Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Ntagungira Céléstin, yasabye abana gushishikarira gukunda umupira w’amaguru, avuga ko hagomba kubaho abakinnyi beza bato mu nyaka, kandi bafite ibitekerezo by’abantu bakuru.
Ibi yabitangaje mu mikino ya “Festival Grassroots” yabereye mu Karere ka Nyamagabe, mu mpera z’icyumweru gishize aho yari muri gahunda igamije guteza imbere umupira w’amaguru mu bana bato bafite imyaka 6 na 12.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwishimiye iyi gahunda, butangaza ko buzakomeza gufasha abana bato kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru.
Iyi gahunda yishimiwe n’abana, kuko abenshi batangaje ko bifuza kuzatera ikirenge mu cy’abakinnyi b’ibihangange ku Isi, barimo nka Lionel Messi n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO