IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Kagame yahaye umukoro abanyamuryango ba FPR Inkotanyi


Yanditswe kuya 10-02-2013 - Saa 06:59' na Murindabigwi Meilleur

Mu nama nkuru idasanzwe yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yateraniye i Remera kuri Petit Stade kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gashyantare, Perezida Paul Kagame yahaye umukoro abanyamuryango ba FPR wo kujya gutekereza ku bisubizo by’ibibazo biri mu gihe kiri imbere, by’umwihariko mu mwaka wa 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.

Muri iyi nama yari iyobowe na Chairman w’Umuryango FPR, Perezida Paul Kagame, yitabirwa n’abanyamuryango b’ingeri nyinshi barimo abayobozi mu nzego zose z’igihugu bakomoka muri uyu muryango, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri bari bahagarariye abandi, hibanzwe ku bintu bitatu birimo impinduka, gukomeza umurongo igihugu kirimo n’ituze, ndetse habaho umwanya utari muto wo guhana amakuru ku bibazo byugarije igihugu muri iki gihe, by’umwihariko ikibazo cya Congo na M23, aho Perezida Kagame yahaye abanyamuryango ba FPR amakuru ku miterere yacyo kuri ubu n’amacenga akomeje kuranga ikemurwa ryacyo.

Hagarutsweho ku kuba hari benshi basaba Perezida Kagame ko yazakomeza kuyobora igihugu nyuma y’umwaka wa 2017 bagaragaza ko"ntawuhindura ikipe itsinda" ndetse kandi ko Itegeko Nshinga ari Abanyarwanda baryitoreye, bityo guhindura ingingo yaryo ya 101 ivuga ku mubare wa manda Umukuru w’Igihugu yemerewe kuyobora bakaba basanga byakorwa ; hari abandi bakomeza kubaza Perezida Kagame niba koko azemera kuva ku butegetsi, gusa we yahisemo gutanga ihurizo kuri buri wese mu banyamuryango ba FPR ngo ajye gutekereza icyazakorwa mu mwaka wa 2017.

Nubwo ariko Perezida Kagame yatanze umukoro ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi, bamwe muri bo batanze ibitekerezo kuri wo bagaragaza uko babona byazagenda muri 2017.

Mu batanze ibitekerezo, benshi muri bo bavugaga ko bashyigikiye byimazeyo ko Perezida Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda, ahanini bagendeye ku iterambere igihugu kigezeho babicyesha imiyoborere ye myiza, bityo bagasanga mu gihe abaturage baba babihisemo, nyir’ubwite atabahakanira. Hari uwabwiye Perezida Kagame barebana amaso ku maso ati "(...) igihe cyose twakwiyambaje nta na rimwe wigeze udutererana, kuva mu ishyamba kugeza ubu, kuburyo muri 2017 nitukwiyambaza nanone twizeye neza ko utazadutenguha uduhakanira."

Ku rundi ruhande ariko, hari nanone abandi batanze igitekerezo cy’uko Perezida Kagame aramutse asimbuwe n’undi muntu, yazakomeza gukorera hafi y’Umukuru w’Igihugu mushya, bityo ibi bikaba byatuma "ibyagezweho bidahungabana". Aba bavugaga ko ibi byakorwa hongera gushyirwaho umwanya w’Umukuru w’Igihugu wungirije, cyangwa se agakora nk’umujyanama wa hafi w’Umukuru w’Igihugu.

Muri iki gihe bikomeje kugaragara ko abanyarwanda n’abanyamahanga benshi bibazo uko bizagenda mu mwaka wa 2017 ubwo manda ya Perezida Kagame ya kabiri izaba irangiye, benshi bakemeza ko bigoye kubona uzamusimbura agakomeza guteza igihugu imbere, hirindwa ko u Rwanda rwahinduka nka Mali, igihugu gisanzwe kivugwaho kuba intangarugero muri demukarasi ariko kuri ubu bikaba byaradogereye.

Yagaragaje ko iki kibazo cya manda ya gatatu akibazwa kenshi kuva yongera gutorerwa kuyobora manda ya kabiri mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, aho abanyamakuru bakimubaza inshuro zitari nke, urugero rwa hafi ni mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru wa CNN Christiane Amanpour mu mpera za Mutarama. No mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Rusizi nabwo umuturage yamubajije iki kibazo anamugaragariza ko ashyigikiye ko yazakomeza kuyobora u Rwanda.

Hari kandi na benshi bamwandikira amabaruwa bamusaba kuzakomeza kuyobora u Rwanda mu yindi manda muri 2017, amwe muri yo yari ayafite muri iyi nama nkuru, muri aba harimo uwamwandikiye amubwira ko umunsi yavuye ku buyobozi bw’igihugu bimuteye impungenge kuburyo azahunga, akava mu Rwanda ni bigenda bityo.

Mu gihe cy’amasaha arenga abiri, Chairman wa FPR yumvise ibitekerezo byatanzwe na buri wese mu babyifuje mu banyamuryango, ariko avuga ko bikwiye kubera umukoro buri wese wo kujya kureba icyazakorwa muri 2017.

Yagaragaje ko we nk’umuntu akeneye gufata ikiruhuko agahindura n’imirimo mu mwaka wa 2017, ariko kandi ku rundi ruhande yavuze ko mu buzima bwe atajya ahunga ikibazo, ahubwo ko yiha umwanya akagikemura.

Perezida Kagame muri iyi nama kandi yashimiye abayobozi mu nzego zose barimo abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Sena, ingabo, Polisi n’abandi bakomeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo igihugu gihura na byo buri gihe.

Yagize ati "Impamvu mbashimira, ni uko ibibazo tunyuramo bitadusubiza hasi kubera impamvu imwe ; ni uko twese dusenyera umugozi umwe."

Iyi nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi (National Executive Committee) ibaye iya mbere iteranye nyuma y’iyizihizwa ry’Isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye inama nkuru yaguye ya FPR, yibanda ku bibazo igihugu kinyuramo, uko bikemurwa, n'ejo hazaza h'u Rwanda
Antoine Mugesera
Aha Perezida Kagame yarimo aganira n'Umuyobozi wa IRST
Mayor w'Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba atanga igitekerezo
Ndashimye Bernardin uyobora Special Guarantee Fund agira icyo avuga ku mukoro Perezida Kagame yatanze
Umuyobozi wa RIAM Gasamagera Wellars wari uyoboye gahunda
Umuhanzi Tuyisenge yafatanije n'urubyiruko rwitabiriye inama mu gushyiraho morale
Minisitiri w'Urubyiruko na ICT Jean Philbert Nsengimana n'abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi bashyiraho morale
IBITEKEREZO
Njye nta kibazo mbona kuri muzee wacu rwose, abungabunge amahoro niyo abanyarwanda bakeneye kurusha ibindi, ibindi byo biragenda ku rugero rwiza (ubihakana azagereranye imibereho y'abanyarwanda n'iy'abaturanyi bacu, by'umwihariko ubuzima bwo mu cyaro)
Musubize4.03.2013 saa 14:50
Kamana
turashimira perezida kagame ibyo yagejeje ku banyarwanda imyaka yose ishize, gusa basomyi mwibuke mu mateka yaranze politike yu RWANDA rwacu murebe abayoboye urwanda bose mugihe gishize mu rwanda nta demokarasi yabayeho, kandi haranzwe no kwikubira ubutegetsi kandi bivugwa henshi muri africa, KAGAME yabaye intangarugero kuva yayobora ururwanda gusa benshi bamuteze amaso mu mwaka 2017 nu mwanya wo kwemeza abibaza niba azikubira ubutegetsi nkuko abandi ba perezida ba africa babikora gusa muzehe mubushishozi bwe nanjye uko mubona mbona yegera gutera ikirenge mu cya mandera kandi azahora yitabazwa kubibazo byingutu igihugu gihura nabyo ndetse na africa muri rusanjye nkuko bijya biba nubusanzwe, MURAKOZE
Musubize17.02.2013 saa 05:54
SHAYAKA
jyewe mbona amashyaka yatanga abakandida hakiri kare noneho tukarebamo inyangamugayo byaba ngombwa zigahabwa ingando kuko ntabwo tuzemera gusubira mw'icuraburindi twavuyemo twari tugeze kure ntabwo twakwemera gusubira inyuma cyakoza jyewe mbona nka Donald KABERUKA yatangwaho umukandida muri FPR
Musubize17.02.2013 saa 03:48
umusomyi
mubyukuri mubo yayoboye habuze uwamusimbura ngo akomereze ku byo yagezeho ntabwo imiyoborereye twese twemera yaba yarageze ahashimishije nukuri nawe ntibyamuishimisha mubyo yakoze no mubo yayoboranye nawe habuzemo undi nkawe mugihe gikwiye, so kurinjye mbona akeneye nokubona abo yareze nabo barera abandi neza ndizerako aribyo byarushaho nokumwongerera ibigwi. mandera nanubu ni intwari ikomeye kandi ntawe utabibona, nibyo nifuriza intwari yacu. bizajya bidushimisha cyane kumubona nk'intwari ikiriho ibyo azajya avuga nubwo yaba yaravuye ku bu perezida tuzajya turyakiza yombi. IMANA IMUTURINDIRE CYANE.
Musubize16.02.2013 saa 09:30
ubutumwa
Mu buryo bwo gutanga inama ku muntu ushobora gusimbura Perezida Kagame P, nibyo yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu buhanga butagereranywa kandi turacyamwifuza mu nama yagira uwamusimbura.Guhindura Itegeko Nshinga nkuko bamwe babivuga ntabwo ntekereza ko byaba biboneye cyane cyane ko dufite abakoranye nawe bashobora gutera ikirenge mu cye. Nanone KKK uvuga kongera gusubira mu nzinbcyuho twaba dusubiye inyuma cyane ni nayo mpamvu uyu mukoro watanzwe kugira ngo iyo nzibacyuho itazabaho, manda izarangire twabonye undi ushobora kwiyamamaza kandi akazakurikira umuvuduko tumaze kugeraho !!
Musubize15.02.2013 saa 18:47
Nkaka
Ndatekerezako Umunyarwanda utari Impumyi atakwiye kwirengagiza amateka twaciyemo aterekanaga akazoza keza ku Rwanda. Niba twaragize amahirwe ibindi bihugu bitagira byokugira umuntu umwe wemera kufatanya nabandi bakagarurira igihugu cyacu ishusho uyu munsi tukaba point de reference kwisi mubikurikira muzi:Umutekano,Amajyambere,abari baraheze mumashyamba bakasubirana inkomoko yabo ndetse numutungo wabo,Kushyira tukizana ndetse umunyarwanda agahabwa agaciro ke, iyo NGOMA NINDE UTAKWIFUZA KUYOBORWA NAYO ? ndabona H.E.Paul KAGAME yakomeza akatuyoborera igihugu cyeretse habayimpamvu yihariye nkuburwayi(Imana ntizabyemere)cyangwa imyaka nka Papa twabyumva ariko FPR nandi mashaka yemewe murwanda ikibazo suko ishaka ryawe ryayobora ahubwo muribo hari uwo mubona uzikorera ibibazo by'Urwanda akagerageza kubona ibisubizo ku nyungu rusange ntakubogama ?Nonese niba hari uwo tubonamo izo Values kuki tutamwegera tukongera kumusaba kutuyobora kugirango ibyari bwaragezweho bikomezwe,nibyari munzira yateganyaga azabisohoze amahoro.Hanyuma abana bu Rwanda bakaba mu gihugu cyuzuyemo amahoro,ubumwe ndetse nokuhahirana nabatugana.Amahoro kuli mwese.
Musubize15.02.2013 saa 00:56
Floresh
Uwakora analysis y'ibi bitekerezo by'abanyarwanda ikigaragara bose bakunze umukuru w' igihugu cyacu peeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,ariko nanjye shyizeho agakeregeshwa kanjye nkunda HE Paul Kagame ariko mwifuriza iherezo ry'iza nk'umuntu wahesheje abanyarwanda icyubahiro nawe ubwe,ntaranga _mutima njye nakifuza ko yadushakira umuntu yizeye yabahafi nk'uko adahwema kubitangariza itangaza makuru ritandukanye.Maze agatsinda ikindi,kandi imana izabimushoboze ndabimwifurije,kko nibwo azibukwa imyaka y'igihe cyose.Kandi agakomeza kuba chairman w'umuryango kugirango ibintu birusheho kuryoha mu rw'imisozi1000
Musubize15.02.2013 saa 00:04
kanyarwanda.
Yaba a father figure nka Mandela igihe cya Mbeki, Nyerere igihe cya Mwinyi, Putin igihe cya medvedev, ariko agategura umuntu yizeye ko yakomeza gahunda nziza yatugejejeho. Role ye yaba aya father of the nation. Maze constitution ko itamubuza kuzongera kwiyamamaza, mandat ikurikira akazongera kwiyamamaza, kandi tuzongera tumutore nkuko bisanzwe. Turamukunda kandi tuzakomeza kumukunda. Ariko ahubwo mandat izagabanuke ibe 5 years. Possible cadres mbona bagerageza kuyobora (ariko HE akaguma hafi yabo) ni : Mme Janet Kagame, Musoni James, Makuza Bernard, James Kabarebe, Donat Kaberuka, Louise Mushikiwabo, Ndahiro Emmanuel, Sezibera Richard, Damien Habumuremyi, Aloyisia Cyanzayire, Philbert Nsengimana, Murigande Charles, etc ... yewe ni benshi cyane.
Musubize14.02.2013 saa 20:58
Kana
Mujye mwirinda gushora amazina yabandi muri za discussions nkizi. Nyamara mushobora kubakururira ibibazo. Ndahamya ko aba ba nyiri aya mazina batanazi ko mubashyira mu majwi. Muganire kuri iyi sujet ariko mwirinde amazina yabandi please.
16.02.2013 saa 14:47
January
Nemera Neza ibyo PAUL KAGAME yadukoreye ariko ibya 2017 ni ihurizo rikomeye haba kuri twese. NJYE NASABA KO NYUMA YA MANDA TWASHAKA UBURYO HABA INZIBACYUHO maze iyi manda akayituyoboramo atuje agafata inzibacyuho yo kudufasha then amatora akazaza nyuma y'iyo nzibacyuho.
Musubize14.02.2013 saa 08:52
kkk
Dr.Richard Sezibera the only candidate to replace HE Paul Kagame.
Musubize14.02.2013 saa 03:09
Semana
and me too Dr.Richard SEZIBERA is the one who repraced H.E Paul KAGAME
16.02.2013 saa 05:47
nyamwasa anathole
Turamushyigikiye Paul Kagame , ahubwo azahindure ikipe aliko we akomeze atuyobore. Akureho baliya baswa babeshejweho no kumubeshya bateranya abandi bagombye kumufasha kurushaho. Urebe impamvu yagiye yigizayo bamwe bakoraga neza wasanga ari za munyangire cyangwa amacakubili ya bo mu byegera bye , nka bamwe bari barishe agasozi mu gihe cya Kinani.
Musubize13.02.2013 saa 13:18
Mukwiye
Kimonyo James azakurikira
Musubize13.02.2013 saa 08:49
Tom
FPR nayo turayikunda nubwo harimo bamwe bagomba kwigishwa uburyo bwo kwitwara neza , no kubana nabantu neza
Musubize13.02.2013 saa 02:58
kamugabo
President Paul Kagame has done and still doing great thinks !!! I always call him ''A gift of Grace God gave Rwandans'' Rwandans should think twice before accepting him to quite power.I prefer him to continue his position.
Musubize13.02.2013 saa 02:49
MICOMYIZA Innocent
Kagame ndakwemera 100% ariko style y'ubuyobozi bwacu mubyukuri turayizi kandi n'uwohanze washaka kutubwira ko atuzi nabi tumurusha kwisobanura ; agakorwanisoni, kuricyo tugomba kwiha amashi ! ibi ndabivuga kuko mubyukuri navukiye mumahanga tuzagutaha murwanda n'ababyeyi ndumusore nabwo sinahatinze kuko nahamaze imyaka itarenga 7 mpita njya mubihugu bya kure, impamvu nkuko usanzwe ubivuga n'ugushaka amaramuko gusa aho ntandukaniye n'abandi sinzigera mbavuga nabi kuko mur'abanjye kandi ababyeyi barankubitiye kujya mvuga byomurugo, buri gihe iyo nje murwanda ndabona ukuntu muhacan'umuco hino mumahanga bakoríbibi kuturusha muri make batunzwe no gutechnika ni kuri iyo mpamvu ndabasaba kwongera mugahura muri FPR mukaza muzanye ibisubizo byibibazo bikurikira ntamiteto kuko aho tugeze twitwaye neza byacamo nezaneza : 1)how can we sustain this Democracy "Rwanda Style" ? remamber we have reached so far bcoz of it ; while the rest of the world countries are wasting time thinking what is right
Musubize12.02.2013 saa 14:53
logic
Donald Kaberuka for President 2017 !!! How about that ?
Musubize12.02.2013 saa 13:45
rwandafortomorrow
aziyamamaze twumve ibigwi bye
15.02.2013 saa 16:46
kiki
Ariko buriya his-excellence ni uwabmbere akanikurikira Sha inzungu za rumiwe tu sha ndamukumbuye nda na mukunda sana uwampa ngo nzavugane nawe turikumwe proche a proche
Musubize12.02.2013 saa 07:20
Ceou-cescou
@ ceou-cescou, uzi uko uwo Ceou-cescou byamugendekeye nyuma ?
12.02.2013 saa 14:44
Mahame
mubyukuri niba harumuntu wagize uruhare rukomeye mukuba urwanda rugeze aho ruri ubungubu ni nyakubahwa PAUL KAGAME ubwo twebwe nkabanyarwanda rero nitwe dufite uburenganzira bwoguhitamo ibidufitiye inyungu tutitaye kubivugwa nabanyamahanga so niba tukimubonamo ubushobozi nakomeze atubere umuyobozi kandi Imana ibimufashemo
Musubize12.02.2013 saa 01:39
GATABAZI WILSON
Nyakubahwa HE nanjye ndakwemera nka banyarwandi benshi pe.biragoye kuvugako ntawundi ushobora kuyobora kuko hari benshi bamaze kubona urugero rwawe kandi nizera ko nabo ari inyangamugayo nubwo uri umuhanga cyane.icyo nakwisabira nuko twagerageza tukubahiriza amategeko twishyiriyeho. ndagusabako washishoza ukareba mubo uzi mwakoranye hafi cg kure ugahitamo uwayobora hanyuma ukazanakomeza kumuba hafi. Murakoze cyane
Musubize12.02.2013 saa 01:11
ssga
twasabaga igihe ko badu postingira video y'icyo kiganiro kuko sinagize amahirwe yo kugikurikirana thanks
Musubize12.02.2013 saa 00:44
alex
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!