Umukino wa Rayon Sports na APR, urashyize uremerwa ko uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2014, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho hazagurishwa amatike 7000 yonyine kandi imiryango ya Sitade ikazafungwa saa 14h45.
Nyuma y’ikiganiro cyamaze hafi amasaha abiri cyarimo abayobozi ba FERWAFA, umuyobozi wa Rayon Sports Ntampaka Theogene na Murenzi Abdallah, umuyobozi w’icyubahiro wa Rayon Sports n’akarere ka Nyanza gatera inkunga Rayon Sports, bemeje ko uyu mukino wakinwa ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2014.
Impande zombi zemeye ko hazacuruzwa amatike 7000 ahwanye n’imyanya iri muri sitade ya Kigali, imiryango ikazafungwa saa 14h45.
Kwinjira kuri sitade kureba uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC ni ibihumbi bitatu (3000) ahadatwikiriye, 5000 Rwf ku mpanze y’imyanya y’icyubahiro n’ibihumbi 10 mu cyubahiro.
Nzamwita Vincent de Gaule, umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko Rayon Sports yabahaye icyizere ko nta kizangirika kuri uyu mukino babemerera ko uzaba.
Yagize ati “ Batweretse ko bishoboka kwakira uyu mukino, duhitamo ko ubera i Nyamirambo kuko ariho twabasha kumenya umubare w’abantu bashobora kujya muri sitade kurusha i Muhanga.”
FERWAFA ivuga ko umukino ubanza ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports igitego1-0, sitade Amahoro yarimo abafana babarirwa hagati y’ibihumbi 35 na 40. Kubera ubuto bwa sitade bihaye umubare ntarengwa birinda impanuka zaterwa n’ubwinshi bw’abafana.
Nzamwita yagize ati “ Singombwa ibihumbi birindwi kuko binjiye tukabona huzuye kwinjira bizahagarara bizaba bigenzurwa na FERWAFA, Polisi y’igihugu na Rayon Sports.”
Ntampaka avuga ko banyuzwe n’iki cyemezo kuko ari nabyo bifuzaga, yemeza ko sitade izakoreshwa uko ingana.
Imyanzuro yafashwe hagati ya FERWAFA na Rayon Sports avuga ko iyi kipe izirengera ikibazo cyavuka kuri uyu mukino mu gihe uburyo amatike azagurishwa bizigwa mu nama izabanziriza uyu mukino.
Urukurikirane rw’ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa Rayon Sports na APR FC uzaba ku Cyumweru.
Tariki ya 13 Gashyanatare 2014 nibwo Minisiteri y’imikino yatangaje ko sitade Amahoro izafungwa kubera imirimo yo kuyisana yagombaga gutangira tariki ya 16 Gashyantare 2014 kugeza tariki ya 15 Mata 2014.
FERWAFA yahinduye sitade Amahoro, umukino wa Rayon Sports na APR FC wari kuberaho iwimurira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uyu mukino usubitswe kubera impungenge z’umutekano zaterwa n’uko sitade ya Kigali izakira uyu mukino ari nto bigendanye n’ubwinshi bw’abafana bashobora kwitabira.
Kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa bamenyesha ko batishimiye icyemezo cyafashwe mu gihe hari hasigaye iminsi itanu, bavuga ko uyu mukino utabaye bava mu marushanwa kubera igenamigambi bakoze.
Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ifite amanota 46 irushwa na APR FC ya mbere amanota 3, bakanganya ibitego 24 bazigamye.


















TANGA IGITEKEREZO