuba umuyoboro mu gushishikariza abanyakigali gahunda zitandukanye.
AS Kigali y’abagore yarangije Shampiyona ku mwanya wa mbere, naho abagabo barangiza ku mwanya wa kane bityo ngo ntagahunda yo guhindura abatoza ihari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages