00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yiteguye gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Kuya 27 March 2012 saa 03:28
Yasuwe :

Kuwa mbere sosiyete nshya y’itumanaho mu Rwanda yitwa Airtel yatangaje ko igiye gutangira bidasubrwaho ibikorwa byayo mu Rwanda. Ibi bikaba byashimishije abakiriya benshi.
Ubwo hatangwaga ibikoresho birimo imipira yambarwa mu kumenyekanisha iyi sosiyete. Ibirango bya Airtel bigaragara mu ibara ry’umutuku n’umweru bikaba bimanitse ahantu hatandukanye mu gihugu.
Nsanze Yuhi Didier, umucuruzi muri Kigali ukorana na Mazengi company yavuze ko kuza kwa Airtel bimufitiye akamaro nk’umucuruzi (…)

Kuwa mbere sosiyete nshya y’itumanaho mu Rwanda yitwa Airtel yatangaje ko igiye gutangira bidasubrwaho ibikorwa byayo mu Rwanda. Ibi bikaba byashimishije abakiriya benshi.

Ubwo hatangwaga ibikoresho birimo imipira yambarwa mu kumenyekanisha iyi sosiyete. Ibirango bya Airtel bigaragara mu ibara ry’umutuku n’umweru bikaba bimanitse ahantu hatandukanye mu gihugu.

Nsanze Yuhi Didier, umucuruzi muri Kigali ukorana na Mazengi company yavuze ko kuza kwa Airtel bimufitiye akamaro nk’umucuruzi ukwirakwiza ibicuruzwa; yagize ati: “Nteze byinshi kuri Airtel”.

Yagize ati: “Akazi kanjye ni ugukwirakwiza ibicuruzwa bya Airtel kandi nshimishwa no kubona ibicuruzwa byageze ku bakiriya.”

Mukamana Belthlide umwe mu bakiriya bakomeye avuga ko yiteguye neza Airtel, avuga ko andi masosiyete y’itumanaho adahagaze hamwe, avuga ko gushyira ikarita muri telefone bigorana no guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi bifata umwanya munini, yagize ati: “Ndizera ko Airtel izadufasha gukemura ibi bibazo vuba”.

Hakizimna Felicien avuga ko kuza kwa Airtel bigiye kuza amarushanwa hagati y’amasosiyete atatu y’itumanaho bikaba n’uburyo bwo gutanga serivisi inoze kubera ko zizaba zishaka abakiriya benshi bityo bitume umukiriya aba umwami.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages