Urubanza Gahenda Bienvenue n’umwana ashinja kuba Umurundi uzwi ku mazina abiri ariyo Rutsindura Alexis na Bigirimana Cédrick, na n’ubu ruracyageretse aho kuri uyu wa Kane Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo rwongeye gutegekako ibizamini by’inkomoko (ADN) byakongera bigasubirwamo ndetse n’ababyeyi bavugako uwo mwana ari uwabo bakazanwa mu Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’aho ku itariki ya 18 Mata muri uyu mwaka Urukiko rwari rwumvise impande zombi z’ababurana, aho Gahenda Bienvenue yari yareze avugako uyu mwana arimo kwiyita Umunyarwanda kugirango abone uko yigarurira imitungo ya Rutsinfura Alphonse yita se.
Ubwo musore yari amaze gutsinda imanza mu nkiko z’ibanze ndetse no mu nkiko zisumbuye muri Butare, Gahenda yaje gutanga ikirego i Kigali aho yahamyaga ko uyu musore ari Umurundi wihinduye Umunyarwanda maze akaza kwiyitirira ibitari iby’ababyeyi be. Guhera ubwo imanza zahinduye isura, izari imanza mbonezamubano zo kuburana imitungo zizamo n’izindi manza nshinjabyaha.
Muri izi manza Gahenda yashoje, yavugaga ko uyu musore yakoresheje impapuro mpimbano zirimo n’indangamuntu, kugirango abashe kubona ibyangombwa yifashishije mu kwigarurira imitungo.
Izi manza Gahenda yarazitsinze kuko yerekanye ibimenyetso by’umuryango umwe wo mu Burundi nawo ngo wabuze umwana witwa Cédrick maze Urukiko rutegeka ko Hakiza ahanishwa gufungwa imyaka ibiri ndetse agatanga n’ihazabu y’ibihumbi 500 y’Amanyarwanda kubera ko yakoresheje inyandiko mpimbano. Rutsindura yahise ajuririra icyo cyemezo, maze we n’uwamwunganiraga mu mategeko biyemeza kugana ubujurire.
Nyamara kandi uyu mwana nawe afite ibimenyetso yita simusiga bigaragaza ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, ndetse ko ari umuhungu wa Rutsindura Alphonse birimo ikarita ya batisimu yabatirijweho ndetse n’ifishi y’amavuko. Hari kandi abatangabuhamya batandukanye bakomeje guhamya ko uyu musore ari Umunyarwanda harimo n’umukozi wabakoreraga uhamya ko amakuzi bitewe n’intoki z’indegeya yari afite ndetse n’amafoto yo mu bwana.
Nk’uko bitangazwa n’abunganizi b’uyu musore ngo bishimiye icyi cyemezo cyafashwe n’Urukiko kuko bizatuma ukuri kujya ahagaragara, ndetse bakaba bizeye ko urubanza ruba mu mucyo dore ko ruzongera gusubukurwa ku itariki ya 25 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2012.
Ku ruhande rwe Gahenda Bienvenue twashatse kuvugana nawe kuri terefoni igendanwa nyuma y’icyemezo cy’Urukiko, ariko ntiyari iri ku murongo.
Hejuru ku ifoto:Uyu niwe ushinjwa kuba Umurundi
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |