00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Diomaye Faye wa Sénégal bitabiriye Car Free Day

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 October 2025 saa 01:04
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, wari mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, abatuye mu mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye bazindukiye mu mihanda yabugenewe bakorera hamwe siporo rusange.

Ibiro bya Perezida wa Sénégal, byatangaje ko Diomaye Faye yatumiwe n’inzego za Leta y’u Rwanda kugira ngo yifatanye na Perezida Kagame muri Car Free Day muri iki gikorwa gifitiye akamaro abaturage mu buryo butandukanye.

Biti “Aba bakuru b’ibihugu byombi bakoze urugendo rungana n’ibilometero 5 nk’imenyetso cy’ubuzima bwiza, imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

Perezida Diomaye Faye kandi wasoje uruzinduko yari yagiriye mu Rwanda, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko urugendo we n’itsinda rye bagiriye mu Rwanda rwagize umumaro mu mikoranire y’ibihugu byombi.

Ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rwasojwe n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Ndashimira Perezida Kagame, guverinoma ye, n’abaturage bo mu Rwanda batwakiriye neza, batwitwaraho neza.”

“U Rwanda ni urugro rufatika kwiyubaka no gushyiraho gahunda z’iterambere, ibyo tubikurira ingofero, tukabyubaha kandi tukabyifuza. Ibihugu byacu biri kumwe mu rugendo rwo guharanira udushya muri Afurika.”

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza.

Iyi siporo kandi ibashishikariza kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye bitabiriye Car Free Day
Perezida Kagame na Diomaye Faye bakoze urugendo rw'Ibilometero bitanu
Perezida Paul Kagame yatumiye Perezida Diomaye Faye muri siporo rusange mbere y'uko asoza uruzinduko yagiriye mu Rwanda
Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye bitabiriye Car Free Day bakoranye n'abandi Banyarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Perezida Diomaye Faye yashimye uko yakiriwe mu Rwanda
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yavuze ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda rushimangira imikoranire myiza y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages