Abari bitabiriye igitaramo cy’umuririrmbyi Madonna barasaba ko bahabwa amafaranga bari bishyuye nyuma yo kutanyurwa n’uko yabaririmbiye, dore ko yaririmbye iminona 45 gusa ibi bikaba bitaranyuze imbaga yari yaje kumureba.
Amakuru dukesha urubuga closer.fr aravuga ko abakunzi b’umuririrmbyi Madonna basabye ko yabishyura amafaranga bakoresheje bishyura igitaramo cye cyabereye i Olympia nyuma y’uko atinzeho iminota 30 akana baririmbira iminota 45 yonyine.
Ibyo byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nyakanga 2012 mu gikorwa cye gutaramira mu duce dutandukanye cyiswe « MDNA Tour », umuririmbyi Madonna yatunguwe no kubona abari baje kumureba i Olympia mu Bufaransa bishyuza amafaranga batanze kuko ngo yabataramiye gusa mu gihe cy’iminota 45 ku gihe cyari kigenwe.
Nkuko bitangazwa n’uru rubuga ngo Madonna yinjiye ku rubuga rw’abahanzi yakererewe iyo minota mu gitaramo cyitabiriwe n’abagera ku 2700 bari baje gushyigikira umukunzi wabo. Nyamara igitangaje kurushaho nuko hari bamwe bari bamaze iminsi bacumbitse muri uwo mugi bamutegereje nabo baguye mu kantu babonye uko bamutegereje n’ukuntu yabatengushye.
Mu by’ukuri madonna ngo mu gihe cy’iminota 45 yari amaze kuririmba indirimbo 8 yahise ava aho yaririmbiraga nta kubasezeraho. Nyuma rero abo bafana be bari bishyuye amayero ari hagati ya 90 na 250 ngo binjire banze gutaha maze batangira kuvuza induru mu ijwi ryo hejuru rigira riti « Nimudusubize amayero yacu murasebye » mu gihe abandi batangiye gutukana bashyira urutoki rwa musumba zose mu kirere byumvikanaga hose mu nzu barimo. Ibi byanatumye abo bafana babuze icyo bakora bagatangira kumutuka ku rukuta rwe rwa facebook.
Gusa ibi byabaye mu gihe uyu muririmbyi yari yamaze igihe kinini muri iki gitaramo abawira uburyo abakunda.
Agendeye ku kaduruvayo yari yateye muri uyu mujyi Madonna yabwiye abafana be ko atari agamije kwishakira abanzi.



















TANGA IGITEKEREZO