Amahirwe ni menshi ko “Guard of honour” ishobora kuzakorwa muri shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports niramuka itsinze umukino ifitanye na Pépinière FC kuwa 19 Gicurasi, andi makipe yose izahura nayo nyuma azajya ayiha icyubahiro kuko izaba yamaze kwegukana igikombe.
Mbere yo gukina na APR FC, Rayon Sports isabwa gutsinda umukino umwe ikegukana igikombe, kandi ifitemo imikino ibiri irimo uwa Pépinière FC, Etincelles FC. Ariko hari n’ikirarane cya Mukura VS hataramenyekana igihe kizakinirwa.
Kuva shampiyona yatangira, Rayon Sports yakinnye imikino 25, yatsinzemo 20, iganya ine, itsindwa rimwe; ibi biyihesha kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 64 ikurikiwe na APR FC ifite 54.
Ku bakunzi ba Rayon Sports ikibaraje inshinga ni ukubona mukeba APR FC abakomera amashyi. By’umwihariko iki cyubahiro si abafana bagitegerezanyije amatsiko, na bamwe mu bakinnyi barimo myugariro Rwatubyaye Aboudul bavuga ko uzaba ari umunsi udasanzwe nibabigeraho.
Uyu mukinnyi wahoze akinira APR FC akanatwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya mbere yo kujya muri Rayon Sports, yatangarije IGIHE ko azishimira kubona ikipe ye ihabwa icyubahiro na APR FC mu mukino uzaba tariki 17 Kamena 2017.
Yagize ati “Kuba naravuye muri APR FC nkajya muri Rayon Sports nkaba ngiye gutwara igikombe ku mwaka wa mbere bisobanuye ibintu byinshi kuri njyewe. Ni ikigaragaza ko mfite amahirwe kandi nakomeje no kwitwara neza.”
Akomeza agira ati “Kuba abakinnyi ba APR FC bashobora kuzadukomera amashyi, ni ibyishimo kuri twe. Gusa birumvikana kuri bo ntabwo bazaba bishimye kuko batakaje igikombe ariko ni ibintu tugomba kubaha kuko tuzagitwara twaragikoreye.”
Andi makipe ashobora kuzaha Rayon Sports icyubahiro arimo Mukura VS , Etincelles FC na Kiyovu Sports zizakina ku munsi wa nyuma wa shampiyona kuwa 25 Kamena.
Umugenzo wo gutanga icyubahiro ku ikipe yatwaye igikombe si ubwa mbere uzaba ukozwe mu Rwanda, umwaka ushize AS Kigali yawukoreye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ubwo yegukanaga igikombe cya gatatu yikurikiranya; Espoir FC yawukoreye Rayon Sports muri 2013 no muri 2015 Isonga iwukorera APR FC.
“Guard of honour”, umugenzo watangiye gukorwa muri siporo bivuye mu myiyerekano ya gisirikare, ariko ubu mu bihugu bitandukanye wamaze kuba ihame ko ikipe zubaha iyatwaye igikombe mbere y’uko shampiyona irangira ariko ukaba ushobora no gukorerwa umukinnyi wabaye ikirangirire iyo agiye gukina umukino wa nyuma agiye guhagarika gukina.



















TANGA IGITEKEREZO