00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 11 May 2013 saa 10:49
Yasuwe :

Ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rushyira ahagaragara buri kwezi, muri uku kwezi kwa Gicurasi 2013, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 136, rukaza ku mwanya wa nyuma mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Kuri uru rutonde rwa FIFA rwashyizwe ahagaragara igihugu Espagne ni cyo kiza ku isonga, ku mugabane wa Afurika Cote d’Ivoire iza ku mwanya wa mbere na ho ku rwego rw’Isi ifata umwanya 12. Muri Afurika y’Iburasirazuba igihugu kiza ku mwanya wa mbere ni (…)

Ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rushyira ahagaragara buri kwezi, muri uku kwezi kwa Gicurasi 2013, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 136, rukaza ku mwanya wa nyuma mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri uru rutonde rwa FIFA rwashyizwe ahagaragara igihugu Espagne ni cyo kiza ku isonga, ku mugabane wa Afurika Cote d’Ivoire iza ku mwanya wa mbere na ho ku rwego rw’Isi ifata umwanya 12. Muri Afurika y’Iburasirazuba igihugu kiza ku mwanya wa mbere ni Uganda ariko ku rwego rw’Isi iza ku wa 91.

Ku rutonde rwasohotse muri Mata 2013, u Rwanda rwari ku mwanya wa 135 ubu rwageze ku mwanya wa 136 ku rutonde rw’Isi rwo mu kwezi kwa Gicurasi 2013. Ku rwego rwa Afurika u Rwanda rwafashe umwanya wa 39, na ho muri Afurika y’Iburasirazuba rufata umwanya wa nyuma.

Uko amakipe yo mu karere akurikirana ku isi no muri Afurika

1. Uganda 91 na 24

2. Tanzania 116 na 33

3. Kenya 122 na 34

4. Burundi 124 na 35

5. Rwanda 136 na 39

Uko amakipe atanu ya mbere muri Afurika akurikirana ku Isi

1. Cote d’Ivoire ku Isi ni iya 12

2. Ghana 22

3. Mali 26

4. Nigeria 25

5. Algeria 35

Uko amakipe atanu ya mbere ku isi akurikirana

1. Esipagne

2. U Budage

3. Argentine

4. Croatia

5. Portugal

Uko u Rwanda rwitwaye kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2013

Mutarama ku mwanya wa 137, Gashyantare rwigiye imbere ku mwanya wa 130, Werurwe rusubira inyuma gato ku mwanya wa 132, Mata rusubura inyuma rugera ku mwanya wa 135, uku kwezi kwa Gicurasi rugeze ku mwanya wa 136.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages