Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ku munsi wayo wa 25 irakomeza kuri uyu wa Gatatu ; ikipe ya Rayon Sports birayisaba kunganya gusa na Musanze FC igahita yegukana igikombe.
Umukino utegerejwe n’abakunzi ba Rayon kuri Stade Amahoro i Remera bizeye ko iramutse inganyije yahita itwara igikombe kuko Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54 izigamye ibitego 33 igakurikirwa na Polisi FC ku mwanya wa Kabiri n’amanota 49.
Uyu mukino w’ ikipe ya Musanze FC wari gukinirwa i Musanze, gusa isaba ko umukino wabera i Kigali bigaragara ko ititaye kuba yari kuba ikinira imbere y’abafana bayo bikaba byayihesha amanota, ahubwo yahisemo kuza i Kigali aho yizeye kubona amafaranga menshi y’abitabira uwo mukino barimo abakunzi ba Rayon batari bake.



















TANGA IGITEKEREZO