Umuganga w’Ikipe y’Igihugu Amavubi avuga ko bishoboka ko abakinnyi benshi b’Abanyarwanda batakirwa i Burayi nyuma y’igeragezwa bakoreshwa, kubera ikibazo cy’inzara. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryo rivuga ko bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bishoboka ko barya rimwe ku munsi.
Hirya no hino abatandukanye bavuga ko abakinnyi b’Abanyarwanda bajya mu igeragezwa ku Mugabane w’u Burayi ntibakirwe kubera ikibazo cy’imirire mibi, bakanongeraho ko i Burayi ngo basanga inzara yarabageze mu magufwa.
Inkuru dukesha Imvaho Nshya, ivuga ko umuganga w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 na 20, Dr Rutamu Patrick yayitangarije ko abakinnyi bo mu Rwanda iyo bageze i Burayi bakunze kugarurwa ariko ntibatangaze icyatumye bagarurwa.
Uyu muganga uvuga ko imirire mibi ishobora kuba ari kimwe mu bibagarura kuko iyo bageze mu makipe yabaguze bivugwa ko bamaze igihe batarya, ati “Nkeka ko bamwe mu bakinnyi muzi bagiye bajyayo mu igeragezwa kandi bazi gukina, bakaza kugarurwa babitewe n’icyo kibazo cy’imirire”.
Ikindi ngo ni uko iyo bagiye kumeza gufungura hamwe n’abandi bakinnyi, abamenyereye i Burayi usanga barya bakiyongeza dore ko umukinnyi ashobora kumara inkoko yose akiyongeza, ariko ukabona Umunyarwanda kubera kutamenyera kurya byinshi, ariye akaguru cyangwa ibaba abasha, nyuma agahita ahaga.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa FERWAFA, Ntagungira Pierre Celestin, we yabeshyuje abavuga ko ikibazo cy’inzara ari cyo gikora ku Banyarwanda, agira ati “Ndabeshyuza abavuga ko Abanyarwanda bananirwa ibizamini kubera imirire mibi. Kuko tugiye no mu mibare usanga Abanyarwanda barwara bwaki ari bake. Icyo rero sinacyemeza ahubwo hari izindi mpamvu.”
Ntagungira akomeza ati “Hari ukuba umutoza afitanye ubucuti n’uzanye uwo mukinnyi. Ikindi ni uko abana bacu bagera hariya bagahura n’abo muri za Senegal, Cameroon n’ahandi, ugasanga abo bandi bafite abandi b’iwabo babakira muri iyo kipe, ariko abacu ntabo bafite.”
Ku mirire y’abakinira mu Rwanda, Ntagungira yagize ati “Birashoboka ko hari ukina umupira iwabo barya rimwe ku munsi mu gihe yakagombye kurya gatatu ku munsi, ariko ubu gahunda ya Leta ya ‘Girinka Munyarwanda’ ntekereza ko ituma barya neza”.
Ntagungira anavuga ko hari benshi bamaze kugenda bakagaruka, ariko ngo hagiye gushakwa abatekinisiye babizobereyemo bajye babanza bategure aba bakinnyi mu mutwe, ibibuga ntibibatonde, no mu rurimi kugira ngo bumvikane neza.
Hejuru ku ifoto:Umuganga w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 na 20, Dr Rutamu Patrick



















TANGA IGITEKEREZO