00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brezil: Imyitozo irarimbanyije ku bakobwa bahatanira kugira amabuno meza

Yanditswe na

Kamali Johnson

Kuya 9 October 2013 saa 10:03
Yasuwe :

Mu Rwanda tumenyereye ba nyampinga na ba rudasumbwa mu bwiza n’abandi batandukanye ariko ntituragera aho dushaka Nyampinga cyangwa se uhiga abandi mu kugira amabuno y’ibitangaza ku buryo uyabona uti “Ririya ni ibuno ndemeye”.
Muri Brezil rero ho siko ibintu bimeze kuko bamenyereye kwitorera Nyampinga w’amabuno (Miss Bumbum) ngo ariko ayo mabuno akaba umwimerere w’abanya-brezil.
Mu ntangiriro z’UKwakira 2013, abakandida 27 bahatanira kuba Miss w’amabuno cyangwa Miss Bumbum 2013 bateraniye (…)

Mu Rwanda tumenyereye ba nyampinga na ba rudasumbwa mu bwiza n’abandi batandukanye ariko ntituragera aho dushaka Nyampinga cyangwa se uhiga abandi mu kugira amabuno y’ibitangaza ku buryo uyabona uti “Ririya ni ibuno ndemeye”.

Muri Brezil rero ho siko ibintu bimeze kuko bamenyereye kwitorera Nyampinga w’amabuno (Miss Bumbum) ngo ariko ayo mabuno akaba umwimerere w’abanya-brezil.

Mu ntangiriro z’UKwakira 2013, abakandida 27 bahatanira kuba Miss w’amabuno cyangwa Miss Bumbum 2013 bateraniye hamwe bakina umupira w’amaguru wakuruye benshi barimo n’abanyamakuru bari baje kwifatira amafoto. Mu by’ukuri abo bakandida ngo ntibari ku kibuga bagamije gutera umupira ahubwo bashakaga kwereka amabuno rubanda rwari ruteraniye ku kibuga.

Urubuga rwa Gentside dusomaho iyi nkuru ruvuga ko mu 2012 uwitwa Carine Felizardo ari we wegukanye umudari wo kudasumbwa mu kugira amabuno y’agahebuzo muri Brezil. Iryo rushanwa ryibanda ku bice byombi by’amabuno kandi ritegurwa buri mwaka muri Brezil aho abagore barenga 20 bakimbagira imbere ya rubanda bahatanira kuvamo umwe ufite amabuno ahiga ay’abandi mu gihe cy’umwaka wose. Mu mezi abiri ari imbere iri rushanwa riraba ritangiye ariko ngo abakandida biteguye kwerekana inyuma y’abo kakahava.

Hamaze kuboneka 27 bahagarariye burin tara muri Brezil. Nubwo bakinnye umupira w’amaguru ngo hajemo n’akantu ko kwimenyekanisha kuko abanyamakuru babashije gufata amafoto y’amabuno bityo bikaba byabahesha amahirwe bitewe n’uzaba afite amabuno akurura abandi.

Aba bakobwa birinda kwambara imyambaro ibahisha ahubwo bakiyambarira udukariso tw’utugozi (String).

Gusa ngo icyo umukandida asabwa ni ukugira ikibuno gikurura igitsina gabo ku buryo rwose umugabo azajya ayakubita amaso amazi akuzura akanwa. Ahasigaye ngo ni ah’abanya-brezil mu kwitorera uhiga abandi mu mabuno ariwe Miss Bumbum 2013.

Miss Bum Bum Brazil 2012 Carine Felizado
Iki kibuno ni cyo cyatumye Carine Felizado yegukana ikamba rya Miss Bum Bum Brazil 2012
Aba ni bamwe mu bahatanira iri kamba mu 2013
Miss Bumbum Brasil 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages