Mu mikino ya ½ cy’irushanwa rya shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda , yasojwe amakipe ya Gicumbi FC na Esperance zitsinze zinakatishije itike yo gukina mu cyiciro cya mbere cy’amakipe y’umupira w’amaguru umwaka utaha wa shampiyona.
Ni mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2013 ku bibuga bitandukanye.
Bugesera yaburiye amahirwe ku kibuga cya Kicukiro, ari na cyo isanzwe yakiriraho amakipe yayisuye, nyuma yo kutarwana ku gitego yari yatsindiye hanze yatsinzwe ibitego 2-1 byaje gutuma n’ubwo banganyije ibitego 2-2 nyuma y’imikino yose ariko Gicumbi FC izamuka kuko yatsinze ibitego byinshi byo hanze.
Ku rundi ruhande Sunrise yabuze amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya mbere no ku mukino wa nyuma uhatanira igikombe nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Esperance ibitego 2-1 ku kibuga cyayo i Rwamagana. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 ,Esperance ikomeza kubera ko yari ifite igitego cyo hanze. Umukino ubanza yari yatsinze Sunrise igitego 1-0.
Gicumbi igarutse muri iki cyiciro ku nshuro ya kabiri kuko n’ubundi yagihozemo nyamara ikaza kumanuka. N’aho Esperence ni ubwa mbere izamutse. Izi kipe zombi zikazahurira ku mukino wa nyuma muri iki cyiciro zihatanira igikombe.
Bugesera na sunrise ni ikipe zo mu ntara y’Iburasirazuba zahabwaga amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere kuko buri yose ku mukino wa mbere yari yatsinze.
Mu kiganiro IGIHE duherutse kugirana n’abayobozi b’uturere twa Bugesera na Rwamagana aya makipe abarizwamo, imyiteguro yari yose mu gushaka ibibuga bikwiye aya makipe azitorezaho, banavuga ko bizeye ko amakipe y’abo azazamuka mu cyiciro cya mbere.
Intara y’Iburasirazuba ni yo itagira ikipe n’imwe mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, ikindi kandi nta karere na kamwe gafite Sitade, ariko mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka hagaragayemo amakipe atandatu akomoka muri iyo ntara.



















TANGA IGITEKEREZO