Nyandwi Célestin wari umwe mu bagize ihuriro RNC (Rwanda National Congress) ashinzwe umutekano, yasezeye kuba umunyamuryango w’iri huriro ku mpamvu ze bwite.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa isezera, Nyandwi utuye muri Afurika y’Epfo yandikiye ubuyobozi bwa RNC yagize ati “Nifuzaga kubamenyasha ko nsezeye burundu mu ihuriro kubera impamvu zanjye bwite. Muri RNC nari Umukuru uhagarariye umutekano wa RNC mu rwego rwa Afurika nkaba n’umwe mu batangije RNC. Ndibwira ko nta kibazo gihari kuko ninjiye mu ihuriro ku bushake no kurivamo ari ubushake bwanjye.”
Muri iyi baruwa Nyandwi akomeza avuga ko izindi mpamvu zitumye asezera, ari akazi kenshi afite, ku buryo ngo nta mwanya yakomeza kubona wo gukora ibikorwa by’ihuriro.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nyandwi yadutangarije ko yari amaze imyaka irenga 17 avuye mu Rwanda, akaba yafashe iki cyemezo nyuma y’uko yari yitabiriye inama ya 10 y’umushyikirano yabereye i Kigali ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza 2012.
Yatubwiye ko yari yaje muri gahunda ya “Come and see” , Ngwino Urebe, asanga mu Rwanda hari ibintu bitandukanye n’uko abashinze RNC bababwiraga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari, ko nta n’ubwisanzure buhari. Ati “Batubeshyaga ko nta Demokarasi ihari, ko nta muntu uvuga n’ibindi.”
Nyandwi akomeza agira ati “Nageze hano ndabyibonera; igihugu kiratera imbere kandi biragarara. Nabonye ko n’igihugu kiyobowe neza.”
Atanga ubutumwa kuri RNC, Nyandwi yagize ati “Ibintu bagenda babwira abantu babireka kuko ibyo bavuga si byo, barekera aho kwirirwa babeshya abaturage.”
Nyandwi Célestin yatangarije IGIHE ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ajya muri Congo Kinshasa ahitwa Uvira, aza kuhava yerekeza muri Afurika y‘Epfo. Akomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba avuga ko ubu akora ku giti cye muri Afurika y’Epfo.
RNC ni umutwe wa politiki uvuga ko utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Washinzwe na bamwe mu basirikare bahunze u Rwanda bakuriwe na Kayumba Nyamwasa, wahamijwen’ubutabera bw’u Rwanda, Urukiko rukuru rwa Gisirikare, ibyaha birimo no gutoroka igisirikare. Mu bihano yakatiwe harimo icyo gufungwa imyaka 24, no kwamburwa impeta za gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO