00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KOICA izatanga asaga Miliyoni eshanu z’amadolari mu guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 April 2013 saa 09:34
Yasuwe :

Minisiteri y’urubyiruko ikoranabuhanga mu isakazabumenyi iratangaza ko amadolari ya Amerika arenga miliyoni eshanu, agiye gutangwa n’igihugu cya Koreya y’Amajyepfo biciye mu mushinga KOICA azafasha igihugu mu kuzamura ikoranabuhanga mu Rwanda, umuyoboro wa mbere w’iterambere.
Mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa gatatu tariki ya 17 Mata 2013, Rosemary Mbabazi, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (…)

Minisiteri y’urubyiruko ikoranabuhanga mu isakazabumenyi iratangaza ko amadolari ya Amerika arenga miliyoni eshanu, agiye gutangwa n’igihugu cya Koreya y’Amajyepfo biciye mu mushinga KOICA azafasha igihugu mu kuzamura ikoranabuhanga mu Rwanda, umuyoboro wa mbere w’iterambere.

Mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa gatatu tariki ya 17 Mata 2013, Rosemary Mbabazi, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi yavuze ako aya mafaranga bagiye guhabwa azafasha mu kwihutisha ikoranabuhanga mu Rwanda rugana ku iterambere rirambye, aho azafasha mu iyubakwa ry’ikigo cy’icyitegererezo mu guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) kizubakwa muri IPRC-Kicukiro.

Mbabazi yagize ati “Iyi nkunga u Rwanda rugiye guhabwa izafasha urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gutera imbere biciye muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II). Abazagira amahirwe yo kugerwaho n’ibikorwa bizaturuka kuri iyi nkunga cyane urubyiruko, ndabasaba guhera kuri aya mahirwe mu gufasha u Rwanda mu izamuka ry’ubukungu, biciye mu ikoranabuhanga nk’uko Koreya igihugu cyari ku rwego u Rwanda ruriho, ubu cyazamutse ku rwego ruvugwa na buri wese.”

Sang-chul Kim uhagarariye KOICA mu Rwanda, yavuze ko Koreya yakunze gufasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye cyane cyane yibanda ku ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu ngo iyi nkunga izafasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko mu kwiteza imbere. Yagize ati “uyu mushinga wo kongerera imbaraga ikoranabuhanga mu Rwanda, uzafasha kuremera urubyiruko akazi gashya , kongera iterambere mu ikoranabuhanga biciye mu kongera udushya n’ubushobozi.” Sang kandi yavuze ko KOICA izaha u Rwanda abahanga bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Amadolari ya Amerika miliyoni eshanu n’ibihumbi 600 agiye gutangwa nyuma y’uko hasinywe amasezerano y’itangwa ryayo azifashishwa mu gihe cy’imyaka itatu mu guteza imbere ikoranabuhanga, hatangwa ibikoresho bitandukanye mu ikoranabuhanga hanubakwa n’inzu y’icyitegererezo mu guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga n’itumanaho izakorerwamo ikanigishirizwamo.

KOICA yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda muri 2011, aho yatangiye gukora mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ikoranabuhanga , guteza imbere icyaro mu rwego rwo guhindura Isi nziza. Umubano w’ihigugu byombi umazeho imyaka 50.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages