Nubwo amaze igihe kitageze ku myaka itanu ari mu Rwanda, izina rye rimaze kuba ikimenyabose muri uyu mukino kuko ari umwe mu baharanira intsinzi mu marushanwa y’igihugu.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuye imuzi byinshi ku buzima bwe kugeza yisanze mu Rwanda, ndetse arugaragaza nk’umwihariko kuva yarugeramo.
IGIHE: Urugendo rwawe rwo kugera mu Rwanda rwari rumeze rute mu itangira?
Phyloxy: Nitwa Destiny Phyloxy nkinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore kuva mu 2023, kandi ndateganya no gukomeza kuyifasha mu marushanwa ari mu minsi iri imbere.
Nkirangiza amashuri yanjye, mu byumweru bibiri narahamagawe mbwirwa ko nzajya mu Rwanda gukinira Ikipe y’Igihugu. Nta kintu na kimwe nari nzi ku Rwanda.
Icyo nari nzi ni uko mama akomoka mu Rwanda, byari ibyo. Naraje ariko icyo gihe ku nshuro ya mbere nari mfite ubwoba kuko ni ubwa mbere nari ngiye mu ku wundi mugabane.
Narizanye, ururimi rwari rutandukanye, imiterere itandukanye, mbese buri kimwe cyari gitandukanye. Nari mfite ubwoba ariko nari hano kugira ngo nkore. Muri urwo rugendo ariko byaranyoroheye kuko nabonye inshuti, abantu beza, ibiryo byiza n’ahantu heza.
Ese wisanze gute mu Ikipe y’Igihugu unayibera kapiteni?
Mama wanjye ni Umunyarwandakazi, yavuye mu Rwanda ajya muri Haiti, aho ni ho yavuye ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda ni ho avuka nubwo yimutse.
Ntabwo ahahise hanjye mpazi neza, ariko nakuze niyumva nk’Umunyamerika. Ngeze hano ni bwo natangiye kumenya no kwimenya.
Ntabwo nari kapiteni mbere y’uko dutwara igikombe, ariko mbere y’uko muba mu busanzwe nitwara nka kapiteni, yaba mu kibuga no hanze yacyo. Imyitwarire yanjye rero irabisobanura. Kugira ngo mbe kapiteni ni uko nabaye njye.
Ikindi ni uko ikipe yanjye yanyizeye, ibona ubushobozi bw’ibyo nshobora gukora n’ibyo twakora nk’ikipe. Aho ni ho hafatiwe umwanzuro w’uko nayobora abandi mu kibuga, umutoza arabyemeza. Ikindi cyo kumenya ni uko nishimye nanjye mu gukora izo nshingano.
Bivuze iki kuyobora abandi?
Njye mbana na buri wese kandi nzi kubana, abakinnyi bagenzi banjye na bo baranyizera kandi menyana na buri wese, no hanze y’ikibuga nkamenya amakuru yabo no hanze ya Basketball.
Aho rero ni ho bemera ko nkora ibyo nkora n’ibyo abantu bambonamo. Ndabikunda kandi mbona nkunda ko ari njye bahisemo, bakananyizera.”
Ubona gute iterambere rya Basketball mu Rwanda?
Irimo kwaguka ariko navuga ko itari kwihuta cyane. Ubona ko hari ibiri gukorwa, burya kugenda buhoro biruta guhagarara. Nishimira kubona uko Basketball y’abagore n’iy’abagabo bikura.
Mbona hari gym nyinshi, hari abantu benshi bashyigikira Basketball y’abagore n’iy’abagabo. Ibyo ni byo byiza cyane kuko ni ho byose bitangirira.
Abafana baraza, abandi bantu batandukanye na bo bakaza, bigatuma n’abantu bo hanze ya Afurika baza kureba. Ibyo bituma amaso yose ku Isi areba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu byo muri Afurika. Ibyo birashimisha cyane.
Kubera iki mutitwaye neza muri AfroBasket iheruka?
Habuze ubwumvikane. Kumvikana ni ingenzi cyane muri Basketball, iyo buri wese atumva mugenzi we, ntasobabanukirwe ibyo amubwiye buri kimwe kirapfa.
Twagerageje kubikosorera muri AfroBasket mo hagati, ariko twari twaratinze. Twagombaga gukina umunsi ku munsi, tugakoresha ibyo dufite nta kundi.
Twagerageje guhuza hagati yacu ariko ntibyagenze uko twabishakaga. Buri munsi twageragezaga gushaka ubundi buryo bwo gutsinda, ariko ntibyatanze umusaruro twifuzaga.
Zaria Court ari naho twakoreye ikiganiro ni ahantu ubona gute?
Umwaka ushize nari hano mu majonjora y’Igikombe cy’Isi. Twakoraga imyitozo nkabona hari kubakwa ikintu, nkabaza bagenzi banjye nti biriya ni ibiki bari kubaka?
Bambwiraga ko ari ikibuga cya Basketball. Naragiye, ngaruka muri Kamena nsanga cyamaze kuzura neza. Nahise mvuga nti ngomba kuzahagera umunsi umwe.
Uyu munsi ni bwo bwa mbere nahageze, kandi harasa neza cyane. Nakunze piscine yaho, nkunda ikibuga cya Basketball, nkunda n’uko aha hantu hatuje. Hari byose umuntu yakenera.
Wasobanura gute u Rwanda mu magambo atatu?
Ubudasa, kwigira n’uburanga.
Ni iki ukunda cyane ku Rwanda?
Icya mbere ni ibiryo, nkunda ibiryo cyane. Ibiryo bya hano biba bitoshye, imbuto ziraryoshye cyane. Navuga ko ibiryo ari cyo nashyira ku mwanya wa mbere.
Ibiryo byiza bifite intungamubiri muri Amerika birahenze. Haba ibiryo by’ako kanya byinshi ‘fast food’. Ariko hano ibiryo byiza birahendutse kandi ibyo ndabikunda.
Nkunda kurya inkoko cyane, ariko cyane cyane amaguru yayo yonyine, umuceri w’umweru, isosi itukura, imboga zitetse neza n’ibirayi. Nakongeraho n’ifiriti na capati. Nkunda chapati cyane.
Ikindi ni uko u Rwanda ari rwiza cyane, imiterere yaho yaranshimishije.
Ni uwuhe mukinnyi w’Umunyarwanda ubona ufite impano idasanzwe kuri wowe?
Abakinnyi bose bafite impano, ariko ku rwego rutandukanye. Mu bagore nahitamo Lamla [Umunezero]. Sinzi neza kuvuga izina rye rya kabiri kuko riragoye, ariko Lamla ni umukinnyi mwiza.
Ariruka cyane, azi kugarira, kandi ntatinya guhangana n’uwo ari we wese. Afite umutima wo gukora ibintu. Iyo ufite umutima byose birashoboka. Gusa hari igihe abantu batamwizera bihagije, bigatuma na we atiyizera.
Ndamubwira nti niyiyizere, akore cyane imyitozo, yongere imbaraga mu buryo afata umupira, ashobora kuzaba umwe mu beza mu Rwanda.
Abakinnyi ufata nk’inshuti zawe ni bande?
Nafata babiri, abo ni Cissé [Micomyiza Rosine] na Assouma [Uwizeye]. Kuva nagera hano bambereye beza cyane kandi twabaye inshuti magara.
Ufite izihe nzozi muri Basketball mu myaka itanu iri imbere?
Mu by’ukuri nifuza kugera heza cyane. Sinzi neza aho nzaba ndi mu myaka itanu, ariko icy’ingenzi ni ugutsinda cyane.
Ahantu numva nakwifuza gukinira mfite mu nzozi ni mu Bushinwa cyangwa mu Buyapani, kuko ni ho hari bamwe mu bakinnyi beza ku Isi. Intego yanjye ni ugukora cyane kugira ngo nanjye nzagereyo, kandi nkiri mu beza nubundi.
Kuki wahisemo u Bushinwa n’u Buyapani?
Ni ibihugu bikomeye muri Basketball, bifite ubushobozi, amafaranga yo kubishyigikira, abakinnyi beza biganje muri WNBA [Shampiyona ya Basketball y’Abagore muri Amerika] ni ho bava, bamamaza ibikorwa byabo, rero ahantu nk’aho ni ho nifuza kugera.
Kubera iki ufite ‘tattoos’ nyinshi ku mubiri?
Nashyizeho ‘tattoo’ ya mbere mfite imyaka 17, hanyuma nkomeza gushyiraho n’izindi gutyo gutyo. Zose zifite ibisobanuro byihariye, kandi abantu barazikunda cyane.
Imwe ni amagambo yo muri Bibiliya ari mu Baroma 8:18, agira ati “Ibyo tubabazwa ubu ntacyo binganya n’ubwiza tuzahabwa nyuma.” Nayishyizeho ari iya kabiri mfite imyaka 18.
Indi ivuga ngo “Mama, buri kimwe wankoreye ni ubutunzi kuri njye.” Bisobanura ko nshimira mama ku bw’imbaraga n’amasengesho bye, kandi ko ibyo yakoze byose ubudasinzira afasha abandimwe banjye byose bifite agaciro.
Ukunda cyane dreads zawe?
Yego, ndazikunda cyane, ni nk’abana banjye. Ntizifite igisobanuro cyihariye, ariko natangiye kuzikora nkiri muri kaminuza kuko aho nari ndi kwiga ntibakoraga imisatsi myinshi itandukanye.
Naraziretse zirakura gutya kuva mu 2018, kandi sinzazikuraho. Wenda nazagabanya uburebure, ariko ndazikunda uko ziri.
Uretse Basketball, ni uwuhe mukino wundi ukunda?
Nkunda kureba NFL nubwo ntayizi cyane. Undi mukino wiruka cyane ni umupira w’amaguru. Gusa muri rusange nkunda siporo, nkunda no gukina imikino yo ku ikoranabuhanga.
Ni ubuhe butumwa wagenera urubyiruko rw’u Rwanda rukubona nk’icyitegererezo?
Mukomeze mushyire imbaraga mu byo mukora. Ntuzigere ureka gukina cyangwa kureka gukora icyo ukunda kubera ibyo abandi bavuga. Byose birashoboka niba ubyizera. Icyangejeje kure ni ukwiyizera, nanjye ndabizera bazagera kure cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!