00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazakinira ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori batangiye kurambagizwa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 13 May 2013 saa 11:24
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori, Rwemalika Félicité, aratangaza ko hatangiye ijonjora ku bakinnyi bazashyirwa mu ikipe y’igihugu.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda mu bari n’abategarugori, madamu Rwemarika Felicite yatangarije IGIHE ko ubu hari gukorwa injora ku bari n’abategarugori bose bakina mu makipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona; bitarenze muri Kamena 2013 ikipe izaba yabonetse ishobora kuzakina umukino (…)

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori, Rwemalika Félicité, aratangaza ko hatangiye ijonjora ku bakinnyi bazashyirwa mu ikipe y’igihugu.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda mu bari n’abategarugori, madamu Rwemarika Felicite yatangarije IGIHE ko ubu hari gukorwa injora ku bari n’abategarugori bose bakina mu makipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona; bitarenze muri Kamena 2013 ikipe izaba yabonetse ishobora kuzakina umukino wa gicuti n’iya Uganda muri Nyakanga.

Rwemalika yanatangaje ko nubwo hari gukorwa ijonjora ry’abashobora gukinira ikipe y’igihugu, hakiri ikibazo cya shampiyona y’abari n’abategarugori ijegajega kubera amikoro. Kugeza ubu mu makipe ari mu cyiciro cya mbere uko ari 14, AS Kigali ikaba igiye gutwara igikombe cya gatanu mu myaka yikurikiranya kuko yo ifite abayitaho, barimo Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Erega impamvu mubona ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali y’abakobwa iri kwiharira ibikombe byose muri Shampiona y’abari n’abategarugori ni uko abayobozi bayo bakunda siporo kandi bayihora hafi bakayitera inkunga ishoboka, aho ihemba abakinnyi ku buryo nta kibazo bakunze guhura na cyo.”

As mu mikino ya shampiyona 15 yose yarayitsinze, ifite amanota 45 ikarusha iyikurikiye ya Remera Rukoma amanota 12.

Rwemalika akomeza asaba ko abaterankunga ba ruhagao bakwiye no kureba na shampiyona y’abari n’abategarugori, ati “Njye numvaga na twe bari bakwiye kutugirira icyizere bakaduha amahirwe ya nyuma bya kwanga bakabona kuvuga ko tudashoboye.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda mu bari n’abategarugori, Rwemarika Felicite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages