Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byo mu karere k’Amajyepfo y’Afurika bicumbikiye umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda harimo n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Gusa ku itariki ya 9 Gicurasi, ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Harare n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Zimbabwe bafatanije, bateguye kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe rivuga ko usibye Umuryango w’Abanyarwanda, uyu muhango wanitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bitandukanye muri Zimbabwe nka Tanzania, Uganda, Kenya, Ethiopia, Angola, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri Zimbabwe.
Mu ijambo ryo gutangiza uyu muhango, umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Zimbabwe, Alain Noudehou, yibukije ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze ahamagarira abantu bose gukora ibishoboka byose amahano nk’ayo ntazongere kubaho. Yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye wifatanije mu kababaro n’Abanyarwanda kandi anashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Gutangira umuhango ku mugaragaro byabanjirijwe na filime yerekanwe igaragazaga iterambere u Rwanda rumaze kugeraho. Iyi filime yibanze ku buryo butandukanye bwashyizweho mu kuzamura ubwiyunge.
Uyu muhango kandi wanaranzwe n’imivugo n’indirimbo bya Pauline Gatabazi, Lionel Kirenga na Ange Iradukunda. Batanze ubutumwa bw’icyizere n’ubushake bw’urubyiruko mu gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
Havugimana Jean Baptiste mu izina ry’umuryango w’Abanyarwanda muri Zimbabwe, mu butumwa bwe, yasobanuye ko ’’kwigira’’ ari insanganyamatsiko yatoranijwe mu gihe cyo kwibuka muri uyu mwaka, kandi isobanura ubushake bw’Abanyarwanda mu gukuraho imibabaro yabo, kwiteza imbere uko bashoboye no gufata ubuzima bwabo mu maboko.
Havugimana yasoje asaba abateraniye aho gufatana mu biganza n’Abanyarwanda bakarwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ntihaboneke ubuhungiro cyangwa ubwihisho ku bakoze Jenoside.
Byagaragaye ko kuva umwaka ushize ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byagize uruhare rugaragra mu gutegura kwibuka. Zimbabwe iracyashyirwa mu bihugu bikihishemo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO