Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko Shema Fabrice yatawe muri yombi kuri uyu wa 11 Kanama 2026.
Kugeza ubu Shema Fabrice afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Shema yinjiye muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi ayoboye, aho bose hamwe biyise “Dream Team”.
Nyuma y’igihe gito yari amaze ku buyobozi, uyu mugabo wavuye muri AS Kigali yabereye Perezida wayo, yagaragazaga icyerekezo cy’impinduka uhereye muri ruhago y’abagore, iy’abakiri bato, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.
Ari muri FERWAFA ariko nta mushahara afata, ahubwo ibihumbi 200$ yari kuzahembwa mu myaka ine, yemeye ko aziyongera ku yo kuzamura impano z’abato.
Shema Fabrice yamaze imyaka itandatu ari Perezida wa AS Kigali, akaba mu bihe bitandukanye yarayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse n’Igikombe cya Super Cup cya 2022.
Hanze y’umupira w’amaguru, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa Medical Supplier, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!