Mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Gashema Fidele ufite imyaka 32 wo mu Murenge wa Nzahaha akekwaho gufata ku ngufu umwana we w’imyaka 12.
Polisi ivuga ko Gashema yakoze ibi ku ya karindwi Gashyantare 2013 ahagana saa munani z’ijoro, akaza gufatwa nyuma y’uko umugore we yumviye umwana wabo atabaza na we agatabaza inzego za Polisi n’abaturanyi bakamufata agerageza guhunga.
Gashema ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, umwana we kugeza ubu akaba ari ku bitaro bya Gihundwe. Uyu mwana yabwiye Polisi ko mu gihe yari aryamye se yaje mu cyumba akasaba ko baryamana, agerageje guhunga se amurusha imbaraga amufata ku ngufu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Spt Mwiseneza Urbain anenga iki gikorwa, agasaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo bakamenya ibibazo bafite nka bumwe mu buryo bwo gukumira ibyaha bitaraba.
Ingingo y’192 y’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umwana ufashwe ku ngufu n’umubyeyi we, uhagarariye ikigo runaka, idini, inzego z’umutekano, inzego z’ubuvuzi, umwarimu cyangwa undi muntu wishingikiriza urwego ahagarariye ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu akanatanga amafaranga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na 500.
Urubuga rwa Polisi ruravuga ko guhera mu Kwakira ku geza mu Kuboza umwaka ushize mu karere ka Rusizi, hagaragaye ibyaha byo gufata ku ngufu bigera kuri 11.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |