Abasiganwa bahagurutse mu Karere ka Rusizi berekeza mu wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 206.3 kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2020. Niko gace karekare muri iri siganwa rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 12.
Tesfatsion w’imyaka 20, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team. Yageze i Rubavu ari imbere asize cyane abarimo Ghirmay Biniam wa Nippo Delko, ahita anamwambura umwambaro w’umuhondo yari afite.
Natnael yageze i Rubavu akoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 47, yarushije isegonda rimwe Main Kent ukinira Pro Touch mu gihe Mugisha Moïse yasizwe amasegonda umunani.
Uyu mukinnyi yabaye uwa 23 wambaye umwenda w’umuhondo mu mateka ya Tour du Rwanda.
Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Mugisha Moïse ukinira Skol Adrien Cycling Academy (SACA) wanayoboye kuva abakinnyi bakinjira mu Ishyamba rya Gishwati ariko akaza gusigwa abakinnyi bari hafi kugera ku murongo basorejeho.
Abandi Banyarwanda basoje mu b’imbere barimo Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite y’i Rubavu wasoje ku mwanya wa karindwi na Areruya Joseph [wegukanye Tour du Rwanda 2017] wasoje ari uwa munani.
Nyuma y’Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu, biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2020, abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Rubavu berekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 84.7.
UKO ISIGANWA RYAGENZE:
- Video y’uko Agace ka Kane kagenze
Abakinnyi umunani ba mbere mu Gace ka Kane: Rusizi- Rubavu (206.3Km):
- Tesfazion Natnael (Erythree), 05h34’46”
- Main Kent (Protouch), 05h34’47”
- Mugisha Moise (SACA), 05h34’54”
- Kruger Henrdik (Protouch) 05h37’10”
- Shtein Grigoriy (Vino-Astana Motors) 05h37’10”
- Ravanelli Simone (Androni) 05h37’10”
- Manizabayo Eric (Benediction Ignite) 05h37’10”
- Areruya Joseph (Rwanda) 05h37’12”
Abakinnyi batanu ba mbere ku rutonde rusange (ibilometero 583.2:
- Tesfazion Natnael (Erythrée) 15h11’22’’
- Mugisha Moise (Skol Adrien Cycling Academ) 15h13’33’’ 02’11’’ Main Kent (Protouch)15h14’37’’ 03’15’’
- Ravanelli Simone (Androni Giocattoli – Siderm) 15h15’06’’ 03’44’’
- Areruya Joseph (Rwanda)15h15’08’’ 03’46’’
- Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 15h16’03’’ 04’41’’
- Ibihembo byatanzwe
– Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Natnael Tesfatsion (Érythrée)
– Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Natnael Tesfatsion (Érythrée)
– Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Carlos Oyarzun (BAI- Sicasal)
– Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)
– Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Tesfatsion Natnael (Érythrée)
– Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Manizabayo Eric (Benediction Ignite)
– Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandAir: Tesfatsion Natnael (Érythrée)
– Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games:
– Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Érythrée
– KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
– Menya Tesfatsion wegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2020
Tesfatsion w’imyaka 20, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team.
Mu mwaka wa 2018 yakinaga mu ikipe y’abatarabigize umwuga ya EriTel, ayivamo ajya muri Dimension Data for Qhubeka mu 2019.
Umwaka wa 2020 yawutangiye neza kuko yabaye uwa kabiri muri La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’amagare ribera muri Gabon, yasoje irushanwa ariwe mukinnyi mwiza mu bakiri bato ndetse yanegukanye agace karyo ka kabiri.
13:41: Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée yegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu, ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.
– HASIGAYE IBILOMETERO BITANU NGO UMUKINNYI WA MBERE ASESEKARE I RUBAVU
13:38: Abakinnyi bari imbere binjiye mu bilometero bitanu bya nyuma kugira ngo bagere mu Mujyi wa Rubavu rwagati ahagiye gusorezwa agace ka Kane ka Tour du Rwanda. Hategerejwe kumenyekana usoza aka gace ari uwa mbere. Amatsiko ni menshi, abaturage buzuye ku muhanda biteguye guha ijisho.
IBILOMETERO 20 BYA NYUMA
13:21: Abakinnyi bageze mu bilometero 20 bya nyuma. Mugisha Moïse aracyari imbere. Igikundi kirimo Biniam cyasizwe iminota itanu.
Kuva ku Kivumu na Pfunda haramanuka cyane ku buryo umukinnyi umanuka cyane ashobora gutanga abandi mu Mujyi wa Rubavu.
Areruya Joseph mu bakinnyi bakurikiye Mugisha
13:12: Mu bilometero 170 bamaze kugenda Mugisha Moïse aracyari imbere. Yakurikiwe n’abarimo Areruya Joseph, Manizabayo Eric, Shtein, Buru, Ravanelli na Kruger. Ibi bivuze ko Abanyarwanda batatu bari mu b’imbere.
- Mugisha Moise yegukanye amanota y’agasozi ka munani ko muri Gishwati
1. Mugisha Moïse
2. Tesfatsion Natnael
3. Main Kent
4. Buru Temesgen
13:06: Mugisha Moïse yinjiye muri Gishwati ari imbere. Amaze kugenda ibilometero 168. Tesfatsion bari kumwe imbere yamusize.
13:00: Abakinnyi 10 bari mu gikundi cya kabiri basizwe n’abari imbere ho 45’’.
Barimo Debesay (Bike Aid), Manizabayo Eric (Benediction), Ovett (Israel), Areruya Joseph (Rwanda), Ravanelli (Androni), Main (Pro Touch), Oyarzun (BAI), Buru (Ethiopie), Kruger (Pro Touch)na Shtein (Vino).
Igikundi kirimo Hailu Biniam cyasizwe iminota 4’10’’. Abakinnyi 10 bari hagati yacyo na babiri bari imbere bagisizeho 1’45’’.
12:55: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 156. Ubwo biteguraga kwinjira muri Gacaca, Tesfatsion (Erythrée) na Manizabayo basize ababakurikiye icyenda ho 45’’.
Igikundi kirimo Biniam wambaye umwenda w’umuhondo cyasizwe 3’10’’.
Mugisha Moïse aragiye!
12:50: Hamaze kugendwa ibilometero 154. Mugisha Moïse acomotse mu bandi akurikirwa na Tesfatsion (Erythrée).
Mu bilometero 155 igikundi kirimo Hailu Girmay cyasizwe 2’30’’.
12:47: Abakinnyi bari imbere bamaze kugenda ibilometero 153. Ubu hari 12 barimo Tesfatsion (Erythrée), Debesay (Bike Aid), Manizabayo Eric (Benediction), Ovett (Israel), Areruya Joseph(Rwanda), Moise Mugisha (SACA), Ravanelli (Androni), Main (Pro Touch), Oyarzun (BAI), Buru (Ethiopie), Kruger (Pro Touch) na Shtein (Vino.
– Ibyo wamenya ku ishyamba rya Gishwati
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyagiranye amasezerano y’imyaka 25 n’ikigo Imizi Ecotourism Development Ltd, yo gutunganya no gucunga Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, ku buryo ihinduka igice gikorerwamo ubukerarugendo mu gihugu.
Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba cyimeza rya Gishwati -Mukura riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane, yitezweho gutanga umusanzu mu kwinjiza amadevize binyuze mu bukerarugendo n’izindi nyungu zituruka ku bidukikije.
Iyo pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na hegitari 1988.
Ubwo Gishwati-Mukura yemezwaga nka pariki y’igihugu kandi yanahawe akarere k’ubuhumekero gafite ubuso bwa hegitari 962, bugizwe na hegitari 266 z’ubuhumekero bwa Gishwati na hegitari 696 z’ubuhumekero bwa Mukura.
Mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, ndetse in Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800.
- Amanota y’agasozi ka karindwi yabariwe mu Gisika:
1. Carlos Oyarzun (BAI- Sicasal)
2. Manizabayo Eric (Benediction Ignite)
3. Ravanelli Simone (Androni Giocattoli - Sidermec)
12:36: Manizabayo yagerageje gucomoka!
Ku kilometero cya 151, Manizabayo yanyonze cyane ashaka gusiga abandi. Yahise akurikirwa na Oyarzun Carlos ukinira BAI- Sicasal.
Abakinnyi batatu bagerageje gukurikira abari imbere
Abakurikiye ni Kruger Hendrik (Pro Touch), Shtein Grigoriy (Vino) na Temesgen Buru (Ethiopie)
12:29: Abakinnyi bageze mu bilometero 150. Baracyari muri Rutsiro. Abagera kuri batatu ni bo bari imbere. Abandi bahise babakurikira ubu bari kugendera hamwe ari icyenda.
Abo ni Tesfatsion (Erythrée), Debesay (Bike Aid), Manizabayo Eric(Benediction), Ovett (Israel), Areruya Joseph (Rwanda), Moise Mugisha (SACA ), Ravanelli (Androni), Main (Pro Touch), Oyarzun (BAI).
12:28: Manizabayo Eric yageze muri Gisika ayoboye ariko ahita akurikirwa n’Abanya- Erythrée babiri barimo Tesfatsion na Debesay.
12:20: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 140. Manizabayo ari imbere aho arusha abamukurikiye abamukurikiye 12 amasegonda 40.
Iri tsinda ririmo Ovett, Oyarzun, Ravanelli, Areruya, Moise Mugisha, Main, Shtein, Kruger, Debesay, Buru, Tesfazion na Kipkemboi.
Aba basize igikundi kiri inyuma ho 3’40’’.
12:15 Amanota y’agasozi ka gatandatu yegukanywe na Manizabayo
Yatangiwe ku Gasozi ka Congo Nil mu Rutsiro
1. Eric (Benediction)
2. Carlos Oyarzun (BAI- Sicasal)
3. Ravanelli Simone (Androni Giocattoli - Sidermec)
4. Areruya Joseph (Team Rwanda)
UMUNYARWANDA ARAYOBOYE!
12:10: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 134. Bageze mu Gasantere ka Congo Nil abakinnyi bari imbere bacikamo ibice. Abarimo Basson, Araujo, Ourselin, Kipkemboi, Debesay, Ligthart, Shtein, Kruger basigaye inyuma.
Nyuma yo kugenda ibilometero 135, Manizabayo Eric (Benediction Ignite) yacomotse muri bagenzi be akurira abari imbere. Mu bilometero 138 yasize igikundi ho amasegonda 20
12:03: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 132 bitegura kugera muri Congo Nil mu Rutsiro. Abari imbere basize igikundi ho 2’43’’.
Dusan Rajovic wari wasigaye inyuma yongeye kugaruka imbere ndetse ayoboye bagenzi be bane.
IKIPE YA Nippo-Delko ku isonga
Ikipe ya Nippo-Delko ikinamo Hailu Girmay ufite umwambaro w’umuhondo ni yo ifite abakinnyi benshi muri 19 bari imbere.
IKINYURANYO CYAKOMEJE KUGABANUKA
11: 45: Abakinnyi bari mu gikundi batangiye kwihuta ku bari imbere. Baritegura gusohoka mu Karere ka Karongi binjira muri Rutsiro; bamaze kugenda ibilometero 125. Ikinyuranyo cyari cyageze ku minota umunani ubu hasigayemo 3’30’’.
11:37: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 122. Binjiye muri Rubengera abakinnyi 19 bakiyoboye. Basize igikundi ho 4’17’’.
- Ubwo abasiganwa bari bageze i Karongi
– Cogebanque yegereje Abanyarwanda serivisi zo kwizigamira
Cogebanque Plc imaze imyaka 20 itanga serivisi za banki mu Rwanda aho yahinduye ubuzima bw’abayigana binyuze mu kubafasha kubona no gukoresha serivisi zitandukanye z’imari. Ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda 2020.
Cogebanque nka Banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga, yagiye yaguka buri mwaka bituma inashyira imbaraga zayo muri serivisi zigamije guhindura imibereho myiza y’abaturagihugu.
Abakiliya bayigana bafashijwe gufunguza konti, kubitsa, kohereza no kubikuza amafaranga yabo kandi mu mutekano usesuye.
Cogebanque inatera inkunga ibindi bikorwa, izasangiza abakunzi b’amagare amahirwe ari mu gukoresha serivisi z’imari no kugendera mu cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku guhererekanya amafaranga bifashishije ikoranabuhanga.
Muri Tour du Rwanda 2020, Cogebanque niyo itanga umwenda w’umukinnyi wa mbere mu guterera imisozi mu duce (etape) twose umunani. Ni igihembo cyerekana ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi igihumbi na Cogebanque akaba ari Banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga.
Cogebanque ifite konti zitandukanye zo kwizigamira! Zirimo Konti Teganya igufasha kuzigama buri kwezi, wabitsaho igihe icyo aricyo cyose ndetse n’amafaranga uko yaba angana kose; Konti Nteganyiriza Minuze igufasha kuzigamira amashuri y’abana; Konti Iyubakire igufasha kwizigamira inzu; Konti Shobora igufasha kugera ku mushinga wawe n’ubwizigame bw’igihe kirekire (Term deposit).
Ushobora kugana stand ya Cogebanque cyangwa ishami ryayo rikwegereye. Wahamagara no ku murongo utishyuzwa 5050.
11:35: Amanota ya Sprint ya Kabiri
Amanota yahawe abakinnyi bavuduka (sprint) yatanzwe abasiganwa bageze kuri Station SP Rubengera.
1. Araujo Bruno
2. Buru Temesgen
3. Debesay
11:30: Amanota y’agasozi ka Gatanu
Amanota yo ku Gasozi ka Nyamuhebe yatanzwe hamaze kugendwa ibilometero bisaga 100.
1. Oyarzun Carlos Iván
2. Manizabayo Eric
Rubavu muriteguye kwakira isiganwa rya Tour du Rwanda?
Biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere asesekara mu Mujyi wa Rubavu kuri Avenue de l’Umuganda saa 13h23’23’’ mu gihe yakoresha umuvuduko wa 39 km ku isaha cyangwa akahagera saa 13h49’50’’ nagendera ku muvuduko wa 36 km ku isaha.
Abanya-Rubavu mwisuganye mwegere imihanda mwereke abakinnyi urukundo. Intero ni imwe "GERAYO AMAHORO".
ABASIGANWA BAMAZE KUGENDA IBILOMETERO 100
11:16: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 104. Bageze ku Mubuga mu Karere ka Karongi. Kuri ubu isiganwa risigaje igice kingana n’icyo abakinnyi bamaze kugenda.
Agace ka Rusizi-Rubavu ni ibilometero 206.3. Abakinnyi 19 bari imbere basize igikundi ho 5’15’’.
11:07: Abakinnyi 19 bari imbere batangiye guterera umusozi wa Kibanda uri mu Murenge wa Bwishyura muri Karongi. Basize igikundi ho iminota ibiri n’amasegonda 15.
10:57: Abakinnyi bari imbere bageze mu Kagari ka Gasura mu Murenge wa Bwishyura muri Karongi. Ikinyuranyo cy’iminota basize igikundi igeze kuri ibiri n’amasegonda 15.
10:55: - Amafoto agaragaza umuhanda wa Kivu Belt wegereye Ikiyaga cya Kivu
10:44: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 92. Bageze mu Murenge wa Gishyita. Dusan Rajovic yagabanyije imbaraga yikura mu bakinnyi bari imbere; ategereje Hailu Girmay bakinana wari uri kugendana n’igikundi. Ni ibisanzwe ko abakinnyi bakinana mu ikipe imwe bashobora gukorana.
Abakinnyi bari imbere basize igikundi iminota 5’45’’.
10:35: Oyarzun yegukanye amanota y’agasozi ka kane
Amanota y’agasozi ka kane yatangiwe ku Mugonero mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi. Yegukanywe na Carlos Oyarzun wa Bai-Saiscal yo muri Angola, akurikiwe na Tesfatsion, Basson na Lighthart.
Kugeza ubu isiganwa rigeze mu bilometero 85. Abakinnyi bayoboye basize igikundi iminota itanu n’amasegonda 45.
Ibyo wamenya ku muhanda “Kivu Belt” wanyuzemo isiganwa
Umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu ureshya na kilometero 206, uzwi nka Kivu Belt, umushinga wawo watangijwe na leta mu 2010, mu rwego rwo koroshya ingendo no guteza imbere ubuhahirane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.
Uhuza cyane Abanyarwanda batuye mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu.
Mbere y’uko ukorwa wasangaga abatuye i Rusizi, Nyamasheke cyangwa Karongi babanza kunyura i Kigali ngo babashe kugera i Rubavu.
Uyu muhanda ufasha kandi mu kongera ubukerarugendo ku kiyaga cya Kivu, no muri pariki ya Nyungwe. Wuzuye utwaye asaga miliyari 185 z’amafaranga y’u Rwanda.
– Iby’ingenzi ku Mujyi wa Rubavu, uhana imbibi na Goma muri RDC
Rubavu yakira umubare munini ushingiye ku rujya n’uruza rw’abanyura ku mipaka iyihuza n’Umujyi Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abaturuka mu tundi duce tw’igihugu baje kugafatiramo akayaga gaturuka mu Kiyaga cya Kivu, kwidagadurira ku mucanga no kunanurira imitsi ku Mashyuza. Imijyi ya Goma na Rubavu ihuriye ku kuba yubatse hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo.
Rubavu ikora ku nkengero z’Ikivu ifite amahirwe ku bukerarugendo ndetse n’ishoramari ryambukiranya imipaka rihuriza hamwe abarenga ibihumbi 45 banyura kuri Petite Barrière buri munsi n’ibihumbi umunani bambukira kuri Grande Barrière.
Akarere ka Rubavu kari muri dutanu tubarizwa mu Ntara y’Uburengerazuba, kagizwe n’imirenge 12, ku ntera ya kilometero 388 km n’abaturage 403 662 nkuko ibarura ryo mu 2012 ryabigaragaje.
Uyu mujyi uri mu yunganira Kigali, uri mu iza ku isonga bijyanye n’ishoramari ryambukiranya imipaka.
Mu mishinga yagutse iwurimo harimo ishingiye ku ishoramari ry’amahoteli, aho ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) hateganywa kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu ku Mashyuza; kubaka icyambu cya Nyamyumba kizanoza ubwikorezi bwo mu mazi n’umuhanda w’ibilometero 12 watewe inkunga na Banki ya Afurika uzagana ahari Gaz Methane no kubaka inganda zikomeye zizunganira urwa Bralirwa rwahashinze imizi.
10:17: Abakinnyi bari imbere bakomeje kongera ikinyuranyo ku gikundi , ubu iminota bagisize igeze ku minota 10 n’amasegonda 45.
10:15: Abakinnyi bari imbere babaye 21. Binjiye mu Karere ka Karongi bahita bakata ikorosi ryo kuri Dawe uri mu Ijuru. Ni ikorosi riteye ubwoba!
Abari imbere bakomeje gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota umunani ku babakurikiye.
Andi mafoto y’abakinnyi mu Gace ka Rusizi-Rubavu kanyura ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu
– Amanota y’agasozi ka gatatu
Amanota y’agasozi ka gatatu yatangiwe ku Gasozi ka Jarama
1. Oyarzun Carlos Iván (BAI - Sicasal - Petro de Luanda)
2. Mugisha Moise (SACA)
3. Basson Gustav (Pro Touch)
09:49: Abakinnyi 20 bari imbere, bamaze kugenda ibilometero 65. Bageze Jarama basize igikundi ho iminota umunani.
– Agace ka Rusizi-Rubavu kanyuze mu misozi iteyeho icyayi cy’u Rwanda cyahogoje amahanga
Abasiganwa bahaye ijisho imisozi miremire irimo n’iy’icyayi cy’u Rwanda, gitunganywa kikoherezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no mu mahanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi, NAEB, cyatangaje ko mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga 2019, inyungu yavuye mu buhinzi bw’icyayi yazamutseho 8% igera kuri miliyoni $ 36.08, ni ukuvuga asaga miliyari 33.7 Frw.
Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugeza mu Ugushyingo 2019, umusaruro w’icyayi cy’u Rwanda wazamutseho 12% naho icyoherejwe mu mahanga cyiyongereyeho 4%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2018.
Kugeza ubu icyayi ni kimwe mu bintu u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiza amadevize menshi, kuko cyoherezwa mu bihugu bisaga 48 byo muri Aziya, Afurika, Amerika, u Burayi n’u Burasirazuba bwo Hagati.
Muri rusange ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati ya Nyakanga n’Ugushyingo 2019 bigizwe n’icyayi, ikawa n’ibireti byinjije miliyoni $79 zivuye kuri miliyoni $77 zabonetse mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2018.
Ni inyungu ihwanye n’izamuka rya 3%, ahanini rishingiye ku musaruro wiyongereye kimwe n’amasoko agemurwaho ibi bicuruzwa.
Iyi Etape ni iyo gukinana ubwitonzi- Sempoma
Umutoza wa Benediction Ignite, Sempoma Félix, avuga ko uretse kuba aka gace ka Rusizi- Rubavu ari karekare, nta bwoba gateye, ahubwo bisaba kugakinana ubwitonzi.
Ati “Ni agace abantu bafitiye ubwoba ariko ni uko ari karekare gusa. Harazamuka ku buryo nta mukinnyi wakwihutira kugira ibyo akora kagitangira. Birasaba kuyikina bitonze kuko itandukanye n’iya Huye- Rubavu yakinwe umwaka ushize. Ibyo Kudus yakoze abandi bagasigara muri za Ngororero ntabwo birashoboka kuko ibanziriza n’izindi zikomeye.”
– Amanota y’agasozi ka Kabiri
Abakinnyi baherewe amanota mu Kadehero
1. Oyarzun Carlos Iván (BAI - Sicasal - Petro de Luanda)
2. Manizabayo Eric (Benediction)
3. Mulubrhan Henok (Erythrée)
09:29: Abakinnyi bitegura kuzamuka agasozi ka Kadehero baracyari imbere y’igikundi. Ikinyuranyo kigeze ku 7’30’’.
IKINYURANYO CYAKOMEJE KWIYONGERA
09:15: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 44. Abari imbere bageze mu Birembo mu Karere ka Nyamasheke. Barimo Ligthart Pim (Total), Ourselin Paul (Total), Tesfatsion Natnael (Erythrée), Main Kent (Pro Touch), Kruger Hendrik (Pro Touch), Basson Gustav (Pro Touch), Ravanelli Simone (Androni), Areruya Joseph (Team Rwanda), Lahav Omer (Israel), Ovett Freddy (Israel), Araujo Bruno (BAI), Oyarzun Carlos Iván (BAI), Rajovic (Nippo), Moise Mugisha (Skol), Manizabayo Eric (Benediction), Kipkemboi Salim (Bike Aid), Buru Temesgen (Ethiopie), Jurado Cristopher Robin (Terengganu) na Shtein Grigoriy (Vino).
Basize igikundi cyane kuko hagezemo ikinyuranyo cya 5’5’’.
Amafoto y’abakinnyi mu muhanda
– Amanota ya mbere ku bavuduka cyane [sprint]
Amanota yatangiwe kuri Station ya SP iri mu Rugabano mu Karere ka Nyamasheke.
1. Buru Temesgen (Ethiopie)
2. Araujo Bruno (BAI)
3. Basson Gustav (Pro Touch)
09:05: Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho 2’20’’. Bageze mu Gasantere ka Gataka aho bamaze kugenda ibilometero 37.
– Abakinnyi 19 imbere!
Abakinnyi bageze mu Kibingo mu Karere ka Nyamasheke abakinnyi 19 bari imbere bari imbere, bari kugendera hamwe. Bamaze gusiganwa ibilometero 30 basize igikundi ho umunota umwe.
08:53: Abakinnyi barindwi bongeye kugerageza gucomoka mu gikundi. Bageze ku kilometero cya 21, abarimo Ligthart Pim (Total Direct Energie), Tesfatsion Natnael (Erythrée), Main Kent (Pro Touch), Ravanelli Simone (Androni), Gahemba Barnabé (Rwanda), Ovett Freddy (Israel), Araujo Bruno (BAI). Basize igikundi ho 16’’.
Mu bilometero 24, abakinnyi umunani bakurikiye abari imbere, babasizeho amasegonda 30.
08:46: Abakinnyi binjiye muri Ntendezi mu Karere ka Rubavu. Igikundi cyafashe abakinnyi b’imbere.
08:40:Abakinnyi baracyari mu Karere ka Nyamasheke. Abagera kuri batanu bacomotse mu gikundi ndetse bamaze kugisiga 24’’.
Abakinnyi bari imbere ni Tesfom Sirak (Erythrée), Planet Charles (Novo Nordisk), Cardis Romain (Total), Byukusenge Patrick (Benediction) na Buru Temesgen (Ethiopie.
08:30:Abakinnyi binjiye mu Karere ka Nyamasheke bari mu gikundi. Tesfay wari imbere bamufashe ubu bari kugendera hamwe.
– Amanota y’agasozi ka mbere
Amanota y’agasozi ka mbere yatangiwe mu Gisuma.
1. Teklehaymanot Tesfay (Ethiopie)
2. Munyaneza Didier (Benediction Ignite)
3. Yemane Dawit (Erythrée)
– Mugisha Moise wa SACA, ikipe ya Skol ariteguye
Mbere yo guhaguruka, Kapiteni wa SACA, Mugisha Moïse yabwiye IGIHE ko yifitiye icyizere cyo kwitwara neza muri aka gace karekare ka Tour du Rwanda 2020.
Mu ijambo rye yagize ati “Meze neza. Nditeguye kwitwara neza uyu munsi.’’
Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Limited Rwanda, ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda 2020. Rutanga umusanzu mu kubaka umusingi uhamye mu mukino w’amagare. Ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi watwaye agace k’isiganwa.
Kuva muri Nyakanga 2018, Skol ifasha ingimbi zo mu makipe yo mu Rwanda kwitoreza mu Bubiligi. Muri Tour du Rwanda 2020 ifitemo ikipe yayo ifatanyije n’Ikigo cya Adrien Niyonshuti kigamije kuzamura impano mu mukino w’amagare (ANCA).
Iyi kipe yitwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA) ni nshya, iri ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane “continental’’, yashinzwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare.
Skol iri ku rwego rwo kwenga ibinyobwa bifite ingano ya hegitolitiro ibihumbi 500 ku mwaka. Isanzwe ikora ibinyobwa bitandukanye birimo Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, virunga Gold, Panache Lemon byose biboneka hirya no hino mu gihugu ku giciro cyiza.
08:13: Mu bilometero bibiri bya mbere, abakinnyi bageze mu Nyagatare bakiri mu gikundi. Mu bilometero bitatu Tesfay ukomoka muri Ethiopie ni we uri imbere basatira agasozi ka mbere ko mu Gisuma hafi y’Uruganda rw’icyayi cya Shagasha.
– Rwanda Tea, icyayi kizimanirwa abakinnyi muri Tour du Rwanda 2020
Rwanda Tea ni umufatanyabikorwa wa Tour Du Rwanda 2020. Ni yo ihemba umukinnyi wa mbere ku rutonde rusange ikamuha umwambaro w’umuhondo.
Icyayi cy’u Rwanda ni ryo zimano rya mu gitondo ku bakinnyi mbere yo gutangira urugendo rurerure rw’imisozi n’amataba banyonga igare.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) kibinyujije muri Rwanda Tea cyahisemo gutera inkunga iri siganwa kubera agaciro giha imikino by’umwihariko amagare.
Mu gace ka Kane, abakinnyi baranyura mu misozi ihinzeho icyayi n’ahari inganda zacyo i Shagasha muri Rusizi, mu Ngororero (Rubaya tea estate), Rubavu (Pfunda) na Nyabihu Tea Factory mu Karere ka Nyabihu.
Kimwe mu biryoshya Tour du Rwanda harimo no kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda, nk’imisozi, ibibaya, imirima y’icyayi, ibiyaga n’ibindi.
08:06: Abakinnyi bageze mu Nyagatare batangiye kubarirwa ibihe. Aka gace kanyuze mu bice byiganjemo imirima n’inganda z’icyayi. Rwanda Tea ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda.
08:00: Abakinnyi bahagurutse i Kamembe. Bakoze ibilometero 2.6 basohotse mu mujyi binjiye mu Nyagatare batangira kubarirwa ibihe.
07:57: Abakinnyi bagiye guhaguruka mu Mujyi wa Kamembe berekeza mu wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 206, ari nako gace karekare muri Tour du Rwanda 2020.
07:40: Abasiganwa bari kwishyushya mu mihanda yegereye isoko rya Kamembe ahagiye guhagurukira isiganwa mu minota mike iri imbere.
07:15: Imyirondo y’abakinnyi yatangiye gusuzumwa mbere y’uko bahaguruka muri aka gace ka kane.
Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu mwaka ushize mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.
Agace ka Rusizi-Rubavu ni agace ka kabiri karekare kabayeho mu mateka ya Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009. Aka mbere ni akavuye i Huye kerekeza i Rubavu mu mwaka ushize, kareshyaga n’ibilometero 213.
Umujyi wa Rusizi n’uwa Rubavu ivuze iki mu mateka ya Tour du Rwanda?
Ni ku nshuro ya kabiri Umujyi wa Kamembe (Rusizi) uhagurukiyemo agace ka Tour du Rwanda. Ubwa mbere ni mu 2016, aho isiganwa ryahagurutse ryerekeza i Huye.
Ni ku nshuro ya karindwi Umujyi wa Rubavu ugiye gusorezwamo agace ka Tour du Rwanda:
- 2012: Musanze –Rubavu
- 2014: Muhanga- Rubavu
- 2015: Muhanga- Rubavu
- 2017: Nyanza – Rubavu
- 2018: Karongi - Rubavu
- 2019: Huye- Rubavu
Imiterere y’agace ka kane: Rusizi- Rubavu
Aka niko gace karekare mu isiganwa ry’uyu mwaka (ibilometero 206.3). Abasiganwa bahagurikiye imbere y’isoko rya Kamembe mu gihe nibagera ku kilometero cya 4.7 hari umusozi wa Gisuma utangirwaho amanota.
Ku kilometero cya 52.4 hari umusozi wa Kadehero, ku cya 66.8 hari uwa Jarama mu gihe ku cya 85.8 hari uwa Mugonero.
Nyamuhebe, Congo Nil Center, Gisika no mu ishyamba rya Gishwati ni ahandi hatangirwa amanota yo kuzamuka mu gihe ayo kubaduka atangirwa mu Rugabano n’i Rubengera.
Ibyaranze agace ka gatatu:
Ghirmay Biniam wambaye umwenda w’umuhondo ni umukinnyi wa 22 uwambaye mu mateka ya Tour du Rwanda.
Ni Umunya-Erythrée wa gatatu uwambaye nyuma ya Merhawi Kudus watwaye isiganwa mu mwaka ushize ndetse na Daniel Teklehamainot.
Ni umukinnyi wa kabiri wa Nippo Delko wambaye umwenda w’umuhondo wa Tour du Rwanda nyuma ya Fideli wawambaye mu mwaka ushize.
Uko abakinnyi bambaye imyambaro itangwa nyuma y’agace ka gatatu:
- Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni)
- Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Hailu Biniam (Nippo Delko)
- Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Yemane Dawit (Érythrée)
- Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)
- Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Hailu Biniam (Nippo Delko Provence)
- Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Yemane Dawit (Érythrée)
- Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Hailu Biniam (Érythrée)
- Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Areruya Joseph
- Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: (Érythrée)
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Mugwiza Olivier




















TANGA IGITEKEREZO