00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Inyumba Aloisea yitabye Imana

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 6 December 2012 saa 11:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Inyumba Aloisea yitabye Imana, Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ukuboza 2012. Bivugwa ko yazize indwara.
Inyumba Aloisea yavutse ku itariki ya 28 Ukuboza 1964, yari Minisitiriri w’Iterambere ry’Umuryango kuva mu mwaka wa 2011. Mbere yaho Inyumba yari umwe mu bagize Sena kuva mu mwaka wa 2004; ari muri Sena Inyumba yari muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Iy’ubutwererane n’umutekano.
Inyumba kandi (…)

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Inyumba Aloisea yitabye Imana, Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ukuboza 2012. Bivugwa ko yazize indwara.

Inyumba Aloisea yavutse ku itariki ya 28 Ukuboza 1964, yari Minisitiriri w’Iterambere ry’Umuryango kuva mu mwaka wa 2011. Mbere yaho Inyumba yari umwe mu bagize Sena kuva mu mwaka wa 2004; ari muri Sena Inyumba yari muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Iy’ubutwererane n’umutekano.

Inyumba kandi yabaye umwe mu bari bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nyakwigendera Inyumba ni umwe mu baminisitiri bari bagize Guverinoma y’inzibacyuho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu mwaka wa 1999.

Muri icyo gihe yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo byariho, birimo kwita ku mfubyi n’abapfakazi bari basizwe iheruheru na Jenoside.

Inyumba kandi yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abagore kwitabira kujya mu myanya ya politiki, ndetse no kujya mu myanya ifata ibyemezo.

Kuva mu mwaka w’1999 kugera mu mwaka wa 2001 yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Inyumba yahamyaga ko umugore ari umunyamahoro waremwe kandi agomba gukoresha iyo mpano Imana yamuhaye mu guharanira amahoro ndetse n’ubwiyunge no kubikwirakwiza hubakwa ubumwe bw’Abenegihugu.

Nyakwigendera Inyumba yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwari ruyobowe na FPR inkotanyi, ndetse uru rugamba ni narwo rwahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka w’1994.

Minisitiri Inyumba yabonye Impabumyamenyi y’icyubahiro mu bijyanye n’imibereho y’abaturage n’imiyoborere (Social Work and Social Administration), ayikuye muri Kaminuza ya Makerere ho muri Uganda.

Yabonye kandi Impamyabumenyi y’ikirenga ayikuye muri Kaminuza ya La Roche College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyumba yari afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza ya Irish yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yari umwe mu bagize inama y’ubuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi n’ibiganiro bigamije amahoro (Board of Directors of the Institute of Research and Dialogue) yari umwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’abagore b’Abajyanama muri Afurika (African Women Advisory Committee).

Inyumba yari yubatse afite abana babiri.

Ibindi kuri Inyumba:

Uretse imirimo ya Politiki yakoze, Inyumba yagize uruhare rukomeye mu gukusanya inkunga yo gufasha FPR Inkotanyi ubwo yashingwaga mu mwaka w’1987.

Muri icyo gihe Inyumba yabaye umucungamari, aho yagenzuraga neza amafaranga yari ahari, kandi akagira uruhare mu kugirango akoreshwe adasesaguwe.

Inyumba yagize uruhare mu gushyiraho uburyo bwo gukusanya inkunga yanatumye ingabo zari iza FPR zibasha kubona ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa byifashishijwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yari kandi n’umwe mu bayobozi b’imena ba FPR.

Niwe waguze Mukotanyi

Inyumba niwe waguze imyambaro yambarwaga n’Ingabo za APR/FPR ubwo zarwanaga. Iyo myenda yari izwi ku izina rya ‘Mukotanyi’, dore ko byamuhagurukije bikamujyana mu Burasirazuba bw’u Budage kugura iyo myambaro, yafashije abari ku rugamba guhangana n’imbeho yo mu Birunga ndetse n’ahandi.

Ari kumwe na Nyakwigendera Maj. Peter Bayingana, Inyumba yagize uruhare rukomeye mu kumvusha Col. Alexis Kanyarengwe ko agomba kwinjira muri FPR. Yamusanze aho yari yarahungiye muri Tanzania maze amwumvisha ko agomba kuza, ndetse Kanyarengwe yaje kuyobora FPR nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen Fred Rwigema.

Muri iki gihe Inyumba yari umwe mu bafasha Perezida Kagame mu gushishikariza Abanyarwanda bahungiye hanze y’igihugu gutahuka.

Ibyo yavuze bwa nyuma kuri Twitter:

Ku itariki ya 4 Gicurasi mu magambo yanditse ku rubuga rwa Twitter yagize ati ”We are commited to seeing all Rwanda’s children grow up in loving, caring families and not institutions”. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ” Turaharanira kubona abana b’u Rwanda bakurira mu miryango ibakunda kandi ibitaho, atari mu bigo.”

Ibya nyuma yanditse kuri Twitter

Bimwe mu byo inyumba yavuze

Imana imuhe irihuko ridashira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages