Dr. Gregg Home umuganga ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya California, avuga ko guhindura ibara ry’imboni y’ijisho bishoboka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa stromamedical avuga ko Dr. Gregg, amaze imyaka irenga 10 yiga uburyo imboni y’ibara y’ijisho yahindurwa uko nyirayo yifuza, kugeza ubu akaba amaze kubigeraho.
Guhindura ibara ry’imboni y’ijisho ngo abigeraho yifashishije ikoranabuhanga ry’urumuri rwo mu bwoko bwa Laser, ruba ruri ku murongo (frequence) runaka rutungwa ku mboni, hanyuma rugakuraho ibara ryirabura cyangwa ry’ikigina, hatabayeho kwangirika kw’utundi turemangingo tw’ijisho.
Dr. Gregg Home ati "Munsi ya buri bara ry’umukara cyangwa ryirabura rya buri mboni yose, haba hari ibara ry’ubururu." Icyi gikorwa nyirizina kimara amasegonda 20, bikaba bitwara ibyumweru bibiri kugira ngo ibara rihinduke burundu.



















TANGA IGITEKEREZO