00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chelsea ishobora kurekura Miliyoni 100 z’amapawundi ku bakinnyi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 18 May 2013 saa 02:57
Yasuwe :

Ikipe ya Chelsea nyuma yo gutwara igikombe cya Europa League yifitemo icyizere cyo gukomeza gutsinda mu mikino y’umwaka utaha ariko kugira ngo ibigereho igomba gutanga nibura Miliyoni 100 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza, yo kugura abakinnyi.
Rafael Benitez atangaza ko Chelsea yasoje yitwara neza ubwo yegukanaga Europa League imaze gutsinda Benfica ibitego 2-1, ku wa gatatu w’iki cyumweru. Benitez asezeye kuri Chelsea ayisize mu bihe byiza, byitezwe ko agiye gusimburwa n’uwahoze (…)

Ikipe ya Chelsea nyuma yo gutwara igikombe cya Europa League yifitemo icyizere cyo gukomeza gutsinda mu mikino y’umwaka utaha ariko kugira ngo ibigereho igomba gutanga nibura Miliyoni 100 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza, yo kugura abakinnyi.

Rafael Benitez atangaza ko Chelsea yasoje yitwara neza ubwo yegukanaga Europa League imaze gutsinda Benfica ibitego 2-1, ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Benitez asezeye kuri Chelsea ayisize mu bihe byiza, byitezwe ko agiye gusimburwa n’uwahoze n’ubundi ari umutoza wayo ubwo yabicaga bigacika, Jose Mourinho. N’ubwo ikipe yatozaga, Real Madrid, itari ihagaze nabi muri Espagne, ahisemo kugaruka mu ikipe ye yo mu Bwongereza.

Benitez agira ati “Mu bihe biri imbere Chelsea izaba ikipe ihebuje kuko izemera igatanga Miliyoni ijana z’amapawundi kugira ngo isinyishe abakinnyi batatu cyangwa bane. Ifite kandi abandi beza cyane bakiri baton ka (Victor) Moses, (Eden) Hazard, Oscar, (Cesar) Azpilicueta, David Luiz, Fernando Torres, Oriol (Romeu), barimo kuzamuka neza kandi bafite ubushobozi. Intango iri kuri bariya. Ibihe byiza biri imbere birabategereje.”

Nyuma y’imyaka ibiri ari muri Espagne, Jose Mourinho azagaruka mu ikipe ya Chelsea we atangaza ko ari ikipe akunda cyane imuba ku mutima.

Bamwe mu bakinnyi ba Chelsea bishimiye ukugaruka kwa Mourinho, nk’uko Ferreira agira ati “Si njye jyenyine ndumva buri wese yifuza kumubona agaruka. Ibi ni byo dushaka kandi n’ubuyobozi bw’ikipe burabishyigikiye. Nta kintu cyiza nko kumubona.”
Umuzamu wa Chelsea Peter Cech we atangaza ko kugaruka muri iriya kipe ari icyemezo ndakumirwa. Agira ati "Hari amahirwe menshi Jose afite. Afite amateka ashimishije mu ikipe, abafana baramukunda, kandi bizaba byiza cyane ku bakinnyi, turabyizeye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages