00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yateye utwatsi ibyo Mali yareze u Rwanda

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 25 August 2013 saa 10:26
Yasuwe :

Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Mali (FEMAFOOT) ritanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ko Kagere Meddie yakinnye umukino wa Mali n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014 muri Brazil nta byangombwa yujuje, ariko gisa nk’aho iki kirego cyateshejwe agaciro.
Mali yavugaga ko izasubizwa tariki ya 1 Kanama 2013 cyangwa mbere y’ibyumweru bitatu ngo hasozwe imikino yo mu masinda.
Mu rwandiko Mali yari yandikiye umunyamabanga wa FIFA, (…)

Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Mali (FEMAFOOT) ritanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ko Kagere Meddie yakinnye umukino wa Mali n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014 muri Brazil nta byangombwa yujuje, ariko gisa nk’aho iki kirego cyateshejwe agaciro.

Mali yavugaga ko izasubizwa tariki ya 1 Kanama 2013 cyangwa mbere y’ibyumweru bitatu ngo hasozwe imikino yo mu masinda.

Mu rwandiko Mali yari yandikiye umunyamabanga wa FIFA, Jérôme Valcke, banditse ko Kagere Meddie akomoka muri Gabon ngo yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo bufifitse.

Ubusanzwe FIFA yahitaga yandika ku rubuga rwayo ko yakiriye ikirego ndetse igahita itangaza ko igiye gutangira iperereza.

Ubwo Cap-Vert, Ethiopiya na Togo byaregwaga gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa FIFA yahise itangaza ku rubuga rwayo ko yakiriye ibirego. Kuva Mali yatangaza ko yareze u Rwanda tariki ya 30 Kamena 2013 ntacyo ubuyobozi bwa Valcke bwigeze itangaza.

Nyamara ariko ikinyamakuru cyo muri Algeria, Le Buteur cyatangaje ko ibi birego byohererejwe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Algeria mu minsi ishize.
Ingingo ya 14 y’amategeko y’igikombe cy’isi ivuga ko ikipe itanyuzwe n’ibyemezo byafashwe mu mukino itanga ikirego nibura nyuma y’isaha umukino urangiye.
Uwari umugenzuzi w’umukino wa Benin na Mali tariki ya 2 Kamena 2013, Umunyatuniziya Rachid Benkhedidja yabwiye Le Buteur ko nyuma y’umukino nta kirego yigeze yakira cya Mali.

Iyo iki kirego gihabwa agaciro, Mali yari kongererwa amanota abiri aturutse ku Rwanda n’atanu aturutse kuri Benin bigatuma mu gihe ikipe ya Algeria biri kumwe mu itsinda H ifite amanota 12, Mali ifite 8, yongerewe ayo 7 yahita iyobora itsinda ikabona itike y’igikombe cy’isi.

Imikino isoza itsinda H, u Rwanda na Benin bizacakirana tariki ya 8 Nzeli i Coyonou, naho Algeria yakire Mali ku itariki ya 10 Nzeli 2013. Amakipe ya mbere 10 mu matsinda azahura abiri abiri maze hasigare amakipe 5 azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi muri Brazil 2014.

Mali yaregaga u Rwanda ko rwakinishije Kagere atari Umunyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages