Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe nibwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yapfiriye mu muhanda Kigali – Huye igeze ahitwa mu Butantsinda, igiye kumurikirwa abafana bayo bakomoka i Nyanza ku gicumbi cyayo.
Ku wa Gatandatu mu gitondo nibwo inkuru yakwiriye hose ko iyi modoka abayobozi ba Rayon Sports batangaje ko ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw yaheze ku muhanda.
Hitabajwe abakanishi batandukanye biba iby’ubusa, kugeza ubwo kuri uyu wa Kabiri hafashwe umwanzuro wo kuyigarura i Kigali.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu gitondo cy’uyu munsi Polisi yahamagaye ubuyobozi bwa Rayon Sports ibusaba gushaka uko iyi modoka ikurwa ku muhanda, bitaba ibyo ikayihikurira bukazishyura ibyatanzwe kuri icyo gikorwa n’amande.
Abayobozi ba Rayon Sports bahise bumvikana na Sosiyete ya Akagera Motors yayibagurishije, bohereza imodoka iyigarura i Kigali mu gihe hagishakwa uko ikorwa.
Yagejejwe i Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO