Umunya-Ositaraliyakazi witwa Anita Burtty ufite imyaka 42 y’amavuko akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi bw’inyenyeri, yatangarije kuri televiziyo y’iwabo ko yarangije imyiteguro y’ubukwe bwe ateganya muri Mata 2013 kandi ataranabona inshuti y’umusore bazarushingana.
Amakuru dukesha urubuga rwa Dailymail, aratangaza ko Anita Burtty yivugiye ko afite icyizere ko hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2012 azabona umusore bazabyumvakimwe.
Mu kiganiro kuri televiziyo yarahiye atunze amaso ku nyenyeri ko mu mezi make ari imbere agomba kubona umugabo bagomba kubana.
Anita ngo yamaze kugura ikanzu y’ubukwe no gukodesha indabyo ndetse n’aho ubukwe buzabera (sale de reception) ku nkegero z’inyanja, yarangije no gutanga ubutumire ku nshuti ze za bugufi.
Nk’uko yabyivugiye Anita ngo yizeye ko umunsi azahura n’umusore bazarushingana uwo musore azahita abona ko amubonamo umuntu umunyuze, ugira umutima mwiza kandi uzi no gukunda, ngo ntazigera amubonamo umusazi.
Anita Burtty yasabye murumuna we ufite inshuti bateganya kurushinga guhindura itariki y’ubukwe bwe kugira ngo ubukwe bwabo buzabe mu bihe bitandukanye.
Anita akomeza avuga ko ubukwe bwe nibutabera igihe yatangaje atazacika intege kuko ngo n’inyenyeri zigira igihe cyazo cyo kwaka. Ati “Inyenyeri na zo zitangaza igihe zizatangira urumuri rwinshi muri Mutarama. Birumvikaba ko bishobora no kubaho igihe icyo ari cyo cyose muri iyo minsi”.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |