Ahagana saa kumi n’ebyiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi mirambo y’abagabo bari hagati y’imyaka 25 na 50 yagaragaye, yombi nta mapantalo yambaye.
Bikekwa ko ba nyakwigendera biciwe mu kandi gace bakajyanwa muri uwo murenge wa Rukoma kuko nta muturage n’umwe wabashije kubamenya.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko batangiye gushakisha no kurangisha imiryango yabo.
Yagize ati “Nibyo mu gitondo nibwo ayo makuru yamenyekanye atanzwe n’abamotari bari bazindutse, bari bambaye udupira ariko hasi nta myenda bari bambaye ariko bikekwa ko biciwe ahandi bakazanwa aha kuko ntabwo ari abo muri aka gace.”
Yongeyeho ko bikekwa ko bishwe banizwe kuko nta bikomere basanganywe.
Imirambo y’aba bagabo yahise ajyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo isuzumwe hamenyekane icyabishe.



















TANGA IGITEKEREZO