Umwaka ushize wa 2012 wabaye uw’ibihe bikomeye, cyane cyane ku batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi, ibyo ariko bitabujije abandi ko bari mu byishimo by’ibyo bagezeho mu iterambere, haba ku giti cyabo ndetse n’u Rwanda muri rusange.
IGIHE mu Bubiligi twegereye Ambasaderi Masozera Robert, adutangariza uko we n’ikipe bakorana mu buyobozi bw’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, babona ibyakozwe mu mwaka ushize wa 2012, haba muri Politiki cyangwa mu buzima bw’amashyirahamwe ahakorera.
Masozera yagize ati "Umwaka ushize wa 2012, muri politiki ntiworeheye abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Bubiligi, ahubwo unakurikije amakuru atugeraho ni uko n’uyu mwaka dutangiye wa 2013 ngo waba utazaborohera.”
Yakomeje atubwira ko mu Bubiligi, icyegeranyo cy’ibikorwa byakozwe n’abanyarwanda bahatuye, mu mwaka wa 2012, muri rusange, kigaragaza ko hejuru ya 96% ari ibyakozwe n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda akorera muri Diaspora Nyarwanda (DRB-Rugari) ku bufatanye n’Ambasade. Ku rundi ruhande ngo ibyakozwe n’amashyaka ya Politiki n’amashyirahamwe atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bitagera kuri 5%.
Nk’uko Ambasaderi akomeza abivuga, ngo ubusanzwe bizwi ko u Bubiligi ari indiri y’Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ariko umwaka ushize wa 2012, ibikorwa byabo ntibyagaragaye cyane, ahubwo amashyaka n’amashyirahamwe yabo yahuye n’ibibazo bitoroshye. Akomeza avuga ko yaranzwe na bombori bombori, gucika intege no gucikamo ibice.
Urugero atanga ni nka RNC, abari abayobozi bayo mu Bubiligi n’ahandi bayisezeyeho, bituma isenyuka ku buryo bugaragara; andi mashyaka nka FDU na RDI, na yo yahuye n’ibibazo by’amacakubiri n’imyiryane.
Masozera akomeza avuga ko ibikorwa byigaragaje cyane ku kigero kiri hejuru ya 94% ni ibyakozwe na Diasipora Nyarwanda , nko kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikorwa mu kwezi kwa Mata na Gicurasi; kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge na 18 yo kwibohora.
Habayeho kandi igikorwa cyo gutangiza ikigega Agaciro, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n’ inshuti z’ u Rwanda bateguye Umunsi Mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, hanabaye imyigaragambyo yo kwamagana urugomo rw’udutsiko tw’Abanyekongo bakoreraga Abanyarwanda.
Ambasaderi Masozera yagarutse no kubikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’ubusabane nka «Miss East Africa» na «Miss Supranationale» byitabiriwe n’urubyiruko, n’igitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2012. Hakozwe kandi ibiganiro mbwirwaruhame n’ibitaramo ndangamuco.
Ku birebana no gucika intege kw’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Masozera avuga ko ibyo atari ibintu bitangaje kumva ko bacika intege. Ati “Ahubwo umwaka wa 2013 wo uzaba mubi kurushaho kuri abo biha kurwanya igihugu cyabo nta mpamvu zifatika. Mu Bubiligi hamaze guhindura isura, Abanyarwanda benshi bamaze guhindura amatwara n’imyumvire ku buryo bugaragara, ku buryo batifuza uwasenya iterambere bamaze kugeraho, kandi bakunda igihugu cyabo."
Akomeza atangaza ko ubu imyumvire y’Abanyarwanda baba mu mahanga igenda iba myiza kurushaho, ko abayoboke b’ayo mashyaka atavuga rumwe na Leta benshi bamaze gutahura ko abashyira mu icuraburindi.
Ambasaderi Masozera yarangije yifuriza umwaka mushya muhire Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda haba mu Bubiligi cyangwa mu Rwanda n’ahandi ku Isi, ko umwaka wa 2013, uzaba uwo gukomeza imihigo yo guhesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda mu Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO